Alpha Rwirangira yasezeye mu bahatanira Salax Awards

- 19/01/2013 7:04 AM
Share:
Alpha Rwirangira yasezeye mu bahatanira Salax Awards

Nyuma y'amasaha make hatangajwe urutonde rw'abahanzi bahatanira ibihembo muri muzika bizwi ku izina rya Salax Awards, umuhanzi Alpha Rwirangira yahise atangaza ko atabasha kwitabira iri rushanwa.

Alpha Rwirangira uri muri Reta zunze ubumwe za Amerika wari wabashije kwibona mu kiciro cy’abahanzi bakorera muzika muri Diaspora akaba yatangaje ibi abinyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Facebook.

Alpha wabanje gushimira abari bamugiriye iki cyizere yagize ati: “Ndashimira abagize Salax, abanyamakuru, abateza imbere umuziki n’abaDj babashije kuntora muri Salax Edition 5. Ariko ndisegura nanatangaza ko ntiteguye kwitabbira iri rushanwa kubera impamvu zanjye bwite, muhabwe umugisha.”

alpha

Ibyo Alpha yatangaje abinyujije kuri facebook.

Alpha Rwirangira atangaje ko asezeye mu itangwa ry’ibi bihembo nyuma ya Kitoko nawe watangaje ko atazongera kuryitabira kugeza avuye mu muziki.

Mu kiganiro na Tidjela Kabendera, ukunze gukurikirana ibikorwa bya Alpha Rwirangira mu Rwanda yadutangarije ko bahisemo ko Alpha atitabira ibi bihembo kubera impamvu batifuje gutangaza.

Ati: "Alpha ni umuhanzi ufite Label abarizwamo, kubera impamvu zitaduturutseho ariko tutari butangarize itangazamakuru, Alpha ntazitabira iyi Salax ahubwo twazareba umwaka utaha."

Biteganyijwe ko abagaragaye ku rutonde rw’abahanzi bari muri Salax Awards bazatangira gutorwa kuri uyu wa Kabili hanyuma ibihembo nyirizina bikazatangwa kuwa 09 nWeerurwe 2013 muri Kigali Serena Hotel.

Jean Paul IBAMBE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...