Aline Gahongayire n’abarimo Gentil Misigaro, Gaby Kamanzi na Producer Clement bahataniye ibihembo muri Rhema Awards East Africa

Iyobokamana - 17/02/2021 11:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Aline Gahongayire n’abarimo Gentil Misigaro, Gaby Kamanzi na Producer Clement bahataniye ibihembo muri Rhema Awards East Africa

Aline Gahongayire ufite ibikombe abitse mu kabati birenga 20, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe muri Gospel yaba mu Rwanda no mu Karere u Rwanda ruherereyemo, arasaba abanyarwanda kumutora mu irushanwa rya Rhema Awards East Africa.

Irushanwa rya Rhema Awards East Africa rihatanyemo abanyarwanda batari bacye barimo Aline Gahongayire, Gentil Misigaro, Gaby Kamanzi na Producer Ishimwe Clement. Aline Gahongayire umwe mu bahatanye muri iri rushanwa arasaba abanyarwanda kumwereka urukundo bakamutora bayuze kuri Instagram ya @rhemaawardsea_official no kwandika ubutumwa (DM) bityo bakamutora. 


Uyu muhanzikazi yabwiye InyaRwanda.com ko kuba ari muri ibyo byiciro ari iby’agaciro. Yongeyeho ko n'abahanzi nyarwanda nabo bashoboye bityo akaba adatewe n'ubwo n'abo bahanganye muri iri rushanwa. Ati: ’’Natwe abanyarwanda turashoboye nta bwoba’’ Aline Gahongayire asobanura ko mu kabati ke mu rugo afite ibikombe birenga 20 yakuye mu kuririmba no kuramya Imana. 


Amaze iminsi apostinga indirimbo azakorana na Jacskon Jack izaba yitwa ‘’Nyemerera Ngushime’’ avuga ko ari indirimbo y’amashimwe. Aline Gahongayire muri uyu mwaka yizeza abakunzi be ko abateganyiriza ibikorwa byinshi birimo indirimbo azafatanya n’abandi (Collabo).


Mu bihembo bya Rhema Awards East Africa, Aline Gahongayire ahatanye na Rose Muhando (Tanzania), Evelyn Wanjiru (Kenya), Betty Muwanguzi (Uganda) na Mercy Masika (Kenya), aho hagomba gutorwamo 'Best female Gospel Artist East Africa'. 

Abandi b’abanyarwanda bahatanye muri ibi bihembo mu byiciro bitandukanye barimo: Gaby Kamanzi mu ndirimbo ye ‘’Emmanuel) mu cyiciro cya 'Best Gospel Worship song East Africa', Dj Spin (Best Gospel Media Personality), Jean Christian Irimbere (Fastest Rising Gospel Act), Bob Chris Raheem (Best gospel music video director), Prosper Nkomezi (Fastest Rising gospel act);

Gentil Misigaro (Best male Diaspora gospel act), IK Clement ahatanye mu cyiciro cya Best gospel Audio producer naho itsinda rya True promises ministries riri mu matsinda ahatanye mu cyiciro cya 'Best gospel music group'. Rhema Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitangwa mu gushimira abakoze kurusha abandi mu guteza imbere umuziki wa Gospel mu byiciro bitandukanye.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...