Kuwa Kane, tariki ya 27 Kamena 2025, mu Karere ka Kicukiro mu cyumba mberabyombi cya Assemblee de Dieu, habereye inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (Alliance Evangélique au Rwanda - AER), yahuje amatorero anyuranye abarizwa muri uwo muryango.
Iyi nama yibanze ku gutora ubuyobozi bushya no kuvugurura amategeko shingiro y'umuryango, hagamijwe kuyahuza n’igihe n’icyerekezo cy’igihugu, nk’uko amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) abiteganya.
Nyuma yo kuvugurura amategeko, abanyamuryango batoye ubuyobozi bushya buzayobora AER mu gihe cy’imyaka itanu. Ubuyobozi bushya bugizwe n’aba bakurikira:
Perezida: Bishop Gatabazi Alfred
Visi Perezida: Bishop Uwamahoro Felix
Umunyamabanga Mukuru: Bishop Dr. Esron Maniragaba
Umunyamabanga Mukuru Wungirije: Bishop Kabutware Claude
Umwanditsi: Canon Sebahizi Victor
Umubitsi: Bishop Benegusenga Emmanuel
Umujyanama mu by’amategeko: Bishop Dr. Emmanuel Safari
Hanashyizweho kandi abayobozi b’amakomisiyo yihariye, bashinzwe ibikorwa bitandukanye by'umuryango:
Komisiyo y’Imibereho Myiza: Mbanzabugabo Aminadabu
Komisiyo y’Ivugabutumwa n’Inama: Apostle Augustin Gakwaya
Komisiyo y’Iterambere ry’Umugore: Pastor Jane Bisangwa
Komisiyo y’Urubyiruko: Pastor Ndagijimana Charles
Ubutumwa bwa Perezida ucyuye igihe
Bishop Dr. Bunini Gahungu, wari umaze imyaka 27 ayobora AER, yashimiye Imana yamuhaye imbaraga zo kuyobora umuryango kuva bawutangiza bafite abanyamuryango 17 kugeza ubu bakaba bageze kuri 70. Yashimiye Leta y’u Rwanda ku mikoranire myiza, avuga ko batigeze bagirana ikibazo n’inzego za Leta, ahubwo zagize uruhare runini mu iterambere rya AER.
Yashimiye by'umwihariko komite zagiye ziyobora mu bihe bitandukanye ndetse anifuriza amahirwe ubuyobozi bushya, ahamya ko bwiteguye gukomeza umurimo neza.
Imihigo y’ubuyobozi bushya
Bishop Gatabazi Alfred, Perezida mushya wa AER, yavuze ko muri manda ye y’imyaka 5 azibanda ku guteza imbere ivugabutumwa, kubaka umubano mwiza n’inzego za Leta, guteza imbere imibereho myiza y’abakirisitu mu buryo bw’umwuka n’umubiri, no gushishikariza abayobozi b’amatorero kuzuza ibisabwa na RGB, birimo kwita ku myigishirize n’ibikorwaremezo by’ahabera amateraniro.
Yagize ati: “Dutowe mu bihe bitari byoroshye, aho insengero nyinshi z’abanyamuryango zifunze. Ariko tuzakorana imbaraga n’ubwitange kugira ngo dusohoze inshingano zacu mu bwitange n’ubutwari, dufatanyije na bagenzi banjye.”
Alliance Evangelique au Rwanda yatoye Abayobozi bashya barangajwe imbere na Bishop Gatabazi Alfred
Dr.Bishop Bunini Gahungu ucyuye igihe hamwe na Gatabazi Alfred uyobiye Komite Nshya