Ni filime ya One Percent Entertainment yo muri Nigeria isanzwe ireberera inyungu uyu muhanzi, ariko akaba ari umwe mu bakinnyi b’imena bayo ndetse igitekerezo cyayo kikaba cyaraturutse kuri we.
‘Accidental Vacation’ ni firime igaragaramo ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Tanzania, Nigeria, Ghana, Afurika y’Epfo n’ibindi bice.
Nyuma y’uko ashyize hanze integuza y’iyi firime abantu benshi bakomeje gusaba ko yabafasha mu buryo bwo kuyireba, nayo akaba yayishyira kuri Youtube nk’uko yabigenje kuri Alliah The Movie.
Alliah Cool asubiza kuri iki kibazo yavuze ko iyi firime izanyura kuri Amazon Prime ndetse byamaze kwemezwa, ashishikariza abanyarwanda n’abandi bose kuzayikurikirana kuko ari firime nziza.
Alliah Cool yavuze ko hakenewe impinduka muri Cinema
Asubiza abifuza ko yanyura kuri Youtube, Alliah yavuze ko hari impinduka zabayeho kandi ko ataba yifuza impinduka ngo ajye kongera kubihindura, abwira abanyarwanda ko bazayikunda.
‘Accidental Vacation’ ni firime iri kuvugisha abatari bake, nyuma y’uko integuza yayo igiye hanze. Iyi firime ihuriyemo imico itandukanye ndetse n’ibihe bitandukanye uyu mukinnyikazi yayigiriyemo. Kurikira ikiganiro twagiranye ubashe gusobanukirwa byinshi.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE ALLIAH YAGIRANYE NA INYARWANDA TV
Alliah yavuze ko impamvu yakinnye ikinyarwanda ari ukumenyesha u Rwanda. Reba ikiganiro

Alliah Cool ari mu myiteguro yo gusohora firime mpuzamahanga