Amafaranga yari yegeranyijwe ngo afashe umutoza wa Senegal mu bihano bya CAF agiye guhabwa abatishoboye

Imikino - 30/01/2026 9:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Amafaranga yari yegeranyijwe ngo afashe umutoza wa Senegal mu bihano bya CAF agiye guhabwa abatishoboye

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal, Pape Thiaw, yasabye ko amafaranga yegeranyijwe ngo amufashe kwishyura ibihano yahawe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru, CAF, ahabwa abatishoboye muri iki gihugu.

CAF iheruka gutangaza ibihano yafatiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal ndetse n'iryo muri Morocco, hamwe n'abakinnyi batandukanye n’umutoza bitewe n’imvururu zabaye ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika [CAN 2025].

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal, Pape Thiaw wasabye abakinnyi kujya mu rwambariro nyuma y’uko Morocco yari ihawe penariti yafatiwe ibihano byo guhagarikwa imikino itanu ndetse anacibwa ibihumbi 100 by’Amadorali. Ibi byatumye abaturage bo muri Senegal bahita batangira gukusanya amafaranga mu rwego kumufasha kuzishyura aya mafaranga yaciwe na CAF.

Pape Thiaw yashimiye abaturage b’iki gihugu ku bw’urukundo bamweretse ariko avuga ko agomba kuzahabwa abatishoboye. Ati: ”Abaturage ba Sénégal, umuryango wanjye, ubufatanye mwangaragarije kuva hatangajwe ibihano bwankoze ku mutima cyane. Murakoze ku rukundo mukomeza kunkunda no kunkomeza buri munsi.

Ariko nifuza kubasaba kudakomeza gukusanya inkunga mu izina ryanjye. Ubwo munyumvise rero ndabashimira uwo mutima wo gutanga ndetse ndabasaba ko iyo nkunga muyerekeza ku bayikeneye cyane batishoboye”.

Nubwo uyu mutoza yafatiwe ibi bihano ariko ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025 itsinze Morocco, kiba igikombe cya Afrika cya kabiri yegukanye mu mateka yayo.

Pape Thiaw yasabye ko amafaranga yegeranyijwe ngo amufashe kwishyura ibihano bya CAF ahabwa abatishoboye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...