Amafaranga y’ishuri yariyongereye! Uzarira ubure gihoza: Gicumbi FC na As Muhanga muhawe ikaze mu cyiciro cya mbere

Imikino - 09/05/2025 11:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Amafaranga y’ishuri yariyongereye! Uzarira ubure gihoza: Gicumbi FC na As Muhanga muhawe ikaze mu cyiciro cya mbere

Mwiriwe neza, Gicumbi FC na As Muhanga muhawe ikaze mu cyiciro cya mbere aho umwana asigaye arira nyina ntiyumve, ahari gukora inzika y’imyaka icumi itambutse.

Kuri uyu wa kabiri tariki 08 Gicurasi 2025, nibwo hamenyekanye ikipe ya kabiri izamutse mu cyiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino ariyo As Muhanga nyuma ya Gicumbi FC yari yazamutse mu cyumweru gishize. Izi kipe zazamutse, ni ikipe nziza kuko zisanzwe zimenyereye icyiciro cya mbere n’ubwo n’inyota n’isari zo kutahakina aricyo kimenyetso cya mbere ubona uzirebye mu maso.

Ikipe ya Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere ifite amanota 12 mu gashampiyona gato bakinnye, mu gihe ikipe ya As Muhanga yaje iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10. Izi kipe zari zimaze iminsi zidaheruka mu cyiciro cya mbere dore ko ikipe ya As Muhanga yaherukaga gukina shampiyona y’abagabo mu mwaka w’imikino 2020/21 ndetse icyo gihe ikaba yaramanutse nabi idatsinze umukino n’umwe muri shampiyona. Gicumbi FC nayo hari haciye iminsi kuko yaherukaga gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2021-22.

Izi kipe zari zikumbuye icyiciro cya mbere

Nyuma y’uyu mukino Visi Perezida wa AS Muhanga, Bakundukize Pamphile, yavuze ko mu bibazo byagonze ikipe ubwo yamanukaga mu mwaka w’imikino wa 2020/21, harimo amikoro adahagije. Ati “Twese twishimiye kugaruka mu Cyiciro cya Mbere, kandi ntabwo tugiye kwikozayo nk’uko bamwe babitekereza. Nta kindi kizadufasha kubigeraho usibye kugira abaterankunga benshi kandi hano i Muhanga barahari.”

“Uwo twabwiraga wese yadusabaga kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere none twabikoze. Nta bwoba tugomba kugira uyu munsi kuko tumaze kugira abantu bazi umupira kandi biteguye kuwushoramo. Akarere na ko tuzakomangayo ariko icya mbere ni uko twimenya.”

Nzabonimpa Emmanuel uyobora akarere ka Gicumbi gafite ikipe ya Gicumbi FC, avuga ko bishimiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere kandi intego ari ukwitwara neza.

Ati “Yego ni ibyishimo kandi koko birashimishije kuba tuzamutse mu cyiciro cya mbere. Ndagira ngo nshimire umuntu wese wabigizemo uruhare ubwo ndavuga abatoza, abakinnyi, ndetse n’abanya Gicumbi by’umwihariko, ikipe yakiniraga hanze murabizi ariko bakomeje kuyiba hafi ntabwo yigeze ikina badahari. Turazamutse rero kandi intego ni ukwitwara neza.”

Izi kipe zazamutse zagira gute zimenye ko amazi yashyushye kurushaho?

Abantu benshi iyo muganiriye kuri aya makipe, bakubwira ko nta gihindutse ashobora kuba aje gusuhuza abantu ubundi agahita yisubirira mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya Gicumbi FC yasazwe n'ibyishimo ubwo yegukanaga igikombe cy'icyiciro cya kabiri ndetse irusha n'andi makipe

Ikipe ya ya Gicumbi FC izajya yakirira imikino kuri sitade yayo iherereye mu karere ka Gicumbi  ndetse iyi sitade ikaba iri kubakwa neza nta kibazo. Ndetse na As Muhanga isanzwe ari ikipe ifite sitade yayo bwite ikaba imwe mu nziza z’amakipe yo mu ntara.

Aya makipe agomba kumenya ko amafaranga yo gutunga ikipe yiyongereye

Imyaka isaga itatu nta kipe n’imwe muri izi ikina icyiciro cya mbere, bagomba kubanza kwiyakira ko ibintu byahindutse. Kuri ubu abakinnyi babaye rusange Gicumbi FC na As Muhanga mugomba kumenya ko gutinda guhemba umukinnyi bigutamaza ugata umutwe, ndetse bikaba byaba intandaro yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Mufashe abakinnyi banyu kubona umushahara ku gihe dore ko n'amafaranga y'ishuri yiyongereye, hato batazajya bajya mu kibuga mu mitwe huzuyemo ibibazo basize mu rugo.

Kuri ubu abantu benshi bari kumanuka ndetse bagifite n’amafaranga

Gicumbi FC na As Muhanga muributswa ko hari mushiti wanyu Sunrise FC musize mu cyiciro cya kabiri. Uwo mugabo rero kubera umuvuduko na twirwaneho iri mu cyiciro cya mbere byaramucanze yisanga yamanutse mu cyiciro cya kabiri ndetse agenda atazize amikoro, ahubwo azize amanyanga. Namwe rero nimuza mugaterera agati mu ryinyo ngo mufite uturere tubaha ubushobozi ngo mubayeho neza mukibagirwa amanyanga yo ku ruhande muririwe ntimuraye.

Muje muri shampiyona yuzuyemo inzika na mumfashirize

Gicumbi FC na As Muhanga mutibeshya ko muje mu cyiciro cya mbere muri bashya. Mugiye kwisanga ahantu ibyo mwakoze mu myaka 7 itambutse bibagaruka. Mwisanze muri shampiyona kuri ubu uwo wahemukiye mu myaka icumi ishize azabiguhora uwo utabaniye asumbirijwe abikwiture uwo wimye amanota ubwo yari mu mazi abira mushobora kuzajya guhura akabikwibutsa.

Ikipe ya As Muhanga yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma yaho imanutse muri shampiyona y'amatsinda

Mugarutse muri shampiyona aho umugabo azajya agutumaho undi ati 'mumfashirije atamanuka njye nzaguha amanota hano', rimwe na rimwe bakwihinduke gusa ntaho uzarega ahubwo agahinda kazagutsinda mu nzu ubundi utuze.

Hari aho muzaruha uwa Kavuna

Mugarutse muri shampiyona aho umuntu amara imikino 10 ataratsinda n’umwe ariko akazaguma mu cyiciro cya mbere, mu gihe wowe wari wakoze buri kimwe ushobora kuzamanuka urebera ndetse nutabaza abantu bakwirengagize birebere muri telephone nk'aho ntacyabaye. Ibyo nubibona uziturize wibuke ko ari ko shampiyona urimo imeze.

Mugarutse muri shampiyona umuntu asarura akibiba n'iyo byaba imiteja ubundi mu minsi y’umusaruro rusange akaba ari kugurisha imbuto. Gicumbi FC na As Muhanga, muje muri shampiyona imaze gukamukamo ingaruka za Covid-19 ziri mu byo mwazize, gusa ikiruta ibindi, ikaze mu cyiciro cya mbere. 

Abafana ba AS Muhanga bari babukereye ubwo ikipe yabo yazamukaga mu cyiciro cya mbere 

Gicumbi FC nayo abafana bari urujya n'uruza ubwo yazamukaga mu cyiciro cya mbere 

Mayor wa Gicumbi FC Nzabonimpa Emmanuel wambaye umuhondo yabaye hafi ikipe kuva ku munsi wa mbere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...