Iyi
ndirimbo ije nk’itangiriro ry’urugendo rushya rw’umuziki rufite intego irenze
gusohora indirimbo zisanzwe, ahubwo rugamije kwibutsa abakristo n’abakunzi
b’umuziki wa Gospel ko gushima Yesu bidakwiye kuba amagambo y’indamukanyo gusa,
ahubwo bikaba imibereho.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Aline Gahongayire yavuze ko Album yose yamaze
kurangira, aho “Yesu Ashimwe” ari yo ibimburiye izindi.
Yagize
ati: “Yesu Ashimwe' ni indirimbo nitiriye Album, kandi navuga ko indirimbo zose
zararangiye zigize iyi Album. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Popiyeeh,
ariko hari n’abandi bantu bagiye bayikoraho.”
Aha,
Gahongayire agaragaza ko iyi Album yayitondeye kuva ku majwi kugeza ku butumwa,
ashyiramo imbaraga z’abatunganya umuziki batandukanye kugira ngo igere ku rwego
yifuza.
Uyu
muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka “Ntabanga”, “Ndanyuzwe”, “Iyabivuze” na
“Nzakomeza”, yavuze ko Album ya munani itagamije gusa kuririmba amashimwe, ahubwo irimo
ubutumwa bwagutse.
Ati: “Navuga ko 'Yesu Ashimwe' n’intangiriro y’urugendo rwanjye kuri iyi Album iriho
indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko zinibanda ku ivugabutumwa
ryagutse, ubuhanuzi n’ibindi.”
Ni
amagambo agaragaza ko iyi Album ishobora kuba ifite indirimbo zifasha abantu mu
bihe bitandukanye by’ubuzima, haba mu byishimo, mu bigeragezo cyangwa mu gihe
cyo gushaka kongera kwegera Imana.
Muri
iki gihe, Gahongayire ari mu bihugu by’u Burayi aho ari gukorera ibikorwa
bitandukanye bijyanye n’umuziki we. Gusa mbere yo gutangira uru rugendo,
yahisemo kubanza gusohora iyi ndirimbo.
Yagize
ati: “Nahisemo kubasigira iyi ndirimbo kugirango bayumve, kandi mu gihe gito
kiri imbere ndabaha indi.”
Ibi
byerekana ko n’ubwo ari hanze y’u Rwanda, atigeze ashyira ku ruhande abafana
be, ahubwo akomeje kubaha ibihangano bishya.
Gahongayire
ashimangira ko icyifuzo cye ari uko iyi ndirimbo itaba amagambo asanzwe avugwa
mu gusuhuzanya kw’abakristo.
Akomeza
agaragaza ko gushima Yesu bidakwiye gushingira ku ntsinzi gusa. Avuga ati “Dukwiye
gushima Yesu bivuye ku mutima, ntitujye tubyina intsinzi gusa. Ndasenga
kugirango Yesu ukora ibitangaza, uyu munsi n’ejo abikora. Aracyabikora, kandi
ndabihamya.”
Aya
magambo agaragaza ubuhamya bwe bwite n’icyizere afite mu murimo w’Imana, ibintu
byagiye biranga indirimbo ze mu myaka amaze mu muziki.
Uretse
gutegura gusohora Album, Gahongayire yatangaje ko ari no gutegura ibirori
byihariye bizahuza abakobwa n’abandi babyifuza, byiswe “Purple Connect”.
Ibi
birori biteganyijwe kuba umwanya wo guhuza, gusabana no gusangira
ubunararibonye mu buryo bw’umwuka no mu mibereho isanzwe.
Ni
igikorwa gishimangira ko umuziki we utagarukira ku rubyiniro gusa, ahubwo
unagira uruhare mu kubaka umuryango mugari w’abamukurikira.
Indirimbo “Yesu Ashimwe” ni intangiriro y’urugendo rushya rwa Album ya munani ya Aline Gahongayire, igaragaza ko akomeje gushimangira umwanya we mu muziki wa Gospel Nyarwanda, aho ubutumwa bwe bukomeza kuba inkingi ya mwamba mu bihangano bye.

Aline Gahongayire yatangiye gusohora Album ye nshya ‘Yesu Ashimwe’ ashyira hanze indirimbo ya mbere

Gahongayire avuga ko iyi ndirimbo ari intangiriro y’urugendo rushya rufite ubutumwa bwagutse n’ubuhanuzi

Gahongayire
avuga ko Album yose yamaze kurangira kandi iriho indirimbo zose zizamura
ivugabutumwa n’ubutumwa bwo kuramya Imana
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YESU ASHIMWE’ YA ALINE GAHONGAYIRE
