Alicia na Germaine mu bazaririmba mu gitaramo "Easter Jubilee" cya Ben na Chance kizabera muri BK Arena

Imyidagaduro - 26/03/2026 10:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Alicia na Germaine mu bazaririmba mu gitaramo "Easter Jubilee" cya Ben na Chance kizabera  muri BK Arena

Alicia na Germaine baheruka kwegukana igihembo cy’umuhanzi mushya wa Gospel muri Africa mu bihembo bya Shining Star Africa Awards 2026, bagiye guhurira ku rubyiniro na Ben na Chance mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika.

Alicia na Germaine bagezweho muri iyi minsi mu muziki wa Gospel mu Rwanda no mu Karere, babaye abahanzi ba mbere Ben na Chance batangaje ko bazafatanya mu gitaramo gikomeye cyiswe "Easter Jubilee" kizabera muri BK Arena tariki ya 05 Mata 2026.

Aba bahanzikazi bari mu beza u Rwanda rufite ubu, baherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi mushya mwiza muri Gospel muri Africa yose. Nyuma yo kwegukana icyo gihembo, bashimiye Imana ko yabashoboje ikabongerera undi mugisha wo kwegukana igihembo.

Alicia yagize ati: “Ni akanya ko gushimira Imana. Twishimiye cyane kwakira igihembo cya Shining Star Africa Awards. Turashimira Imana mbere na mbere, ikipe yose yadufashije muri uru rugendo n’abantu bose badushyigikiye.”

Germaine na we yavuze ko iki gihembo ari umugisha ukomeye mu rugendo rwabo rw’umuziki. Yagize ati: “Ndishimye cyane ku bw’igikombe twahawe muri Shining Star Africa Awards mu cyiciro cy’Umuhanzi Mushya Mwiza wa Gospel muri Afurika. Ni umugisha ukomeye kwegukana iki gihembo. Mu rugendo rwacu rw’umuziki ni Imana idushoboza, si ku bwacu.”

Nyuma y’uwo mugisha w’igikombe, undi mugisha bagize ni uwo guhatana mu bihembo bya Africa Golden Awards 2026. Alicia & Germaine bakaba bahatanye mu cyiciro cya Top African Gospel Group/Duo [Itsinda ryiza muri Afrika], aho bahanganye n’amatsinda akomeye nka Dube Brothers (Afrika y'Epfo); Joyous Celebration (Afrika y'Epfo); Karura Voices (Kenya); KIG Gospel (DRC);

Midnight Crew (Nigeria), Stream of Life Choir (Uganda), Team Eternity (Ghana), The Gratitude (Coza) - Nigeria; The Unveiled (Zimbabwe), The Voice (Tanzania), Wapendwa Muziki (Kenya), Women in Praise (Afrika y'Epfo), CVC (Tanzania), Bethel Revival Choir (Ghana), na Agape Gospel Band (Tanzania).

Abategura iri rushanwa rya Africa Golden Awards, batangaje ko uzegukana igikombe muri buri cyiciro azahembwa $5,000 arenga Miliyoni 7 Frw [7,295,000 Frw]. Uzatorwa kurusha abandi mu byiciro byose, azahembwa $50,000 angana na Miliyoni 72 Frw. Amatora yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, akaba abera ku rubuga: www.africagoldenawards.co.

Kuri ubu Alicia na Germaine, bategerejwe muri BK Arena mu gitaramo gikomeye "Easter Jubilee" batumiwemo na Ben na Chance. Nio igitaramo kizaba kuri Pasika tariki ya 05 Mata 2026. Ben na Chance bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo ndetse amatike ari ku isoko.

Kugura itike mbere ni bwo buryo bwiza kuko ahendutse. Amatike ya Upper Room aragura 5,000 Frw ku bayagura muri iyi minsi ya mbere y’igitaramo, mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba agura 10,000 Frw. Amatike ya Stage View ari kugura 10,000 Frw, mu gihe ku munsi w’igitaramo azaba agura 15,000 Frw.

Amatike ya Premium aragura 20,000 Frw, aya Altar Zone aragura 25,000 Frw, aya CIP Zone aragura 35,000 Frw naho aya Executive Zone aragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka ku rubuga www.ticqet.rw ndetse wanayagura ukoresheje akanyenyeri: *513*01*01#.

Ben na Chance bakunzwe mu ndirimbo "Zaburi Yanjye", "Yesu Arakora" n'izindi, bamaze imyaka 10 mu muziki usingiza Imana. Ni itsinda ry'umugabo n'umugore rikunzwe cyane mu Rwanda no hanze. Ku nshuro yabo ya mbere bagiye gukorera igitaramo muri BK Arena ndetse bavuga ko bazajya bagikora buri mwaka kuri Pasika.

Iki gitaramo cyabo "Easter Jubilee Music Gathering" bagifata nk'umunsi udasanzwe wo kwizihiza Pasika binyuze mu kuramya Imana no mu muziki wuzuye ibyishimo, bazahuriramo n’abakunzi babo muri BK Arena, ahantu bavuze ko ari “mu rugo” hashobora kwakira no guhuza abakunzi b’umuziki bagera ku bihumbi icumi.

Alicia na Germaine bazaririmba mu gitaramo cya Ben na Chance kizaba kuri Pasika muri BK Arena

Alicia na Germaine babaye abahanzi ba mbere batangajwe ko bazaririmba mu gitaramo cya Ben na Chance 

Reba amashusho y'indirimbo "Uriyo" ya Alicia na Germaine akaba ari imwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...