Alicia na Germaine bagize bati: "Tunezerewe Umwami wacu. Mudufashe kubyinira Imana yacu ikomeje kutwereka urukundo rwayo binyuze mu bakunzi b'umuziki wacu. Nonese wabimenye? Indirimbo yacu ‘Ibanga’ ibaye iya kabiri yujuje Miliyoni y'abamaze kuyireba kuri YouTube, ikaba ibigezeho mu gihe gito cyane.”
Aba bakobwa bakomeje bashimira Imana yabahamagariye gukora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki, bavuga ko bakomeje kwakira ubuhamya bw’abantu batandukanye babona ihumure n’ibyiringiro binyuze mundirimbo zabo.
Bagize bati: “Dufite ishimwe rikomeye ku Mana yaduhamagariye uyu murimo wayo ikanagendana natwe, tukaba dukomeje kwakira ubuhamya bw'abantu banyuranye bahembutse, abandi bakira agakiza kubera ibihangano byacu. Ni Imana idushoboza.”
‘Ibanga’ ya Alicia na Germaine ikomeje kwigarurira imitima ya benshi
Indirimbo ‘Ibanga’ ni imwe mu bihangano Alicia na Germaine bashyize hanze mu rugendo rwabo rw’umuziki wa Gospel, bagamije kugeza ku bantu ubutumwa bw’ukwizera, ibyiringiro no kwishingikiriza ku Mana.
Iyi ndirimbo ishingiye ku gitekerezo cy’uko abantu bizera Imana bafite inkomezi mu bihe bikomeye, bakibutswa ko batagomba gucika intege kuko bashobora kwishingikiriza ku Mana.
Yujuje miliyoni z'abayirebye mu gihe gito kuko yashyizwe kuri Youtube ku wa 08 Nyakanga 2026, ibivuze ko imazeho amezi 3 gusa. Niyo ndirimbo yabo ya mbere yanditse amateka yo kuzuza Miliyoni imwe mu gihe gito.
Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda ubwo iyi ndirimbo yasohokaga, Alicia na Germaine bari bagaragaje ko icy’ingenzi kuri bo ari uko abazayumva bazabanza kwakira ubutumwa buyirimo, aho kwibanda gusa ku njyana cyangwa ibindi.
Aba bakobwa bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bagize bati: “Icy'ingenzi ni ukumva neza ubutumwa buri muri iyi ndirimbo kurusha gutwarwa n'injyana cyangwa ibindi. Irimo inkomezi ku bantu bose bizera Imana.”
Mbere yo gusohora ‘Ibanga’, aba bakobwa bari bamaze kumenyekana binyuze mu bihangano bitandukanye birimo ‘Urufatiro’, ‘Rugaba’, ‘Uri Yo’, ‘Ndahiriwe’ na ‘Ibendera’. By'umwihariko, ‘Uri Yo’ ni yo yabamenyekanishije cyane, na yo ikaba yarageze ku barebye amashusho yayo barenga miliyoni imwe kuri YouTube.
Alicia na Germaine bakomoka mu Karere ka Rubavu, aho batangiye urugendo rwabo rw’umuziki muri 2024. Mu gihe gito bamaze, bakomeje kwagura ibikorwa byabo no kugera ku bakunzi b’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.
Kuzuza miliyoni imwe y’abarebye ‘Ibanga’ ni indi ntambwe mu rugendo rw’aba baririmbyi, bakomeje kuvuga ko intego yabo nyamukuru ari ugukoresha impano bahawe n’Imana kugira ngo bahindure ubuzima bw’abantu binyuze mu butumwa bwiza.


Alicia na Germaine barashima Imana ikomeje kubakoresha
REBA INDIRIMBO "IBANGA" YA ALICIA AND GERMAINE
