Alyn Sano yitabiriye ibirori mpuzamahanga muri Amerika – AMAFOTO

Imyidagaduro - 22/01/2026 6:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Alyn Sano yitabiriye ibirori mpuzamahanga muri Amerika – AMAFOTO

Umuhanzikazi Aline Shengero Sano uzwi ku izina rya Alyn Sano, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye ibirori bikomatanyije n’inama mpuzamahanga byitwa “The NAMM Show 2026” biri kubera mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California.

Alyn Sano wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Head’, yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026, nyuma y’igihe yari amaze yitegura uru rugendo rwihariye.

Ni ku nshuro ya mbere uyu muhanzikazi yitabiriye iyi nama kuva yatangira umuziki mu myaka umunani ishize, bikaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

The NAMM Show itegurwa n’ishyirahamwe "National Association of Music Merchants (NAMM)", ikaba ari yo nama mpuzamahanga nini ku Isi ihuza abakora mu ruganda rw’umuziki, ibikoresho byawo, ikoranabuhanga rikoreshwa mu muziki, abahanzi bakomeye, abayobozi b’inganda z’umuziki n’abandi bafite aho bahurira n’uyu mwuga.

Iyi nama iri kubera muri Anaheim Convention Center kuva tariki 20 kugeza ku ya 24 Mutarama 2026. Ihuriza hamwe abahanzi, aba- Producer, abahanga mu ikoranabuhanga ry’umuziki n’abafatanyabikorwa batandukanye, aho baganira ku iterambere ry’uruganda rw’umuziki ku rwego rw’Isi, bakamurika udushya, bagakora ibitaramo ndetse bakungurana ibitekerezo n’ubunararibonye.

Alyn Sano yabwiye InyaRwanda, ko kwitabira The NAMM Show ari iby’agaciro, kuri we ndetse bikaba ari indi ntera ikomeye mu rugendo rwe rwo kuba umuhanzi mpuzamahanga.

Yagize ati: “Kwitabira The NAMM Show ni ishema rikomeye kandi ni intambwe ikomeye mu mwuga wanjye. Ni amahirwe yo guhura n’umuryango mpuzamahanga w’abakora umuziki, kwiga ku babimazemo igihe, no gusangiza Isi umuziki nyarwanda n’umuco wacu. Nishimiye cyane guhagararira u Rwanda n’ijwi ryarwo kuri uru rwego ruhanitse.”

Alyn Sano, uvanga Afro-pop na Soul, azwiho ijwi ryihariye ryakunzwe cyane muri Afurika no hanze yayo. Yigeze kugera mu myanya umunani ya mbere muri The Voice Afrique Francophone, anatwara ibihembo bitandukanye birimo n’icy’Umuhanzikazi mwiza w’umwaka.

Kwitabira iyi nama ntibimwunguye ku giti cye gusa, ahubwo ni intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda muri rusange, kuko bimufasha kugirana imikoranire mpuzamahanga, kumenya ikoranabuhanga rishya rikoreshwa mu muziki no kuzagarukana ubumenyi buzagirira akamaro inganda z’umuco n’ubuhanzi mu Rwanda.

Alyn Sano yitabiriye ibirori bikomatanyije n’inama ya "The NAMM Show 2026" iri kubera mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California

Kwitabira The NAMM Show kuri Alyn Sano si urugendo rusanzwe, ahubwo ni amahirwe yo guhura n’abakora umuziki ku rwego mpuzamahanga no gusangiza Isi ijwi ry’umuziki nyarwanda


Alyn Sano akomeje kugaragaza ko afite icyerekezo mpuzamahanga, aho yitabiriye The NAMM Show, ahahurira abayobozi b’inganda z’umuziki, abahanzi n’abashoramari mu ikoranabuhanga rigezweho


Alyn Sano werekeje muri Amerika yatangaje ko ari iby'agaciro kuri we kuba yaratumiwe muri ibi birori, ndetse ko yiteguye kubyaza umusaruro amahirwe yahawe

Ni ubwa mbere Alyn Sano yitabiriye The NAMM Show kuva yatangira umuziki, bikaba ari indi ntambwe ikomeye mu ntego ze zo kwagura umuziki nyarwanda no kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'TURN IT UP' Y'UMUHANZIKAZI ALYN SANO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...