Alyn
Sano si mushya mu ndirimbo zihimbaza Imana. Abamuzi kuva kera bazi ko urugendo
rwe rwatangiriye muri Korali, aho yakuze aririmba indirimbo zo kuramya no
guhimbaza Imana.
Hari
n’amashusho yigeze gucicikana ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza akiri muto,
aririmba muri korali ari kumwe na bagenzi be, amashusho yatumye benshi
bamubonamo impano idasanzwe kuva mu bwana.
Ni
yo mpamvu, akimara gusohora ‘Amen’, bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bye
bihutiye kwibaza niba yaba asubiye mu muziki wa Gospel yakuriyemo.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Alyn Sano yasobanuye neza icyerekezo cy’iyi
ndirimbo, ahakana ko yaba yahinduye umurongo w’umuziki we.
Ati
“Ntabwo nasubiye kuri gakondo nk’uko abantu bashobora kubyumva. Kuko buri wese
bitewe n’ibyo akora n’ibyo anyuramo aba akwiye guhora ashima Imana. Numva ari
mu bihe byose kuri njye.”
Alyn
agaragaza ko ‘Amen’ atari icyemezo cyo guhindura injyana, ahubwo ari ishusho
y’amarangamutima n’ibihe yari arimo. Asobanura ko iyi ndirimbo yayikoze mu
2023, ariko ategereza igihe cyiza cyo kuyishyira hanze.
Ati
“Nari ngitegereje igihe cya nyacyo cyo gusohoka kubera ibintu byagiye bicamo.
Rero, ntabwo nasubiye muri gakondo yanjye, ariko igihe cyose umuntu akwiye
guhora ashima.”
Aha,
Alyn asa n’ugaragaza ko umuziki kuri we atari injyana gusa, ahubwo ari ubutumwa
asohora igihe yumva bubereye.
Uyu
muhanzikazi uzwiho kuririmba indirimbo ziganjemo R&B na Afro-pop, avuga ko
aririmba ubutumwa aba yiyumvamo, kandi ko ibyo atandukanya n’icyiciro
cy’umuziki runaka.
Ati
“Njyewe ndirimba ubutumwa bwanjye mba niyumvamo. Kandi ntekereza ko ari nako
bimeze no ku bandi.”
Ibi
bituma ‘Amen’ iboneka nk’indirimbo yihariye ku rugendo rwe, itari ugusubira
inyuma, ahubwo ari indi sura y’inkuru ye nk’umuhanzi.
‘Amen’
yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Run, mu gihe amashusho yayo yafashwe mu
gihugu cya Kenya. Yakozwe na David Fernandez afatanyije na David Ndahiriwe
ndetse na Ayub Abel.
Indirimbo
yanditswe na Alyn Sano afatanyije na Mercury na Daddyisme, bigaragaza ko
yayiteguye mu buryo bwitondewe kandi bwagutse.
Amashusho
yayo agaragaza ubuhanga mu gutunganya isura (visual aesthetics), ahuza ahantu
nyaburanga n’inyandiko irimo amagambo yoroheje ariko akomeye mu butumwa.
Ikigaragara
ni uko Alyn Sano atigeze atangaza ko agiye guhindura icyerekezo cy’umuziki we.
Ahubwo, ‘Amen’ isa n’aho ari igihamya cy’uko umuhanzi ashobora kuririmba
indirimbo ihimbaza Imana bitabaye ngombwa ko yitwa “Gospel artist”.
Mu
muziki w’iki gihe, aho imbibi z’injyana zigenda zivangwa, Alyn agaragaza ko
ubutumwa ari bwo bw’ingenzi kurusha icyiciro cyashyirwaho.


Indirimbo
‘Amen’ ya Alyn Sano yatumye benshi bibaza niba yasubiye kuri gakondo yo
kuririmba Gospel, ariko asobanura ko ari indirimbo y’ishimwe itavuze ko ahinduye
icyerekezo cy’umuziki we
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AMEN’ YA ALYN SANO
