Alyn Sano yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asaba urubyiruko kwiga amateka–VIDEO

Imyidagaduro - 24/04/2026 3:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Alyn Sano yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asaba urubyiruko kwiga amateka–VIDEO

Umuhanzikazi Alyn Sano uri mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, atangaza ko yiyemeje gukoresha impano ye yo kuririmba mu kubwira Isi yose ukuri ku mateka asharira y'u Rwanda, no guharanira ubumwe n’ubudaheranwa.

Ni igikorwa yakoze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, aho yari aherekejwe n’abandi barimo Malaika Uwamahoro, umwe mu bakinnyi ba filime bamenyekanye cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Alyn Sano yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yasobanuriwe amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, ingaruka zabwo, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, uruhare rw’Ingabo za RPA mu kuyihagarika, ndetse n’urugendo rw’Igihugu mu kwiyubaka no kugana ku iterambere.

Nyuma yo gusura ibi bice, yashyize indabo aharuhukiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabikoze mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Alyn Sano yavuze ko gusura uru rwibutso ari inzozi yari amaranye igihe, ariko byasabye ko abanza kwitegura mu mutwe no mu mutima.

Ati: “Impamvu nahisemo gusura urwibutso ni uko ari ibintu nahoze nifuza. Ni ubwa mbere nje ubwanjye, kuko numvaga ngomba kubanza kwitegura bihagije. Mbere numvaga mfite ubwoba, ariko ubu numvise niteguye mu mutwe no mu mutima.”

Yagaragaje ko yahakuye amasomo akomeye, arimo kumenya neza icyo bisobanuye kuba Umunyarwanda. Ati: “Ikintu cya mbere nize ni uko kuba Umunyarwanda ari ukumenya amateka yawe. Iyo uzi aho uva, uba uzi n’aho ujya. Kuba Umunyarwanda ni inshingano yo gusigasira ubumwe, urukundo no kwigira.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko nyuma y’uru ruzinduko yiyemeje kugira uruhare rufatika mu gukomeza kubwira Isi amateka y’u Rwanda, abinyujije mu mpano ye yo kuririmba ndetse n’ubuzima bwe bwa buri munsi. Ati: “Nihaye umukoro ko kuva ku kuntu ngaragara, uko mvuga n’uko nitwara, bigomba kugaragaza ko ndi Umunyarwandakazi aho ndi hose.”

Alyn Sano kandi yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kwiga amateka, kugira ngo rubashe guhangana n’abayagoreka. Ati: “Urubyiruko rukwiye gufata umwanya rukiga amateka, rukamenya uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa. Ibyo bizatuma bashobora guhangana n’abayagoreka.”

Yashimangiye ko kumenya amateka ari ingenzi kuko bifasha umuntu gusobanukirwa ukuri, aho kugendera ku bihuha cyangwa amakuru atuzuye.

 

Alyn Sano yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ashimangira ko umuhanzi afite inshingano yo kubwira Isi ukuri kw’amateka


Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside, Alyn Sano yavuze ko agiye gukoresha impano ye mu kurwanya abagoreka amateka

 

Mu ruzinduko rwe ku Gisozi, Alyn Sano yagaragaje ko kwiga amateka ari ingenzi ku rubyiruko rwifuza kubaka ejo hazaza

 

Alyn Sano yahishuye ko gusura Urwibutso rwa Jenoside byamuhaye umukoro wo guhora ahagarariye neza u Rwanda aho ari hose

 

Alyn Sano ari kumwe n'abamuherekeje bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Alyn Sano na bagenzi be bafashe umunota umwe wo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi


Umukinnyi wa filime, Malaika Uwamahoro wamamaye muri filime "Yankee Hustle" y'abanya-Nigeria n'izindi 

 

Mu ruzinduko rwe ku Gisozi, Alyn Sano yavuze ko kumenya amateka ari inshingano ya buri Munyarwanda

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALYN SANO


AMAFOTO: Yak Nation Images

VIDEO: Melvin- Pro/ InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...