Amabanga yafasha umugore kurushaho kwigarurira umugabo we, adakoresheje inzaratsi

Utuntu nutundi - 29/08/2014 11:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Amabanga yafasha umugore kurushaho kwigarurira umugabo we, adakoresheje inzaratsi

Ni gute nabasha kugumana no kwigarurira umugabo wanjye?Iki n’ikibazo abagore benshi bakunze kwibaza. Twemeranye ko igisubizo cy’iki kibazo kitoroshye kukibona. Ikiri cyo ni uko atari ngombwa ko umugore yitabaza cyangwa ashakisha inzaratsi ngo akunde yigarurire umugabo we.

Ariko se niba ari uko bimeze ni ubuhe buryo umugore yakoresha ngo agumane umugabo we atarinze kwishora mu bapfumu n’inzaratsi?

Izi ni inama 13 zigirwa umugore wese  ushaka gukomeza kugumana umugabo .

1.Baza umubyeyi wawe(nyoko), amabanga cyangwa uburyo yakoresheje kugira ngo abashe kurambana n’umugabo we(iso).

Abashakana muri iki gihe basigaye bihunza kubaza no kugisha inama abakuru,bagashaka kwihererana ibibazo. Nyamara ibyo uhura nabyo mu rugo rwawe na kera hose byahozeho. Baza rero umenye icyo ugomba gukora, ibyo ugomba kwirinda kugira ngo urusheho kubana neza n’umugabo wawe. Niba udafite umubyeyi wawe, shaka undi muntu ukuze wizeye w’umugore akubwire ku mabanga atuma urugo ruramba. Akubwire amabanga afasha umugore kurambana n’umugabo akubaka rugakomera.

msjd

Si ngomwa ariko iteka kugisha inama ari uko ibintu byageze iwandabaga. Niba mubanye neza n’umugabo wawe , shaka uko watyaza ubwenge urusheho kumenya amabanga azagufasha kumenya uko ibintu byahora ari byiza mu rugo rwanyu. Kwiga ni uguhozaho. Kugisha inama si agakungu kakandi twabonye ko abagabo banga. Nk’umugore ukuze, shaka mugenzi wawe ubona utakuroha kuko inama mbi nazo zirasenya.

2.Wisanganiza umugabo wawe ibibazo igihe atashye.

Ibi bituma umugabo agenda ahurwa ndetse yumva urugo rumubera rubi . Igikurikiraho ni ugushaka uko azajya ahagera bwenda gucya cyangwa yasomye kamwe mu rwego rwo kwirinda induru za buri munsi.

3.Shyira ibintu ku murongo(Ordre/order).

Nta mugabo wishimira gusanga ibintu bitereye hejuru, nta kintu kiri mu mwanya wacyo. Ni wowe mutima w’urugo, ubahiriza inshingano zawe. Ite ku isuku yo mu rugo muri rusange, umutware wawe naza asange hasusurutse.

4.Musengere hamwe.

 Gufata umwanya nibura inshuro imwe ku munsi mugasengera hamwe n’umugabo wawe ni ingenzi. Mu isengesho ryanyu musenga musaba ko Imana izirikana kandi ibafasha kubakomeza mu mibanire yanyu. Bituma hahoraho ubwumvikane ,umunezero,n’ibyishimo hagati yanyu n’urubyaro rwanyu.

xjd

Niba musanzwe mugira isengesho ry’umuryango wose(hamwe n’abana), ni byiza ko mwagira n’iryanyu ryihariye mu cyumba mbere yo kuryama. Ntago mwaba mumaze gufatanya isengesho , ngo muhindukire mushyamirane, murwane, mutongane,..

 

5.Niba ajya akunda kujya mu bagore wimera nkawe.

 Uko undi agize isenya urugo. Ahubwo mwicare muganire. Uzamenya impamvu ibimutera. Guhita ufuha, ukagira umujinya w’umuranduranzuzi sibyo bizamukugarurira. Kujya mu bapfumu no mu nzaratsi , sibyo bizatuma mubana mu mahoro. Uzashiduka baguhaye n’ibimuhitana ngo urashakisha ibyatuma umwigarurira.

Ahubwo icara muganire wumve ikimuri ku mutima. Hari n’igihe wasanga impamvu yamuteye kugira iyo ngeso ari wowe iturukaho. Urugero:Ushobora kuba umutera umugongo buri joro, kuba utakigira isuku ihagije, kuba utakiyitaho, kuba utamushimisha uko bikwiriye,..Abagabo ni abana beza,iyo abonye bimeze gutyo nawe araceceka akagenda agucikaho buhoro buhoro.

Kuko atagize uwo mutima wo kukubwira uko ikibazo giteye, ba nyambere umubaze uko byagenze. Impamvu agusiga akajya mu bandi bagore ntacyo yakuburanye. Guhimana ngo uragira uko umugabo wawe yagize,uretse no kuba byabasenyera cyangwa mukabana nabi, ingaruka zirimo ni nyinshi. Indwara nka SIDA zirabategereje, uburere bw’abana banyu nibwo buhazaharira,..

6.Abagabo bakunda ibiryo.

Mutegurire ifunguro ryihariye ku ruhande. Kuburyo azajya ataha afite amatsiko y’ibyo wamuteguriye bidasanzwe. Bizamwibagiza buhoro buhoro akabari na za mushikaki(brochettes ) zaho. Kuki se wowe utakamwokereza, ukamutumiraho n’ako gacupa niba akanywa hanyuma byose akabibona mu rugo rwe? Azabirengaho asubire mu kabari? Azaba adashobotse nadafatwa n’uyu mutego.

7.Ambara imyambaro imureshya.

Niba uri mu rugo wikwambara amapantaro. Ambara imyenda imureshya si icyaha. Mwereke ubwiza bwawe,nk’uko wabigiraga mukiri ingaragu. Usanga abagore benshi bakora ikinyuranyo. Mu gihe avuye mu rugo akambara imyenda ireshya abandi bagabo. Yagera mu rwe akambara imyenda akikwiza ,agashiha ubwiza bwe.

Umugabo wawe mu byo yagukundiye no kuba uri mwiza birimo. Wirushwa kureshya umugabo wawe n’umukozi mukoresha mu rugo. Abakobwa bakiri bato bimutwara umutima kandi ntacyo bafite udafite. Bakurusha kwiyitaho no kugira isuku.

Kunguka urubyaro ni byiza. Ariko ntibivuga ko bizakwibagiza kwiyitaho no kugira isuku. Imirimo yo mu rugo ntizatume umugabo wawe yibaza niba baramuhinduriye umugore kuko usigaye warahindutse ukundi. Byose ni ukwiha gahunda no kumenya gukoresha igihe neza.

Nubwo bavuga ngo umugabo ni umwana w’undi,ndahamya ko nukurikiza izi nama n’izindi tuzakugezaho mu gice cya 2,ntakabuza bizagira icyo bihindura n’icyo byongera mu mibanire yanyu ya buri munsi.

Iki ni igice cya mbere. Igice cya 2 kizakugeraho vuba. Ibitekerezo byawe kuri iyi nkuru nizindi tubagezaho turabyakira. Shyira ubutumwa bwawe (comment) ahababigenewe.

Yanditswe na R.Christophe/gukunda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...