Hipipo yakoze uru rutonde , nyuma y’amezi ane yari imaze ikusanya amakuru ku bijyanye n’imibare y’abahanzi bakurikirwa cyane ku rubuga rwa facebook.
Mu bahanzi 150 bo muri East Africa bakozweho ubushakashatsi ku mapaji(pages) yabo ya facebook, uko akurikirwa, ibyo umuhanzi yandikaho, uko asurrwa umunsi ku munsi. Alpha Rwirangira, umunyarwanda rukumbi uri kuri uru rutonde, afite abantu ibihumbi 52,767 bamukurikirana kuri facebook.
Yaje ku mwanya wa 15 mu bahanzi 50 bafite abantu benshi kuri facebook. Chameleone na Diamond bari inyuma ya Alpha.
Iyi raporo yagaragaje ko Nonini wo muri Kenya ari we wa mbere aho afite abantu(likes) 91,650, akurikiwe na Wahu(Kenya) ufite 83,356 Likes. Jua Kali(Kenya) ni uwa gatatu na 80,224 Likes. Ku mwanya wa kane haje Big Size, Bebe Cool ufite abantu 71,564 Likes.
Lina Sanga wo muri Tanzania ni we wa nyuma aho afite 8,817 Likes.
Dore uko aba bahanzi bakurikirana kuri uru rutonde:
Munyengabe Murungi Sabin.