Mu myaka ishize, Ally Soudy yari
amaze kumenyekana mu gutegura igitaramo ‘Ally Soudy & Friends Live Show’,
cyahuzaga abahanzi, ibyamamare n’abakora imyidagaduro mu buryo bwihariye.
Icyo gitaramo giheruka kubera muri
Camp Kigali muri Kanama 2023, aho cyaranzwe n’umwihariko wo guha icyubahiro no guhemba
abanyabigwi mu byiciro bitandukanye by’imyidagaduro.
Ubu Ally Soudy n’abafatanyabikorwa
be bahisemo kuva kuri uwo murongo w’igitaramo cyari gisanzwe kizwi,
bagashyiraho umushinga mugari ufite izina rishya n’icyerekezo kirenze igitaramo
gisanzwe.
Si
igitaramo cy’umuziki gusa
Abategura ‘Cabaret Kigali’ bavuga
ko atari igitaramo kizibanda ku bahanzi gusa, ahubwo ko ari urubuga rugamije
guhuza ibice bitandukanye by’imyidagaduro ahantu hamwe.
Hazaba umuziki wa Live, urwenya,
acrobatics, magic, ibiganiro, imbyino, abahanzi n’ibyamamare, byose bigashyirwa
hamwe mu buryo bushobora no guhabwa ishusho y’ibiganiro by’imyidagaduro bya
Televiziyo.
Ibi bituma ‘Cabaret Kigali’ ishaka
kurenga imyumvire isanzwe y’igitaramo aho umuhanzi aza ku rubyiniro, agatarama,
abitabiriye bakanyurwa.
Ahubwo abategura uyu mushinga
bashaka ko uzaba ubusabane bwagutse, aho umukunzi w’umuziki, umukunzi
w’urwenya, ushishikajwe n’imbyino, inkuru, ibiganiro cyangwa ibindi bikorwa
by’ubuhanzi ashobora kubona igice kimushimisha.
Ni igitekerezo cyubakiye ku
miterere y’ibitaramo bya Cabaret bizwi mu bice bitandukanye by’Isi, ariko
abategura ‘Cabaret Kigali’ bavuga ko bashaka kubishyira mu buryo bujyanye
n’umuco, ubuhanzi n’umwimerere by’u Rwanda.
Kuki
‘Ally Soudy & Friends’ yahindutse ‘Cabaret Kigali’?
Impinduka y’izina ntabwo ari
uguhindura izina gusa.
Ally Soudy yagize ati: “Nyuma
y’uburyo bwiza “Ally Soudy &Friends Live Show” yakiriwe, twasanze igihe
kigeze ngo dushyireho izina n’umushinga mugari kurushaho, bihuye n’icyerekezo
dufite cy’ejo hazaza. Cabarate Kigali ni imyidagaduro, umuco, guhanga udushya
n’ubusabane.”
Ibi bigaragaza ko intego atari
ugutegura igitaramo kimwe gusa, ahubwo ari ukubaka ikirango cy’imyidagaduro
ishobora gukomeza gukura no kugira ibindi bikorwa mu bihe bizaza.
‘Cabaret Kigali’ iri gutegurwa na
Salax Entertainments ku bufatanye na Watuwave, mu mushinga abategura bavuga ko
ugamije gushyira hamwe ubunararibonye bw’abakora mu myidagaduro
n’ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya.
Ubufatanye bwabo busobanuye kandi
ko Ally Soudy atagumye mu mwanya w’umuntu utegura igitaramo cye bwite gusa,
ahubwo ko ari mu rugendo rwo kubaka urubuga rushobora kwakira ibikorwa byinshi
by’imyidagaduro.
Uyu mushinga kandi ushaka guha umwanya
abahanzi, abanyabugeni, abakora imyidagaduro, abanyamakuru n’abandi bafite
uruhare mu ruganda rw’ubuhanzi, kugira ngo babone uburyo bushya bwo kwegera
ababakurikirana.
