Alpha ntavuga rumwe n'abategura Tusker Project Fame.

- 28/06/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Alpha ntavuga rumwe n'abategura Tusker Project Fame.

Umuhanzi nyarwanda Alpha Rwirangira aranenga East African Breweries Limited (EABL), ari nayo itegura amarushanwa ya Tusker Project Fame kutuzuza amwe mu masezerano baba baragiranye n’umuhanzi wegukana iri rushanwa.

Alpha wegukanye iri rushanwa mu mwaka wa 2009 ubwo ryari ribaye ku nshuro ya gatatu, yatangaje ko nta muhanzi n’umwe mu begukanye iri rushanwa wigeze ubona ibyo yemerewe ijana ku ijana mu gihe yatwaraga igihembo. Ni muri urwo rwego nta muhanzi n’umwe mu batsinze mu myaka yose ishize wigeze ahabwa amahirwe yo kujya gukorera indirimbo ze muri Universal Music Group yo muri Africa y’Epfo.

ALPHA RWIRANGIRA

Alpha Rwirangira yegukana Tusker Project Fame ya 3.

Uyu muhanzi yavuze ko haba Valerie Kimani watwaye Tusker ya mbere, haba Esther Nabaasa(Uganda) watwaye iya kabiri, Davis Ntare ndetse na Alpha ubwe ngo ntibabonye ibyo East African Breweries Limited yari yabasezeranyije ijana ku ijana.

Amakuru dukesha ikinyamakuru allafrica avuga ko Alpha bitamushimishije na gato . Mu magambo ye Rwirangira yagize ati: “Tusker Company ibona amafaranga menshi muri aya marushanwa ariko ntibuzuza inshingano zabo nkuko baba babisezeranyije abahanzi.”

Yakomeje agira ati: “Hafi y’abahanzi bose batwaye iri rushanwa baracyafite imbogamizi mu kubaka izina ryabo mu ruhando rwa muzika. Bakuyeho ibijyanye no gukorerwa indirimbo kandi nabyo biba biri mu masezerano nyuma yo gutwara igikombe.”

Uyu muhanzi kandi yakomeje avuga ko East African Breweries Limited nta kintu na kimwe bamufashije ubwo aherutse gutegura igitaramo yise "Alpha band with Families," kikaba cyarabereye muri Car Wash. Kuri uyu munsi Alpha yari yatewe ingabo mu bitugu na bamwe mu bahanzi bitabiriye amarushanwa ya Tusker harimo na Judge Ian Mbugua.

Alpha ati: “Bahoraga batubwira ko bazajya batera inkungu ibitaramo nka biriya ariko ku munota wa nyuma bakaguhemukira.”

 “Ubwo nateguraga kiriya gitaramo, negereye EABL banyemerera kuzampa inkunga nini ariko ntungurwa ni uko ku munota wa nyuma bampemukiye. Ku bw’amahirwe hari anadi ma company yamafashije muri icyo gitaramo.”

Alpha Rwirangira uba ku mugabane w’Amerika yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise "I swear," ikaba yaratunganyijwe na Black Hole Production muri Amerika akaba ari naho umuraperi Snoop asanzwe akoresha ibihangano bye.

Kanda hano wumve indirimbo I SWEAR ya Alpha Rwirangira.

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...