Ubwo Perezida Museveni
yizihizaga isabukuru y’imyaka 79, yakoresheje ibirori by’akataraboneka
byabereye ku kibuga cya Kololo byitabirwa n’ibihumbi by’abantu bari bavuye mu
gihugu hose ndetse banahabwa ubuvuzi bw’ubuntu aho habayeho igikorwa cyo gupima
abantu indwara z’amoko yose kandi ku buntu.
Muri ibi birori, byari
byitezwe ko umuhanzi Alien Skin ataramira abitabiriye ibi birori ariko biza
kurangira Atari uko bigenze ahubwo umuhanzi Coco aba ariwe wigaragaza muri ibi
birori by’akataraboneka.
Mu kiganiro yagiranye na
Exclusive Bizz, umuhanzi Alien Skin yatangaje ko yahawe amafaranga macye
hanyuma yasaba ko bamwongerera bakabyanga nyuma yaza no gusaba kuririmbira Ubuntu
nabwo bakabyanga.
Alien Skin yavuze ko yari
yahawe Miliyoni 30Ugx ariko we asanga zitari ku rwego rwe hanyuma asaba ko yahabwa
Miliyoni 50Ugx ariko barazimwima. Nyuma yo kubona ko ntazo bamuhaye, yanditse
asaba ko bamureka akaririmbira Ubuntu ariko ubwo busabe bwe bunyuzwamo
umurongo.

Yoweri Kaguta Museveni asanzwe yizihiza umunsi w'amavuko we Ku wa 15 Nzeri.
Alien Skin yanze Miliyoni 30 Ugx ashaka Miliyoni 50 Ugx aza gusaba no kuririmbira ubuntu baramwangira
