White Coat Ceremony [WCC] ni umuhango wo kwambika abanyeshuri Ikote Ryera ry’Abaganga (White Coat) cyangwa se Itaburiya y’umweru, aho baba basoje icyiciro cya mbere cy’imyaka itatu mu Buvuzi. Abanyeshuri ba UR Huye bakorewe ibi birori ni abiga mu mwaka wa gatatu muri Medicine, Clinical Psychology na Pharmacy.
Ni mu birori byabaye ku wa 13 Gashyantare 2026 muri UR Huye aho habaye umuhango wo kurahirira inshingano ku banyeshuri barangije icyiciro cya mbere mu masomo ajyanye n’Ubuvuzi (White Coat Ceremony). Ubuyobozi bwa UR bwabasabye kwimakaza amahame y’umwuga, bagakora inshingano zabo neza, batanga serivise nziza.
Muri aba banyeshuri bakoze iyi ndahiro ni harimo Alicia Ufitimana ubarizwa mu itsinda Alicia and Germaine rikunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, usanzwe wiga muri UR Huye ibijyanye na 'Medicine & Surgery'. Iri tsinda rikunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibendera", "Uriyo", "Rugaba", "Ndahiriwe", "Urufatiro" n'izindi.
Ibi birori byitabiriwe n'abanyeshuri barangajwe imbere n'abambitswe White Coat kuri uwo munsi ndetse n'ababyeyi babo n'inshuri nazo. Alicia, yataramiye abitabiriye ibi birori, abaririmbira indirimbo ebyiri "Uriyo" na "Ibendera", yerekwa urukundo rwinshi, ibintu byagaragaje ko itsinda Alicia na germaine bikomeye i Huye.
Mbere y'ibi birori, Alicia yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, ati: "Imana ingejeje aha (kwambara Ikote Ryera), urugendo rurakomeje, umuhamagaro wanjye urasobanutse neza, kandi ntewe ishema no kuba ndi guhinduka umugore ukomeye, wifitiye icyizere kandi ufite imyitwarire myiza. #WCC".
Mu kiganiro na ABA Music - Label ireberera umuziki wa Alicia na Germaine, Alicia yabajijwe indirimbo y'ishimwe iri mu mutima we ahita aririmba ati "Ndangurire ndirimbe iby'urukundo rwinshi yankunze kera, yankunze urutazashira, yansanze nihebye nabuze undengera, ati 'humura mwana wanjye nagukunze urutazashira'".
Yatangije asobanura byimbitse "WCC", avuga ko ari umuhango ukorerwa abanyeshuri bari gusoza umwaka wa gatatu, baba bitegura kujya muri stage, bakambikwa Ikote ryera {White Coat} bakanarahira indahiro "Hippocratic Oath".
Aba banyeshuri barahiriye kuzagirira ibanga abarwayi, kuzavura neza, kuzubahiriza neza amahame y'umwuga w'abaganga. Incamake ku ndahiro barahiye: Kubika ibanga ry'umurwayi, "Empath" kwihuza n'umurwayi {kajya mu kimbo cy'umuntu uri kuvura}."
Alicia yavuze ko akigera muri kaminuza yabonye abari mu mwaka wa 3 bakora White Coat Ceremony yibaza niba nawe azagera kuri urwo rwego, none Imana yabikoze.
Ati: "Ni umunsi w'agaciro, ni umunsi wari mu nzozi zanjye, turi mu masezerano Imana yadusezeranyije, nshimiye Imana mu bwabyo, ni umunsi w'agaciro ku buzima bwanjye, ni umunsi nabonye ababyeyi banjye bishimye cyane kubera intambwe nateye".
Imyaka 3 amaze muri kaminuza, avuga ko ari "urugendo rutoroshye ariko kandi rudakomeye". Ati: "Ni urugendo rurimo ibintu byose, rurimo ibyoroshye n'ibikomeye, harimo imikoro n'ibizamini, kwitabira ishuri kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu kandi umunsi wose, bisaba kubikunda nk'uko nabivuze ariko nyine bitwara imbaraga z'umubiri".
Yakomeje ashimira Imana ko yamushoboje akaba avuye mu cyiciro kimwe ageze mu kindi. Avuga ko ari urugendo yigiyemo ibintu byinshi birimo kubana n'abandi kandi neza, no kwimenya kuko muri kaminuza buri umwe yimenya.
Yavuze ko imbogamizi yahuye nazo nta n'imwe yatumye atekereza kuva mu ishuri. Kugera i Butare bwa mbere, niyo mbogamizi ikomeye yahuye nayo, dore ko umunsi wa mbere w'ishuri atiyigeze yiga kuko yiriwe asenguruka ikigo yabuze ishuri bari bwigiremo, "narimenye abandi batashye, which is bad [ibintu bibi cyane". Yavuze ko no kuba ahantu hatari ababyeyi be, no kuryama atinze, byamutonze.
