Alien Skin yiraririye kuri Diamond Platnumz

Hanze - 30/07/2023 9:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Alien Skin yiraririye kuri Diamond Platnumz

Umuhanzi Alien Skin wo mu gihugu cya Uganda yiraririye imbere y'abantu avuga ko ubwo Diamond Platnumz aheruka muri Uganda yamusabye ko bakorana indirimbo ariko arabyanga.

Diamond Platnumz aherutse mu gihugu cya Uganda aho yakoreye igitaramo akanashimira Zari wahoze ari umugore we batandukanye ku bwo gucana inyuma. 

Ubwo yari muri iki gihugu cya Uganda, umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko afitanye indirimbo arimo gukora na Spice Diana. Yatangaje kandi ko yifuza kuzakorana na Jose Chameleone Umunyabigwi mu muziki wa Africa y'iburasirazuba. 

Nyuma yo kuva muri iki gihugu, Diamond Platnumz yahise yerekeza mu gihugu cya Canada aho yakoreragayo ibitaramo bitandukanye nk'uko abandi bahanzi bakomeye barimo bakora ibitaramo byinshi.

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda uri mu bagize amahirwe yo kuririmba mu gitaramo cya Diamond Platnumz, Alien Skin yatunguye abantu avuga ko ubwo Diamond Platnumz yari muri Uganda yamusabye ko bakorana indirimbo.

Mu kiganiro na Galaxy FM, uyu muhanzi yavuze ko n'ubwo abantu bamufata nk'umuhanzi ukizamuka mu muziki, ariko ari umuhanzi utajya apfukamira buri wese uko byagenda kose 

Alien Skin yagize ati "Kuba kuri iyi si bisaba kugira umutima ukomeye nkanjye. Nta muntu njya mfukamira. Reka nkuhe urugero ruto rw'umuntu uherutse hano, Diamond yansabye ko twakorana indirimbo ariko nabajije Muhangi ngo mubwire ngo iki?"

Uyu muhanzi uherutse kwibasirwa ku bwo kugaragaza amashusho arimo aramya Satani, yatangaje ko umwaka utaha ashobora kuzahagarika umuziki.


Umuhanzi Alien Skin yaririmbye mu gitaramo Diamond yakoreye Uganda. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...