Iyo bigeze ku kwitwara neza mu gitanda hari byinshi
biba imbogamizi cyane bikaba byatuma umugabo agorwa n’igikorwa. Ku bagabo, hari
ibintu by’ingenzi baba basabwa gukora nk’umwitozo ndetse bigahoraho nk’uko
ikinyamakuru Newstoday kibitangaza.
1.Buri mugabo agomba kumenya ko yanyoye amazi ahagije: Ni ingenzi cyane kunywa amazi ahagije mbere y’igikorwa cyo gutera akabariro
kuko bishobora gutuma anezerwa. Kunywa amazi nibura mbere y’isaha bituma agira
imbaraga mu gikorwa ndetse ntibinagorane mu gihe arangije.
2.Ni ingenzi cyane gukora imyitozo ngororamubiri: Mbere y’uko atekereje icyo gikorwa, asabwa kubanza kujya ahantu hasanzwe mu cyumba
cyangwa ahandi, agakora imyitozo mike cyane kugira ngo amaraso ye aze
gutembera neza.
Ibi bikorwa bijyana no kujya mu bwogero by’umwihariko
ukabikora kenshi kugira ngo umubiri wawe ujye uhora uhumeka neza binatume
wigirira icyizere cyane.
3. Buri mu gabo aba asabwa kwitegure mu mutwe: Iki ni na cyo gikorwa kiruta ibindi
byose. Iri ni ibanga rikomeye ku bagabo. Niba uri umugabo urasabwa kujya witegura
mu mutwe cyane cyane, ukamenya neza ko ukeneye kubiha umwanya kuko hari ubwo
birangirira mu mutwe. Gabanya umunaniro wifitemo, uhange amaso ku gikorwa
bizagufasha.