Ibirori byo gutanga izi mpamyabumenyi byabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 muri Scheba Hotel i Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, bihuriza hamwe abanyeshuri basoje aya masomo, ababyeyi babo n’inshuti zabo mu kwizihiza iyi ntambwe y’ingenzi mu rugendo rwabo rw'agakiza.
Blossomed Esther's Ministry yahuguye abarimo Alicia, ni umuryango wa Gikristo uhugura abakobwa bo mu matorero atandukanye ikabafasha gukura mu buryo bw’Umwuka, kwiteza imbere no kugera ku bushobozi bwuzuye, ibategura kuba abagore bafite icyerekezo, ubutwari n’indangagaciro za Gikristo bafatira urugero kuri Esiteri wo muri Bibiliya.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma yo guhabwa iyi mpamyabumenyi, Alicia Ufitimana yavuze ko aya masomo mu bijyanye na Bibiliya yamubereye umugisha ukomeye mu buzima bwe bwa Gikristo no mu murimo wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Yagize ati: "Ndashima Imana ku bw'ubuntu n'urukundo rwayo bitagereranywa, ko yabanye nanjye mu rugendo rwo kwiga no gusobanukirwa Ijambo ry'Imana binyuze mu masomo twize muri Blossomed Esther's Ministry."
Yavuze ko aya masomo yamufashije gukura mu buryo bw'Umwuka, gukomera mu kwizera no gusobanukirwa neza umugambi Imana ifitiye ubuzima bwe. Ati: "Kwiga Bibiliya ntabwo byanyongereye ubumenyi gusa, ahubwo byamfashije kwegera Imana no kurushaho kuyimenya."
Alicia Ufitimana ubarizwa mu itsinda rya Alicia and Germaine abanamo na murumuna we Germaine Ufitimana, yavuze ko nk'umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aya masomo yamufashije gusobanukirwa neza inshingano afite mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Ati: "Nk'umuhanzi wa Gospel, byanyigishije ko kuririmba atari amajwi gusa, ahubwo ko ari umurimo wo gutambutsa ubutumwa Imana ishaka kugeza ku bwoko bwayo. Iyo umuhanzi asobanukiwe neza Ijambo ry'Imana, ubutumwa atanga buhumuriza kandi bugakiza imitima y'abakomeretse ndetse bukayobora abantu mu nzira y'agakiza".
Itsinda rya Alicia and Germaine na ryo ryagaragaje ibyishimo byaryo binyuze ku rubuga rwa Instagram, aho ryashimiye Imana ku bw'iyi ntambwe Alicia yagezeho.
Bagize bati: "Tunezerewe Imana yacu ku byiza ikomeje kudukorera. Alicia Ufitimana yahawe impamyabumenyi mu masomo ya Bibiliya nyuma y'umwaka yari amaze yiga muri Blossomed Esther's Ministry."
Iyi ntambwe ije yiyongera ku bindi bikorwa byiza Alicia na Germaine bamaze kugeraho mu muziki wa Gospel. Mu minsi ishize, bishimiye kuba indirimbo yabo "Uriyo" yararengeje miliyoni imwe y'abayirebye kuri YouTube, iba indirimbo yabo ya mbere igeze kuri uwo mubare.
Mu gihe cy'umwaka n’igice bamaze bakora umuziki, Alicia na Germaine bamaze gushyira hanze indirimbo zirindwi zirimo "Rugaba", "Urufatiro", "Ibendera", "Uriyo" n’izindi, zikomeje guhembura imitima y'abatari bacye mu Rwanda no hanze yarwo.
Alicia avuga ko kwiga amasomo ya Bibiliya byamufashije gukura mu buryo bw’Umwuka
"Kwiga Bibiliya ntabwo byanyongereye ubumenyi gusa, ahubwo byamfashije kwegera Imana no kurushaho kuyimenya." Alicia

Alicia na Germaine bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Urufatiro, Uriyo, Ibendera, Rugaba n'izindi
REBA INDIRIMBO "RUGABA" YA ALICIA AND GERMAINE
