Iki kiganiro kiratangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, kikaba kigomba kurangwa n'udushya twinshi ndetse n'impinduka zitari zisanzwe mu mateka yacyo.
Muri iki gice nshya, Simon Cowell azongera kwicarana na Sofía Vergara, Mel B na Howie Mandel mu kanama nkemurampaka.
Kimwe mu bishya byitezwe cyane ni uko abakemurampaka bazaba bafite uburenganzira bwo gukoresha imbuto ya "Golden Buzzer" inshuro eshatu mu ijoro rimwe, ibintu bitari bisanzwe bibaho muri AGT.
Amakuru yatangajwe n'abayobozi b'iki kiganiro agaragaza ko umwe mu bamaze guhabwa ayo mahirwe adasanzwe ari Lai Noelle, umukobwa w'imyaka 14 y'amavuko watangaje benshi kubera impano ye.
Hongeweho kandi icyiciro gishya cyiswe "Judges' Callback", aho bamwe mu bahanzi bazajya bahabwa amahirwe ya kabiri yo kongera kwiyereka abacamanza mbere yo kwerekeza mu byiciro bikurikira.
Ese abahatana bahita babonana na Simon Cowell?

Nubwo benshi babyibwira gutyo, si ko bimeze
Theresa Graham, umwe mu bayobozi bakuru ba NBCUniversal, yatangaje ko mbere yo kugera imbere y'abacamanza habanza kuba amajonjora menshi akorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa binyuze mu mashusho yoherezwa n'abifuza guhatana.
Iyo abategura ikiganiro babonye umuntu ufite impano idasanzwe, bamwohereza mu kindi cyiciro cyo gusuzumwa n'abayobozi bakuru. Iyo yemejwe ni bwo ahabwa amahirwe yo kunjya imbere ya Simon Cowell na bagenzi be.
Amategeko akakaye agenga amajonjora:

Mu majonjora y'ibanze, buri uhatana ahabwa amasegonda 90 gusa yo kwerekana impano ye.
Abakoresha inyamaswa basabwa kwerekana ibyangombwa bigaragaza ko zakingiwe, mu gihe ibintu birimo intwaro, ibyuma bishobora gukomeretsa abantu, urusenda rwifashishwa mu kwirwanaho n'ibindi bifatwa nk'ibiteje umutekano muke ntibyemewe na gato.

AGT yishyurira abahatana urugendo n'amacumbi
Abahatana batoranyijwe kugira ngo bagere imbere y'abacamanza ntibisaba ko biyishyurira ikiguzi cy'urugendo.
America's Got Talent ibishyurira amatike y'indege, aya gari ya moshi cyangwa bisi bitewe n'aho baturuka. Abakoresha imodoka zabo na bo basubizwa amafaranga y'ibikomoka kuri lisansi.
Byongeye kandi, bahabwa amacumbi muri hoteli ndetse bagahabwa amafaranga abafasha mu mafunguro no mu bindi bikenerwa bya buri munsi.

Iby'imyambarire n'ubwiza bikorwa bite?
Mu cyiciro cya mbere cyo kwiyereka abacamanza, buri uhatana asabwa kuza yitunganyije kuko abategura ikiganiro badatanga serivisi zo gutunganya imisatsi cyangwa kwisiga.
Sofie Dossi, umwe mu banyuze muri iki kiganiro, yavuze ko abahatana banakora imyitozo yihariye mbere y'ibyiciro bikomeye kugira ngo amakipe afata amashusho n'amatara amenye uko azakora akazi kayo neza.
Ese uwatsinze ahita ahabwa miliyoni y'amadolari?

Iki ni kimwe mu bintu bikunze kuyobya abantu benshi
Nubwo igihembo nyamukuru cya AGT ari miliyoni imwe y'amadolari, uwatsinze ntabwo ayahabwa icyarimwe.
Amategeko y'iki kiganiro ateganya ko ayo mafaranga ashobora gutangwa mu gihe cy'imyaka 40, aho uwatsinze ahabwa amadolari 25,000 buri mwaka mbere yo gukurwaho imisoro.
Hari kandi uburyo bwo guhitamo guhabwa amafaranga yose icyarimwe, ariko icyo gihe uwatsinze ahabwa umubare muto ugereranyije n'agaciro nyakuri ka miliyoni imwe y'amadolari.
Mu gice cya 20 giheruka kurangira, Jessica Sanchez ni we wegukanye igikombe, ibintu byamushyize mu mateka y'iki kiganiro kimaze kumenyekanisha impano nyinshi ku rwego mpuzamahanga.
Abakunzi ba America's Got Talent bategerezanyije amatsiko kureba niba igice 21 kizazana impano zidasanzwe kurusha izabanje no kumenya abazahabwa amahirwe yo gukomeza urugendo rwo guhatanira iki gihembo gikomeye.
