Yabitangarije
InyaRwanda nyuma y'uko ageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 20
Nyakanga 2023 mu rugendo rugamije kwamamaza iyi ndirimbo ye nshya.
Alvin
yavuze ko umukunzi we Nirna Arakaza adakunze kumara igihe kinini mu Mujyi wa Bujumbura,
kuko sanzwe atuye muri Canada.
Yavuze
ko iyo umukunzi we yamusuye, akoresha icyo gihe akamwifashisha mu ndirimbo,
ariko kandi ngo nta mukobwa mwiza mu Burundi uruta umukunzi we yakwifashisha mu
ndirimbo.
Ati
"Ndamwifashisha. Kuko mu Burundi nta mukobwa mwiza dufite nk'umugore
wanjye. Abakobwa beza barahari [Mu Burundi] ariko ntabwo bajya bajya muri
'Video' barabyanga, barabitinya, kubera ko n'amafaranga ari make."
Yavuze
ko atajya gutakaza amafaranga yishyura undi mukobwa kugirango amwifashishije mu
ndirimbo ye kandi ari kumwe n'umugore 'nawe mwiza'.
Ati
"Mfite umugore mwiza muvandimwe, niyo mpamvu mushyira mu ndirimbo. Ni
umugore wanjye, kandi ni umuntu unshyigikira cyane, ikindi antera inkunga. Niyo
mpamvu rero."
Alvin
amaze iminsi ashyize imbere gukorana indirimbo n’abahanzi b’i Kigali. Afitanye
indirimbo n’umuhanzikazi Bwiza bise ‘Turajana’, anafitanye indirimbo na Juno
Kizigenza bise ‘Akadaje’.
Uyu
musore uzwi nka ‘La Vache Originale’ asanzwe ari umunyamuziki, umwanditsi
w’indirimbo mu Burundi akaba n'umuraperi.
Da
Rest aherutse kubwira InyaRwanda ko bakoranye indirimbo biturutse ku kuba
‘yarakunze ibyo nkora’. Ati “Twafatanyije nk’umuntu wakunze ibyo nkora, yifuje
ko twakorana."
Uyu
musore avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Mujyi wa Bujumbura mu gihe
gishize kandi ko yamaze gushyirwaho akadomo.
Ku
wa 2 Nyakanga 2023, nibwo Uwimana Alvin [Alvin Smith] yasabye anakwa umukunzi
we Nirna Arakaza.
Kuva
icyo gihe, Alvin agaragaza amarangamutima ye kuri uyu mukunzi we yihebeye.
Yigeze kwandika avuga ko ahawe amahirwe yo kongera guhitamo umukunzi yahitamo
Nirna Arakaza.
Da
Rest akoranye indirimbo na Alvin Smith nyuma y’igihe gito gishize atangiye
urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga nyuma yo kuva mu itsinda Juda Muzik.
Uyu
musore aherutse gusohora indirimbo ya kabiri yise ‘You’ aho avuga ku muntu
ukundana n’undi ariko adafite ubushobozi bungana n’uwo bakundana amubaza icyo
amukundira kandi ari uwo ku muhanda udafite n’igitanda cyangwa amafaranga.
Amusezeranya
ko azamurwanirira uko byagenda kose bitewe n’uko aba abona amukunda. Da Rest
avuga ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo ari ibintu bikunze kubaho cyane.

Alvin
yavuze ko umugore we ari mwiza bihagije ku buryo adakeneye kujya kwishyura
abandi bakobwa yifashisha mu ndirimbo
Alvin
yifashishije umugore we Nirna Arakaza mu ndirimbo na Da Rest
Da Rest yavuze ko Alvin Smith yakunze ibikorwa bye bituma yiyemeza guhuza imbaraga nawe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GUTWIKA’ YA DA REST NA ALVIN SMITH