Mu gihe agenda asaza, ndetse yanatangaje ko azatanga kimwe cya gatatu cy'umutungo we mu bikorwa by'ubugiraneza, abakobwa be batatu, Halima, Mariya na Fatima Dangote, ni bo batangiye guhabwa inshingano zikomeye mu buyobozi bw'ibigo bye, ibintu benshi babona nk'igice cy'umugambi wo gutegura abazamusimbura.
Aliko Dangote wavutse ku wa 10 Mata 1957, yatangiye ubucuruzi mu 1977 atangiza sosiyete yacuruzaga umunyu, isukari n'ibindi bicuruzwa by'ibanze muri Nigeria.
Nyuma yaje kwagura ubucuruzi bwe agera mu nganda zikora sima, isukari, ifumbire n'uruganda rutunganya peteroli rwa Dangote Refinery, rufite agaciro ka miliyari 20 z'Amadolari.
Uyu munsi, ibikorwa bye bifatwa nk'ibyagize uruhare runini mu nganda z’Afurika, kandi akomeje gushora miliyari nyinshi mu rwego rwo kugera ku ntego yo kubaka ubucuruzi bufite agaciro ka miliyari 100 z'Amadolari.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko, mu mezi ashize, Dangote yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bwa Dangote Group. Aho guha abakobwa be imyanya y'icyubahiro gusa, yabahaye inshingano zifite uburemere mu miyoborere y'ibigo bikomeye by'itsinda ayoboye.
Abasesenguzi bavuga ko ibyo bigaragaza ko atangiye kubaka uburyo buzafasha ubuyobozi bwe gukomeza gukora neza n'igihe azaba atakiyoboye ibikorwa bya buri munsi.
Halima Dangote, umukobwa we mukuru, ni umwe mu bafite ubunararibonye bwinshi mu buyobozi. Yize ibijyanye n'ubucuruzi n'imiyoborere, anakorera imyaka myinshi mu bigo bya se.
Kuri ubu ayobora ibikorwa bya Dangote Family Office, akanakurikirana ibiro mpuzamahanga by'itsinda ndetse anagira uruhare rukomeye muri Aliko Dangote Foundation, umuryango ushinzwe ibikorwa by'ubugiraneza. Ni na we watangaje ko umuryango wose ushyigikiye icyemezo cya se cyo gutanga kimwe cya gatatu cy'umutungo we mu bikorwa byo gufasha abaturage.
Mariya Dangote yahawe inshingano zijyanye n'ubuyobozi bw'ibikorwa bya sima n'ibiribwa, ari byo nkingi zikomeye z'ubucuruzi bwa Dangote Group. Abasesenguzi bavuga ko uru ari rumwe mu nzego zifite uruhare runini mu nyungu z'itsinda, bityo kuba yaru shingwa bigaragaza icyizere gikomeye afitiwe.
Undi mukobwawe, Fatima Dangote, ari mu bayobozi bashinzwe ibikorwa by'ingufu n'ibikomoka kuri peteroli, harimo n'uruhare mu mikorere y'uruganda rwa Dangote Refinery, rumaze guhindura isoko rya peteroli muri Afurika.
Uru ruganda rwatangiye gukora muri 2024, rukaba rutunganya nibura barili 650,000 za peteroli ku munsi. Kuri ubu hateganywa ko ruzashyirwa ku isoko ry'imari (IPO) mu Ukwakira 2026 hagamijwe gushaka miliyari 5 z'Amadolari yo gukomeza kwagura ibikorwa byarwo.
Nubwo abakobwa ba Dangote batangiye kugira uruhare runini mu buyobozi, nta n'umwe muri bo uratangazwa nk'uzamusimbura ku mugaragaro. Ahubwo impinduka zikorwa zigaragaza ko buri wese ari guhabwa amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwe mu rwego rutandukanye rw'ubucuruzi, ibintu bishobora gutuma ejo hazaza ubuyobozi bukomeza nta kidobya.
Abahanga mu miyoborere y'ibigo bavuga ko ikibazo cya gahunda z'izungura (succession planning) ari kimwe mu bikomeye ibigo by'imiryango bikomeye bihura na cyo ku isi.
Ibigo byinshi byasenyutse nyuma yo kubura uburyo busobanutse bwo gusimburanya ubuyobozi. Dangote asa n'ushaka kwirinda icyo kibazo, yubaka uburyo buha abana be inshingano mbere y'uko asezera burundu ku buyobozi.
Ibi bibaye nyuma y'uko Dangote atangaje ko azatanga kimwe cya gatatu cy'umutungo we ubarirwa muri miliyari zisaga 36 z'Amadolari mu bikorwa by'ubugiraneza binyuze muri Aliko Dangote Foundation.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo cyahuriranye no kongerera abakobwa be inshingano, bikerekana ko ari gutegura umurage uzasigara urambye, haba mu bikorwa by'ubucuruzi no mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Mu gihe Dangote akomeje gushora miliyari nyinshi mu nganda za sima, ifumbire, peteroli n'ibindi bikorwa by'inganda, isi y'ubucuruzi muri Afurika ikomeje gukurikiranira hafi uburyo abazamusimbura bazakomeza uyu murage.
Nubwo igihe kizerekana uzahabwa izii nshingano, biragaragara ko Halima, Mariya na Fatima Dangote batangiye kugira uruhare rufatika mu kubaka ejo hazaza ha zimwe mu nganda zikomeye kurusha izindi ku mugabane wa Afurika.
