Igiterane ngarukamwaka cya All Women Together cyatangiye ku mugaragaro, gihuriza hamwe
abagore n’abakobwa baturutse hirya no hino ku Isi, aho kuri iyi nshuro
cyitabiriwe n’abaturutse mu bihugu 48 bitandukanye. All Women Together Conference yatangiye
ku wa 11/08/2026 ikaba izarangira ku wa 15/08/2026 muri BK Arena.
Ni
igikorwa cyitabiriwe n’abagore n'abakobwa babarizwa mu bihumbi barimo
abahagarariye inzego zitandukanye, abahanzi, abayobozi mu madini n’abandi
bafite uruhare mu iterambere ry’umugore.
Mu bagaragaye muri iki giterane harimo n’uwahoze ari Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie; Ambasador wa Botswana; Miss Queen Kalimpinya; Rev. Dr Antoine Rutayisire wayoboye EAR Remera ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru, Abashumba batandukanye; Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, n'abandi.
Mu
muhango wo gutangiza ku mugaragaro iki giterane, Apostle Mignonne Kabera
yagarutse ku iyerekwa yahawe ryatumye hatangira All Women Together.
Yagaragaje
ko intego nyamukuru ari uguhuza abagore bakava mu bice bitandukanye by’Isi,
bagasangira ubunararibonye, bagafashanya mu buryo bw’umwuka n’iterambere muri
rusange.
Yagize
ati: “Iri ni ihuriro rifasha abagore kumenya agaciro kabo, kumenya intego
y’ubuzima bwabo no gukorera hamwe mu kubaka Isi nziza kurushaho.”
Bishop
Funke Felix Adejumo wo muri Nigeria, yigishije ijambo ry’Imana rikomeye ryakoze
ku mitima y’abitabiriye, abashishikariza gukomeza gukorera Imana no kugira
uruhare mu guhindura sosiyete binyuze mu bikorwa byiza.
Ku
ruhande rwo kuramya no guhimbaza Imana, umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri
Jamaica, Chevelle Franklyn, ni umwe mu bayoboye abandi mu kuramya Imana.
Uretse
Chevelle Franklyn, abaririmbyi basanzwe baririmba muri “Women Foundation
Ministries” nabo bafatanyije n’ibihumbi by’Abakirisitu mu kuramya no guhimbaza
Imana.
All
Women Together ikomeje kuba urubuga rukomeye ruhuza abagore baturutse imihanda
yose, igamije kubaka ubumwe, kubafasha kwiyubaka no guteza imbere impano
n’ubushobozi bwabo mu nzego zitandukanye z’ubuzima.
Muri iyi minsi isigaye, hateganyijwe ibiganiro, amasengesho, n’ibikorwa bitandukanye bigamije gukomeza kongerera abagore imbaraga no kubaha icyerekezo mu buzima bwabo.
Apostle Mignonne Kabera yahaye ikaze abitabiriye All Women Together iri kubera muri BK Arena
AMAFOTO: Women Foundation Ministries























