Uru rutonde rusohoka buri mwaka, rugaragaza abantu bagira uruhare rukomeye mu guhindura isi mu nzego zitandukanye. Muri uyu mwaka, rwatangajwe ku wa 15 Mata 2026.
Kongera kugaragara kwa Aliko Dangote kuri uru rutonde ni ikimenyetso cy’uruhare rukomeye akomeje kugira mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Si ubwa mbere arugaragayeho, kuko bwa mbere agaragara kuri uru rutonde hari mu mwaka wa 2014, aho yanashyigikiwe cyane na Bill Gates.
Mu byamuhesheje kongera gushyirwa kuri uru rutonde harimo uburyo akoresha neza umutungo kamere wa Afurika, akawubyaza umusaruro mu nyungu z’iterambere ry’umugabane.
Tony Elumelu, umuyobozi wa Heirs Holdings na United Bank for Africa, yashimye cyane Dangote, amugaragaza nk’umuntu udacika intege, utekereza kure kandi wicisha bugufi nubwo afite umutungo munini.
Yagize ati: “Yagaragaje ko Abanyafurika bashobora kwiyubaka no kunguka bakoresheje umutungo kamere bafite ku mugabane wabo.”
Yakomeje ashimangira ko ibikorwa bya Dangote bitanga icyizere ko Afurika ishobora kwigira no gutera imbere idategereje inkunga ziturutse hanze.
Dangote Group iyoborwa na Dangote ifite ibikorwa byinshi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, birimo inganda zikora sima, isukari, ifumbire mvaruganda ndetse n’umunyu.
Kimwe mu bikorwa bikomeye yakoze ni uruganda rutunganya peteroli rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli 650,000 ku munsi, rukaba rugamije kongera ubushobozi bukagera kuri miliyoni 1.4 ku munsi.
Ibi bizafasha kugabanya ikiguzi cyo gutumiza lisansi n’ibindi bikomoka kuri peteroli bituruka hanze, bityo bigafasha kuzamura ubukungu bwa Afurika.
Ku rutonde rwa TIME100, Aliko Dangote ari mu cyiciro cyitwa “Titans”, kirimo abayobozi n’abashoramari bafite ijambo rikomeye ku Isi. Aha ahurira n’abanyacyubahiro barimo Donald Trump, Xi Jinping, Pope Leo XIV, ndetse na Sundar Pichai, n’abandi benshi.
Kuri uru rutonde kandi hariho n’abandi Banyafurika barimo Netumbo Nandi (Namibia), Precious Matsoso (Afurika y’Epfo), Anok Yai (Sudani y’Epfo), Mamadou Amadou Ly (Senegal), ndetse na Zabib Musa Loro (Sudani y’Epfo).

