Uyu
muhanzikazi yashyize hanze aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,
agaragaza ibyishimo afite byo kuba ari mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira iri
serukiramuco ribera mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena
2026.
Mu
butumwa yanyujije kuri Instagram, Alyn Sano yavuze ko ari intambwe ikomeye kuri
we ndetse no ku muziki nyarwanda, ati: “Nishimiye kubamenyesha ko ndi buririmbe
ku rubyiniro rwa FIFA World Cup 26 Houston FIFA Fan Festival uyu munsi.”
Ibi
birori bya FIFA Fan Festival byateguwe mu rwego rwo guha abafana b’umupira
w’amaguru ahantu bahurira bakarebera imikino, bagasabana ndetse bakanidagadura
binyuze mu bitaramo n’ibikorwa bitandukanye by’umuco.
Abategura
iki gikorwa bavuga ko Houston izakira abashyitsi baturutse hirya no hino ku
Isi, ikabereka umuco wayo, amateka yayo n’uburyo ari umwe mu mijyi ifite
uruhare rukomeye mu bukungu n’iterambere rya Amerika.
Mu
itangazo ryasohowe n’abategura FIFA Fan Festival Houston, bagaragaje ko iri
serukiramuco rizahuza umunezero w’umupira w’amaguru n’imyidagaduro,
rikagaragaza umwihariko w’uyu mujyi binyuze mu biribwa, umuziki n’abahanzi
batandukanye bazatarama.
Umuyobozi
wa FIFA Fan Festival Houston, Patti Smith, yavuze ko iki gikorwa kirenze kureba
umupira gusa.
Kuba
Alyn Sano ari mu bahanzi bazaririmba muri ibi birori ni indi ntambwe ikomeye ku
rugendo rwe rwa muzika, ndetse bikaba ari n’ishema ku Rwanda kuko akomeje
kubona amahirwe yo kwigaragaza mu bikorwa bikomeye mpuzamahanga bihuriza hamwe
ibihumbi by’abafana n’abakunzi b’imyidagaduro.
Alyn
Sano amaze imyaka agaragaza ubudasa mu muziki we, aho yamenyekanye mu ndirimbo
zakunzwe zirimo ‘Ntibikunda’, ‘Tamu Sana’, ‘Chop Chop’ yakoranye na Ben Soul,
‘Boo and Bae’ n’izindi nyinshi zamufashije kubaka izina mu Rwanda no hanze
yarwo.
Kwamamaza umuziki nyarwanda ku rubyiniro ruherekeza Igikombe cy’Isi cya FIFA ni amahirwe akomeye kuri Alyn Sano, ndetse bikaba byitezwe ko azatanga igitaramo kizongera kumenyekanisha impano ye imbere y’abafana baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Alyn Sano yashimishijwe no kuba ari mu bahanzi bazaririmba mu birori biherekeza imikino y’igikombe cy’Isi ‘Fifa Fan Festival’

Alyn
Sano ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva kuri uyu wa Gatatu
tariki 17 Kamena 2026
