Alpha Blondy wahimbiye indirimbo u Rwanda, yandikiye amateka mu mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Afurika 2023

Imyidagaduro - 12/02/2024 9:16 AM
Share:
Alpha Blondy wahimbiye indirimbo u Rwanda, yandikiye amateka mu mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Afurika 2023

Umuhanzi Mpuzamahanga ndetse akaba n'umunyabigwi mu njyana ya Reggae, Seydou Koné uzwi cyane mu muziki ku izina rya Alpha Blondy, yaraye ahaye ibyishimo byuzuye abitabiriye umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika 2023.

Uyu muhanzi ufite imyaka 71, niwe wafunguye umukino wa nyuma w'igikombe cy'Afurika 2023 wahuzaga ikipe y'igihugu ya Cote D'Ivoire ndetse n'ikipe y'igihugu ya Nigeria, aho waje no kurangira Nigeria itsinzwe.

Ni igitaramo yakoreye kuri Sitade yitiriwe Perezida wa Cote D'Ivoire, Alassane Ouattara iherereye i Abidjan mu gihugu cya Cote D'Ivoire.

Imbere y'abanyacyubahiro bakomeye barimo Perezida wa Cote D'Ivoire, Alassane Ouattara, Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino hamwe n'imbaga y'abantu benshi bari bitabiriye uyu mukino, uyu muhanzi yabahaye ibyishimo bidacagase mu gihe bari bagitegereje ko umukino nyir'izina utangira.

Uyu muhanzi w'umunyabigwi ukunzwe n'abatari bake muri Afurika ndetse no hanze, yatanze ibyishimo mu mitima y'abatari bake mu ndirimbo ze zirimo nka Cocody Rock Dub, Sweet Fanta Dallo n'izindi ndetse ukabona ko n'abakunzi be baririmbana ijambo ku ijambo kugeza indirimbo irangiye.

InyaRwanda tubibutse ko uyu muhanzi amaze gukandagira mu Rwanda inshuro zigera kuri Ebyiri (2), aho ubwo ahaheruka hari muri Nyakanga 2018, ubwo yari yitabiriye iserukiramuco ry’umuziki rya Kigali Up Music Festival.

Uyu muhanzi kandi nyuma yo kuhagera akumva amateka u Rwanda rwanyuzemo, yahise akora indirimbo yise "Sunshine in Rwanda ", akaba ari indirimbo yashyize itaka ubwiza bw’u Rwanda, yerekana uburyo igihugu gikomeje gutera imbere, nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo.

Alpha Blondy yaraye ahaye ibyishimo imbaga y'abari bitabiriye umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika


Abari bitabiriye uyu mukino banyuzwe 


Ubwo Alpha Blondy yageraga i Kigali muri 2018

Reba indirimbo 'Sun Shine in Rwanda' ya Alpha Blondy 

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...