Tariki 10 Kamena 1989 ni bwo Perezida Kagame yashakanye na Jeannette wari warahungiye muri Kenya we n'umuryago we. Ubukwe bwabo bwabereye mu gihugu cya Uganda. Ku munsi w'ejo kuwa Kane tariki 10 Kamena akaba ari bwo bizijihe isabukuru y'imyaka 32 y'urushako. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n'umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, Ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ivan Kagame n'umuhererezi Brian Kagame.
Ku mugoroba wa tariki 18 Nzeli 2015 mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo hizihizwaga ibirori ngarukamwaka ku nshuro ya kane by’umuryango Heifer International ugamije kurwanya inzara n’ubukene, ubwo Madamu Jeannette Kagame yagaragazaga uburyo inka yagize akamaro gakomeye mu mibereho y’abanyarwanda benshi na we arimo, ni nabwo yahishuye ko ikintu cya mbere yazimaniye Paul Kagame bahura ku munsi wa mbere, ari igikombe cy’amata. Madamu Jeannette Kagame yagize ati:
Mu myaka myinshi ishize, njye n’umugabo wanjye twahuriye muri Kenya "yari yaje mu ruzinduko aherekejwe n’inshuti. Nk’uko bisanzwe mu muco wacu, nabasabye ko tubazimanira, ariko arabyanga. Rwose yarabyanze pe! Ariko n’ubwo nari narakuriye mu buhungiro, nari nzi ko mu muco wacu, waba muto cyangwa uri mukuru, amata uyakirana urugwiro n’ibyishimo. Nahise mbazanira igikombe cy’amata, reka mbabwire "rwose umutima w’umusirikari ukomeye warashonze " ntiyashoboraga kwanga iki (gikombe cy’amata) nari muhaye "

Ubwo Paul Kagame n’inshuti ze bajyaga muri Kenya bari mu ruzinduko, Jeanette yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga, bakorera ubukwe bwabereye muri Uganda aho bakomeje kubana mu buhungiro, kugeza ubwo bagarukaga mu Rwanda nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bikozwe n’ingabo zari ziyobowe na Major General Paul Kagame waje kurahirira kuba Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda kuva muri 2003 kugeza magingo aya.




Ange Kagame umukobwa wa Perezida Kagame ku munsi w'ubukwe bwe

Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we
InyaRwanda twagukusanyirije amwe mu mafoto yaranze ubuzima n’umubano wa Nyakubahwa Perezida Kagame na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame abantu benshi bafatiraho urugero umunsi ku munsi, yaba uko babanye ndetse n’inshingano baba bafite, bakaba birahirwa cyane n’urubyiruko rutandukanye ku bw’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.




Madamu Jeanette Kagame ni inshuti y'abana

Perezida Kagame yabaye impano n'umugisha ku rubyiruko






Abantu batandukanye bifurije Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame isabukuru y'imyaka 32 bamaranye banabifuriza kurambana