Mu kiganiro na inyaRwanda, Aline Uwera uzwi nka Zahabu y'Uwiteka, yagarutse ku ndirimbo ye “Ibyo wakoze”, avuga ko ifite ubutumwa buremereye kandi bushingiye ku buzima busanzwe abantu banyuramo.
Yavuze ko ari inkuru mpamo y'ibyamubayeho kandi si we gusa ahubwo biba no ku bantu bose. Yagize ati: "Ni 'true story' yacu. Ikindi, no kuri buri muntu, yaba ukijijwe cyangwa udakijijwe, abenshi babinyuzemo; yewe nawe ubwawe byakubayeho.”
Muri iyi ndirimbo aterura agira ati: “Nibutse ubwo wazaga mu ishusho y’umuntu ukandamira, nibutse ubwo wazaga mu ishusho y’umuganga ukamvura Mwami we. Waje mu ishusho y’umucyo n’urumuri wirukana umwijima.”
Aline Uwera wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, asobanura ko aya magambo agaragaza uko Imana igaragara mu buzima bw’abantu mu buryo butandukanye, ibakiza, ibakomeza kandi ikabavana mu bihe bikomeye.
Ku bijyanye n’ibimaze kumutungura kuva yatangira umurimo wo kuririmba, yavuze ko yishimira cyane uburyo indirimbo ze ziri gukora ku mitima y’abantu.
Ati: “Dutangazwa n’uko abantu bahamagara bavuga ko turimo gukora ku buzima bwabo barimo gucamo cyangwa baciyemo. Muri make, baravuga ko turimo gutanga ubutumwa bwiza isi ikeneye.”
Uyu muramyi yavuze ko gahunda afite ari ugukomeza gusohora izindi ndirimbo nyinshi, kandi ko yifuza ko umwaka utararangira azaba amaze gushyira hanze album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 10.
Uretse umuziki, Aline yanahishuye ko akora ibikorwa by’urukundo binyuze mu muryango we, nubwo batabishyira mu itangazamakuru. Ati: “Hari n’ibikorwa by’urukundo umuryango ukora nubwo bidashyirwa mu itangazamakuru, ariko ijuru ryo rirabimenya.”
Yakomeje avuga ko urugendo rwe rwa muzika rukomeje, ashimangira akamaro ko gusenga no kwitegura neza mbere yo kujya ku ruhimbi. Ati: “Ni ugukomeza gusenga cyane. Ibihangano birahari, umuhanzi arahari, na project irakomeje. Igihe cy’ibitaramo kizagera, ariko mbere na mbere ni ugukora production no kubaka neza ibikorwa.”
Aline Uwera ashimangira ko afite intego yo gukomeza gutanga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu muziki, kandi ko ibindi byose bizaza mu gihe gikwiye.

Aline Uwera yateguje album ya mbere muri uyu mwaka wa 2026


Aline Uwera ni amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Aline Uwera uzwi nka Zahabu y'Uwiteka arakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
REBA INDIRIMBO "ONGERA WIVUGE" YA ALINE UWERA
REBA INDIRIMBO NSHYA "IBYO YAKOZE" YA ALINE UWERA
