Kuri
uyu wa kabiri tariki 08 Gicurasi 2025, nibwo hamenyekanye ikipe ya kabiri
izamutse mu cyiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino ariyo As Muhanga nyuma ya
Gicumbi FC yari yazamutse mu cyumweru gishize. Izi kipe zazamutse, ni ikipe
nziza kuko zisanzwe zimenyereye icyiciro cya mbere n’ubwo n’inyota n’isari zo
kutahakina aricyo kimenyetso cya mbere ubona uzirebye mu maso.
Ikipe
ya Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere ifite amanota 12 mu gashampiyona
gato bakinnye, mu gihe ikipe ya As Muhanga yaje iri ku mwanya wa kabiri
n’amanota 10. Izi kipe zari zimaze iminsi zidaheruka mu cyiciro cya mbere dore
ko ikipe ya As Muhanga yaherukaga gukina shampiyona y’abagabo mu mwaka
w’imikino 2020/21 ndetse icyo gihe ikaba yaramanutse nabi idatsinze umukino
n’umwe muri shampiyona. Gicumbi FC nayo hari haciye iminsi kuko yaherukaga
gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2021-22.
Izi kipe zari zikumbuye icyiciro cya
mbere
Nyuma
y’uyu mukino Visi Perezida wa AS Muhanga, Bakundukize Pamphile, yavuze ko mu
bibazo byagonze ikipe ubwo yamanukaga mu mwaka w’imikino wa 2020/21, harimo
amikoro adahagije. Ati “Twese twishimiye kugaruka mu Cyiciro cya Mbere, kandi
ntabwo tugiye kwikozayo nk’uko bamwe babitekereza. Nta kindi kizadufasha
kubigeraho usibye kugira abaterankunga benshi kandi hano i Muhanga barahari.”
“Uwo
twabwiraga wese yadusabaga kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere none twabikoze. Nta
bwoba tugomba kugira uyu munsi kuko tumaze kugira abantu bazi umupira kandi
biteguye kuwushoramo. Akarere na ko tuzakomangayo ariko icya mbere ni uko
twimenya.”
Nzabonimpa
Emmanuel uyobora akarere ka Gicumbi gafite ikipe ya Gicumbi FC, avuga ko
bishimiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere kandi intego ari ukwitwara neza.
Ati
“Yego ni ibyishimo kandi koko birashimishije kuba tuzamutse mu cyiciro cya
mbere. Ndagira ngo nshimire umuntu wese wabigizemo uruhare ubwo ndavuga
abatoza, abakinnyi, ndetse n’abanya Gicumbi by’umwihariko, ikipe yakiniraga
hanze murabizi ariko bakomeje kuyiba hafi ntabwo yigeze ikina badahari.
Turazamutse rero kandi intego ni ukwitwara neza.”
Izi kipe zazamutse zagira gute zimenye ko
amazi yashyushye kurushaho?
Abantu
benshi iyo muganiriye kuri aya makipe, bakubwira ko nta gihindutse ashobora
kuba aje gusuhuza abantu ubundi agahita yisubirira mu cyiciro cya kabiri.
Ikipe ya Gicumbi FC yasazwe n'ibyishimo ubwo yegukanaga igikombe cy'icyiciro cya kabiri ndetse irusha n'andi makipe
Ikipe ya ya Gicumbi FC izajya yakirira imikino kuri sitade yayo iherereye mu
karere ka Gicumbi ndetse iyi sitade
ikaba iri kubakwa neza nta kibazo. Ndetse na As Muhanga isanzwe ari ikipe ifite
sitade yayo bwite ikaba imwe mu nziza z’amakipe yo mu ntara.
Aya makipe agomba kumenya ko amafaranga
yo gutunga ikipe yiyongereye
Imyaka
isaga itatu nta kipe n’imwe muri izi ikina icyiciro cya mbere, bagomba kubanza
kwiyakira ko ibintu byahindutse. Kuri ubu abakinnyi babaye rusange Gicumbi FC
na As Muhanga mugomba kumenya ko gutinda guhemba umukinnyi bigutamaza ugata
umutwe, ndetse bikaba byaba intandaro yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Mufashe abakinnyi banyu kubona umushahara ku gihe dore ko n'amafaranga y'ishuri yiyongereye, hato batazajya bajya mu kibuga mu mitwe huzuyemo ibibazo basize mu rugo.
Kuri ubu abantu benshi bari kumanuka
ndetse bagifite n’amafaranga
Gicumbi
FC na As Muhanga muributswa ko hari mushiti wanyu Sunrise FC musize mu cyiciro
cya kabiri. Uwo mugabo rero kubera umuvuduko na twirwaneho iri mu cyiciro cya
mbere byaramucanze yisanga yamanutse mu cyiciro cya kabiri ndetse agenda
atazize amikoro, ahubwo azize amanyanga. Namwe rero nimuza mugaterera
agati mu ryinyo ngo mufite uturere tubaha ubushobozi ngo mubayeho neza
mukibagirwa amanyanga yo ku ruhande muririwe ntimuraye.
Muje muri shampiyona yuzuyemo inzika na
mumfashirize
Gicumbi
FC na As Muhanga mutibeshya ko muje mu cyiciro cya mbere muri bashya. Mugiye
kwisanga ahantu ibyo mwakoze mu myaka 7 itambutse bibagaruka. Mwisanze muri
shampiyona kuri ubu uwo wahemukiye mu myaka icumi ishize azabiguhora uwo
utabaniye asumbirijwe abikwiture uwo wimye amanota ubwo yari mu mazi abira
mushobora kuzajya guhura akabikwibutsa.
Ikipe ya As Muhanga yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma yaho imanutse muri shampiyona y'amatsinda
Mugarutse
muri shampiyona aho umugabo azajya agutumaho undi ati 'mumfashirije atamanuka
njye nzaguha amanota hano', rimwe na rimwe bakwihinduke gusa ntaho uzarega
ahubwo agahinda kazagutsinda mu nzu ubundi utuze.
Hari aho muzaruha uwa Kavuna
Mugarutse
muri shampiyona aho umuntu amara imikino 10 ataratsinda n’umwe ariko akazaguma
mu cyiciro cya mbere, mu gihe wowe wari wakoze buri kimwe ushobora kuzamanuka
urebera ndetse nutabaza abantu bakwirengagize birebere muri telephone nk'aho
ntacyabaye. Ibyo nubibona uziturize wibuke ko ari ko shampiyona urimo imeze.
Mugarutse
muri shampiyona umuntu asarura akibiba n'iyo byaba imiteja ubundi mu minsi
y’umusaruro rusange akaba ari kugurisha imbuto.
Abafana ba AS Muhanga bari babukereye ubwo ikipe yabo yazamukaga mu cyiciro cya mbere
Gicumbi FC nayo abafana bari urujya n'uruza ubwo yazamukaga mu cyiciro cya mbere
Mayor wa Gicumbi FC Nzabonimpa Emmanuel wambaye umuhondo yabaye hafi ikipe kuva ku munsi wa mbere