Abantu 5 ashimira cyane mu myaka 3 amaze muri UR Huye, yavuze ko uwa mbere ari Se, hagakurikiraho Mama we, musaza we Jeremie Ufitimana, nawe ubwe yishyiramo anashimira umuntu wamufashije gusaba ibyo azakurikirana muri kaminuza [byabaye ubwo basozasa amashuri yisumbuye]. Yavuze ko we atari azi iyo biva n'iyo bijya.
Kuki Alicia yahisemo kwiga Medicine?
Ufitimana Alicia yabwiye ABA Music ati: "Narabikunda kuva nkiri umwana. It was my passion". Yabajijwe ikindi yari kwiga iyo bitaba Medicine, avuga ko yari kwiga amategeko kuko nayo yayakundaga cyane.
Ati: "Amategeko mba mbona ari smart [arasobanutse]. Iyo ntiga medicine nari kwiga amategeko, nayo narayakundaga, nabonaga ari ibintu byiza." Yavuze ko yari kujya afasha abarengana akababuranira agamije ko barenganurwa, ariko n'uwakoze icyaha akamushinja icyaha cye akabihanirwa.
Mu myaka itatu amaze yiga muri kaminuza mu bijyanye n'ubuvuzi ['Medicine & Surgery'], avuga ko yabasha kuvura uretse kubaga kuko byo batarabyiga. Ati: "Ntabwo turabyinjiramo neza, ni byo tugiyemo muri stage [kwimenyereza umwuga]".
Papa Innocent, umubyeyi wa Alicia akaba n'Umuyobozi wa ABA Music, yavuze ko WCC ya Alicia ari igikorwa cy'indashyikirwa, mu gutebya avuga ko yitabiriye ibi birori yambaye ikote kandi aheruka kuryambara mu bukwe bwe.
Ati: "Imyaka itatu amaze muri kaminuza yiga ubuganga ni ikintu tugomba guha agaciro kuko yageze ku bikorwa by'indashyikirwa.". Yamusabye gukomeza gushyira imbaraga mu masomo ye mu myaka itatu asigaje ku ntebe y'ishuri, akarangwa n'imico myiza n'ikinyabupfura.
Alicia na Germaine [Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine] ni abavandimwe bavuka mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba. Batuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Gihira, bakaba basengera muri ADEPR Ruhangiro.
Alicia yiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu bijyanye n’ubuganga, naho Germaine we yiga Indimi n’Ubuvanganzo muri École de Lettres de Gatovu mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Kintobo, aho ari mu mwaka wa gatandatu.
Ni bo biyandikira indirimbo zabo ndetse batangiye no kwandikira abandi bahanzi n'abaririmbyi batandukanye yaba mu Rwanda no hanze. Aba bakobwa bamaze gukora indirimbo 7 mu mwaka n'amezi macye bamaze mu muziki.
Alicia and Germaine bahataniye igihembo mu irushanwa nyafrika ya Shining Star Africa Awards 2026 mu cyiciro cya Best Star New Gospel Artist of the Year. Ibihembo bizatangirwa i Kigali mu birori bizaba tariki ya 7 Werurwe 2026. Aba bakobwa barasaba abakunzi babo gukomeza kubashyigikira mu matora.
Alicia Ufitimana agiye kujya mu mwaka wa kane muri Medicine muri Kaminuza y'u Rwanda
"Ndangurire ndirimbe iby'urukundo rwinshi yankunze kera, yankunze urutazashira, yansanze nihebye nabuze undengera, ati 'humura mwana wanjye nagukunze urutazashira" - Ishimwe rya Alicia wambitswe White Coat


Alicia yaririmbiye abitabiriye ibirori bya White Coat, barizihirwa cyane!
Alicia yaririmbye indirimbo ebyiri "Uriyo" na "Ibendera" za Alicia na Germaine
Alicia ni umwe mu bagize itsinda Alicia na Germaine rikunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibendera"
Alicia arashimira Imana yamushoboje akaba avuye mu cyiciro cya mbere ageze mu cya kabiri muri Medicine
Mu birori bya White Coat Ceremony, Alicia Ufitimana yahawe impano zitandukanye

Alicia ni umwe mu bagize itsinda Alicia and Germaine rigezweho mu muziki wa Gospel
White Coat Ceremony ni umuhango ngarukamwaka uba muri UR Huye ku banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu mu Buvuzi
REBA INDIRIMBO NSHYA "IBENDERA" YA ALICIA AND GERMAINE
IKIGANIRO ALICIA UFITIMANA YATANGARIJEMO BYINSHI KU MWUGA WE
