Ibi
yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026, abinyujije ku rukuta
rwe rwa Instagram, asobanura ko ari imwe mu ntambwe nshya ateye mu gushyigikira
abakizamuka mu muziki wa 'Gospel'.
Mu
butumwa bwe, Aline Gahongayire yavuze ko nyuma y’ibikorwa yagiye
akora birimo ibiganiro nka “Mvura nkuvure”, “Bblessed Show”, “Talk with Dr
Alga” na “Purple Connect”, yumvise agize igitekerezo cyo kongera gufasha
abanyempano binyuze mu muziki.
Yahereye
kuri album ye nshya yise “Yesu Ashimwe”, aho yashyize hanze indirimbo yitiriye
iyo album, agasaba abantu bose bafite impano kuyiririmba mu buryo bwabo
bakoresheje amajwi yabo, bagakora ‘challenge’ ishobora kubageza ku mahirwe yo
gutsindira ibihembo bikomeye.
Yagize
ati: “Abanyempano rero kora ‘challenge’ y’indirimbo ‘Yesu Ashimwe’ ukoreshe
ijwi ryawe.”
Mu
bihembo byateganyijwe harimo gukorerwa indirimbo nshya mu buryo bwa bw’amajwi
(Audio) n’amashusho (Video), guhabwa ‘Promotion’ yihariye izamufasha
kumenyekana, ndetse n’igihembo cy’amafaranga nubwo umubare wacyo utatangajwe.
Aline
Gahongayire yavuze ko intego nyamukuru y’iki gikorwa ari ugufasha benshi kubona
umugisha binyuze mu ndirimbo ze, ariko by’umwihariko agashyigikira impano nshya
zinjira mu muziki wa gospel.
Ati:
“Iyi album nifuza guhesha benshi umugisha. Buri uko indirimbo isohotse nifuza
gufatanya n’abatari bake kumenya no gushyigikira impano nshya mu muziki wa ‘Gospel’,
birashoboka dufatanije.”
Yakomeje
asaba abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga kuzamufasha mu gutoranya uzahiga
abandi, ashimangira ko ubufatanye ari bwo buzafasha kubona impano nziza
kurushaho.
Abifuza
kwitabira aya marushanwa basabwe kohereza amashusho yabo baririmba iyi ndirimbo
banyuze ku rubuga rwe rwa Instagram cyangwa kuri nimero ya telefoni yatanzwe [0788316002],
bakongeraho amazina yabo.
Ni
igikorwa cyitezweho kuvumbura no kuzamura impano nshya, cyane cyane mu gihe
umuziki wa gospel mu Rwanda ukomeje kwaguka no kwakira abahanzi bashya bafite
impano zitandukanye.

Gahongayire
yatangije ‘challenge’ y’indirimbo “Yesu Ashimwe”, aho azafasha umunyempano
gutsindira gukorerwa 'Audio' na 'Video' by’indirimbo ye nshya

Abahanzi
bakizamuka bahawe amahirwe akomeye na Aline Gahongayire, uzatoranya uzitwara
neza mu kuririmba “Yesu Ashimwe” akamushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YESU ASHIMWE’ YA ALINE GAHONGAYIRE
