Royal Tv yafunzwe burundu, Ama G, Charly na Nina ni bo bahanzi ba nyuma iyi Televiziyo yakiriye-AMAFOTO

Imyidagaduro - 19/09/2017 12:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Royal Tv yafunzwe burundu, Ama G, Charly na Nina ni bo bahanzi ba nyuma iyi Televiziyo yakiriye-AMAFOTO

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2017 ni bwo amakuru yagiye hanze ko Royal Tv yaba yahagaritse ibiganiro byose kubera ikibazo cy’amikoro nkuko twanabihamirijwe na benshi mu banyamakuru bayo nabo bamaze gusabwa kuba bahagaritse imirimo.

Royal FM na Royal TV, bari barakuye abanyamakuru bari bakunzwe ku bindi bitangazamakuru bituma iyi televiziyo ikundwa itangira gukurikirwa cyane n'abantu batari bake cyane ko yanatangiye gukora ibiganiro byamamaye birimo no gucishaho mu buryo bwa Live ibitaramo bikomeye ndetse n'amakuru yabo yabaga akomeye.

ROYAL TV

Charly na Nina ni bamwe mu ba nyuma bitabiriye ibiganiro kuri iyi televiziyo

Abanyamakuru baganiriye na Inyarwanda.com ba Royal Tv batangaje ko bamaze kumenyeshwa ko ubuyobozi bwa Royal Tv bwabamenyesheje ko babaye bahagaritse ibiganiro mu gihe batarafata ikindi cyemezo, televiziyo izajya icaho indirimbo gusa nta biganiro.

ROYAL TV

Ama G umwe mu ba nyuma bitabiriye ibiganiro by'iyi televiziyo

Abahanzi ba nyuma bakiriwe muri iyi televiziyo ni Ama G The Black kimwe na Charly na Nina bari bakiriwe mu kiganiro Celebrities cyakorwaga n’umunyamakuru Nzeyimana Lucky ubwo bamurikaga indirimbo zabo kuri iyi televiziyo mu kiganiro cyari gikunze gukurikirwa na benshi bagikundiraga uko gifasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo ndetse kikanabahuza n'abafana babo. Abahanzi bo mu Rwanda hafi ya bose nta wabura guhamya ko banyuze muri iki kiganiro.

REBA HANO INDIRIMBO ZAHABU CHARLY NA NINA BAMURIKAGA

REBA HANO INDIRIMBO AMAG THE BLACK YAMURIKAGA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...