Abategura ‘Cabaret Kigali’ bavuga
ko intego yabo ari uko uyu mushinga wazahinduka urubuga rukomeye
rw’imyidagaduro mu Rwanda no muri Afurika.
Ni igitekerezo kijyanye n’igihe aho
ibitaramo bigenda birenga ku kuba ahantu umuhanzi ajya kuririmbira gusa, ahubwo
bigatanga ubunararibonye bwagutse ku muntu wabigiyemo.
Kuri ‘Cabaret Kigali’, umuziki
ushobora guhura n’urwenya, urwenya rugahuza n’imbyino, ibiganiro bigahuzwa
n’ubuhanzi, naho kubara inkuru bikagira umwanya nk’igice cy’imyidagaduro.
Abategura bavuga ko ibi byose
bizakorwa mu buryo bw’umwuga kandi hakifashishwa ikoranabuhanga kugira ngo
igitaramo kigere ku bakunzi b’imyidagaduro bari aho ndetse no ku
bazagikurikirana binyuze kuri Televiziyo.
Usibye kwidagadura, ‘Cabaret Kigali’
ifite n’indi ntego yo gufasha mu guteza imbere no kumenyekanisha impano
n’uruganda rw’ubuhanzi n’imyidagaduro mu Rwanda.
Abategura uyu mushinga bifuza ko
abahanzi n’abandi bakora mu ruganda babona ahantu bashobora kwerekana ibyo
bashoboye mu buryo butandukanye n’ubusanzwe.
Ni na yo mpamvu bahamagarira
abaterankunga, ibigo, ibitangazamakuru, abahanzi n’abandi bafatanyabikorwa
kwinjira muri uyu mushinga, kugira ngo ufatwe nk’urubuga rushya rushobora
kugira uruhare mu iterambere ry’imyidagaduro.
‘Cabaret Kigali’ izayoborwa na Ally
Soudy, umunyamakuru akaba n’umuhanzi, usanzwe azwi mu bikorwa bitandukanye byo
guteza imbere imyidagaduro.
Kuri iyi nshuro, uruhare rwe
ntirugarukira ku kuba ari we uzayobora igitaramo. Ari no mu kubaka igitekerezo
cy’umushinga ushaka guhuza itangazamakuru, umuziki, ikoranabuhanga, guhanga
udushya n’imyidagaduro ya Live.
Ibi bishobora gutuma ‘Cabaret
Kigali’ iba imwe mu mishinga mishya izagerageza guhindura uburyo ibitaramo
by’imyidagaduro bitegurwa n’uko abakunzi babyo babibona.
Ku wa 28 Ugushyingo 2026, muri
Kigali Universe, ni bwo hazamenyekana mu buryo bufatika niba iki gitekerezo
gishya cya Ally Soudy n’abafatanyabikorwa be kizashobora guhindura imyumvire
y’igitaramo gisanzwe, kikaba urubuga ruhuza umuziki, umuco, urwenya, ubuhanzi
n’ubusabane.
Kuri Ally Soudy, urugendo rwari
rwatangiye nka ‘Ally Soudy & Friends Live Show’ ubu rwinjiye mu kindi
cyiciro: ‘Cabaret Kigali’, umushinga ushaka kuba munini kurusha igitaramo kimwe
kandi ukagira aho uhuriye n’icyerekezo cy’ejo hazaza cy’uruganda
rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Ally Soudy yatangaje ko yahuje imbaraga na sosiyete y’umuziki wa Watuwave mu rugendo rwo gutegura igitaramo ngaruka mwaka bise “Cabarate Kigali.”

‘Cabaret Kigali’ iri gutegurwa na
Salax Entertainments ku bufatanye na Watuwave, mu mushinga abategura bavuga ko
ugamije gushyira hamwe ubunararibonye bw’abakora mu myidagaduro n’ikoranabuhanga
ndetse no guhanga udushya
