Uyu muramyi wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, yakoze mu nganzo atanga ubutumwa bw'inkomezi mu buryo bw’umuziki, agaragaza ko Imana ariyo soko y’ihumure no guhumuriza imitima yabuze amahoro.
Aline Uwera ati: “Nimuhumure ni indirimbo igamije kururutsa imitima yabuze amahoro, ikavura agahinda n’amaganya yamanutse mu bantu. Ni ubutumwa buhumuriza kandi bukomeza abantu, kuko mu buzima busanzwe, abantu bahura n’ibibazo bikomeye".
Yakomeje avuga ko "Guhabwa iyi ndirimbo ni uburyo bwo kubahumuriza no kubereka ko Imana ishobora byose, ihuza imibereho yabo n’ubutumwa bwiza bw’ijambo ryayo.”
Muri iyi ndirimbo, Aline agira ati: “Muhumure dufite Imana, ni Data wa twese, ni Umuremyi w’isi n’ijuru, ni Uwiteka. Ni we utegeka izuba n’ukwezi, inyamaswa zose ziramwumvira, n’abakomeye baramwumvira. Arera, arera, arera, ahimbazwe ibihe byose, arakomeye, ni we rutare ruzima twe twubatseho".
Umwe mu bahagarariye inyungu z’uyu muhanzi, yavuze ko bari gutegura indirimbo nyinshi zigezweho, zifite amajwi n’amashusho yateguwe neza kandi zifite icyo zihindura ku bazumva.
Aline Uwera ari mu baramyi bashya bazana impinduka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho akoresha injyana igezweho ariko igahuza ubutumwa bw’umwuka.
Uyu muramyi abarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, akorera umurimo we mu itorero ADEPR Nyamata. Nubwo ari mushya mu gusohora indirimbo ze bwite, si mushya mu muziki kuko yaririmbye mu makorali atandukanye, harimo Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura.
Indirimbo ye nshya “Nimuhumure” igaragaza neza ko Aline Uwera ari umwe mu baramyi bashya bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye n’ubuhanga mu muziki.

Aline Uwera yashyize hanze indirimbo nshya "Muhumure" anateguza izindi nyinshi
REBA INDIRIMBO NSHYA "MUHUMURE" YA ALINE UWERA
