Alicia yujuje imyaka 23 y’amavuko kuri uyu wa 24 Ukwakira 2026, dore ko yavutseho mu mwaka wa 2003. Ni umunsi wamubereye mwiza dore ko yakorewe ibirori by'isabukuru n'inshuti ze ziganjemo abo bigana muri UR Huye.
Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, Alicia yavuze ko ashoye imizi mu rukundo rw'Imana akaba ari kwera imbuto mu gihe cyiza cy'Imana. Ati: "Nshoye imizi mu rukundo, nkaguka kandi nkera imbuto mu gihe cyiza cy’Imana."
Murumuna we Germaine, wavutse ku wa 18 Ukuboza 2006, ni umwe mu bamwifurije isabukuru nziza abinyujije kuri Instagram Story, agaragaza ko Alicia ari umuntu udasanzwe kuri we.
Mu butumwa bwe, Germaine yavuze ko Alicia atari mukuru we gusa, ahubwo ko ari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe, ku buryo atatekereza uko ubuzima bwe bwari kuba bumeze iyo ataza kuba afite mukuru we.
Yagaragaje ko Alicia ari umuntu ukundwa kandi ufite agaciro gakomeye mu buzima bwe, ashimangira ko Imana yonyine ari yo izi urukundo amufitiye n’akamaro amufitiye.
Germaine yanagaragaje ko nubwo atajya agaragaza urukundo amufitiye mu buryo bugaragara buri gihe, amukunda cyane kandi amwifuriza ibyiza. Yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko amukunda, amwifuriza umugisha kandi amushimira kuba ari umuvandimwe we.
Alicia yashimiye Imana ku myaka 23 yujuje
Mu kiganiro Alicia yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko umunsi w’amavuko ari umwanya wihariye kuri we, kuko umwibutsa impano y’ubuzima Imana yamuhaye.
Ati: “Kuri njye, umunsi w’amavuko ni umunsi w’ingenzi cyane kuko unyibutsa impano y’ubuzima Imana yampaye. Ni umunsi wo gushimira Imana ku byo nagezeho, ku byo nanyuzemo ndetse no ku bantu beza yanyujije mu buzima bwanjye. Ni n’umwanya wo kwitekerezaho, kureba aho navuye, aho ndi n’aho nshaka kugera.”
Alicia yavuze ko afite byinshi byo gushimira Imana, birimo ubuzima, urugendo yanyuzemo, amasomo yakuye mu bihe bitandukanye n’abantu beza yahawe.
Ku bijyanye n’intego yihaye muri uyu mwaka mushya w’ubuzima, yavuze ko yifuza gukomeza kwizera Imana, kutigaya ku byahise no gutinyuka kwakira ibihe bishya.
Yagize ati: “Ubutumwa mfite kuri njye ubwanjye ni ugukomeza kwizera Imana, kutigaya ku byahise, no gutinyuka kwakira ibihe bishya.”
Yakomeje agaragaza icyizere afite cy’uko umwaka mushya w’ubuzima uzamuzanira ibyiza, amahoro, gukura no gusohoza inzozi ze.
Alicia kandi yashimiye inshuti n’abavandimwe bamugaragarije urukundo, avuga ko bamunejeje umutima.
Alicia na Germaine ni abavandimwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Aba bakobwa bo mu Karere ka Rubavu bazwiho gukora indirimbo zigaruka ku kwizera Imana, gushima no guhumuriza abantu, bakaziririmba mu njyana zigezweho.
Batangiye umuziki mu mwaka wa 2024, berekwa urukundo rwinshi n’abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu ndirimbo zabo zizwi harimo "Rugaba", "Uriyo", "Ndahiriwe" na "Ibanga" yujuje Miliyoni mu gihe gito cyane imaze kuri Youtube.
Uretse umuziki, Alicia akurikirana amasomo ya Medicine and Surgery muri Kaminuza y’u Rwanda, mu gihe Germaine asoje amashuri yisumbuye mu ndimi n’ubuvanganzo, akaba ari kwitegura kujya muri Kaminuza mu mpera z'uyu mwaka.
Isabukuru ya Alicia yabaye umwanya wo gushimira Imana ku buzima bwe, mu gihe ubutumwa bwa Germaine bwongeye kugaragaza isano ikomeye iri hagati yabo, nyuma y'uko bahuje umuryango ndetse n’impano yo kuririmbira Imana.
Alicia yizihije imyaka 23 ashimira Imana, Germaine amubwira ko kubaho adahari byamugora
Alicia yakorewe n'inshuti ze ibirori by'isabukuru y'amavuko

Alicia na Gemaine bamaze imyaka ibiri mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Alicia na Germaine hamwe n'umubyeyi wabo akaba na Manager wabo uzwi nka Papa Innocent
REBA INDIRIMBO NSHYA "IBANGA" YA ALICIA AND GERMAINE
