CAF iheruka gutangaza ibihano yafatiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri
Senegal ndetse n'iryo muri Morocco, hamwe n'abakinnyi batandukanye n’umutoza bitewe n’imvururu zabaye ku mukino wa nyuma
w’igikombe cya Afurika [CAN 2025].
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal, Pape
Thiaw wasabye abakinnyi kujya mu
rwambariro nyuma y’uko Morocco yari ihawe penariti yafatiwe ibihano byo
guhagarikwa imikino itanu ndetse anacibwa ibihumbi 100 by’Amadorali. Ibi
byatumye abaturage bo muri Senegal bahita batangira gukusanya amafaranga mu
rwego kumufasha kuzishyura aya mafaranga yaciwe na CAF.
Pape Thiaw yashimiye abaturage b’iki gihugu ku bw’urukundo bamweretse ariko avuga
ko agomba kuzahabwa abatishoboye.
Ariko nifuza kubasaba kudakomeza gukusanya inkunga mu izina ryanjye. Ubwo munyumvise
rero ndabashimira uwo mutima wo gutanga ndetse ndabasaba ko iyo nkunga muyerekeza ku bayikeneye cyane batishoboye”.
Nubwo uyu mutoza yafatiwe ibi bihano ariko ikipe
y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe cya Afurika cya 2025 itsinze Morocco, kiba igikombe cya Afrika cya kabiri yegukanye mu mateka yayo.
)
Pape Thiaw yasabye ko amafaranga yegeranyijwe ngo amufashe kwishyura ibihano bya CAF ahabwa abatishoboye
