Indirimbo "Uri Yo" yanditswe na Niyo Bosco, umwe mu banditsi beza mu muziki w'u Rwanda. Alicia na Germaine bavuga ko "Uri Yo" ari indirimbo "twakoze turi muri mood yayo cyane", ikaba ivuga ko "Urukundo rwa Yesu ni rwo rutubeshejeho, burya ni we uturinda buri munsi, niwe udutsindira ibyo tubona n'ibyo tutabona. Iwe rero twahaboneye Umunezero usendereye."
Aba bahanzikazi bo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bavuga ko bari kumwe na Yesu, bityo ko ntacyo bazaba, bati "Ni ingabo idukingira imyambi yose umubi aturasa. Ni indirimbo ifite ubutumwa bwiza bukwiye kumvwa na buri wese. Ni ubutumwa bushya lmana yagennye ko turirimba. Ni ibintu byiza rero ubwo turi mu murongo lmana idushakamo."
Bunzemo bati: "Yesu ajya kujya mu ijuru yasize asezeranije abigishwa be ko azaboherereza Umufasha ariwe Mwuka Wera (Holy spirit). Uwo Mwuka Wera ni we utuyobora buri munsi, ni nawe utwemeza ko twakoze icyaha, tukihana. Ku bw'urukundo rwinshi Yesu adukunda yanze kudusiga twenyine ahubwo yatwoherereje umufasha ariwe Mwuka Wera".
Alicia na Germaine bo mu Karere ka Rubavu, bashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'iminsi micye begukanye igikombe cyabo cya mbere cya “Best Gospel Artist” nyuma y'umwaka umwe gusa bamaze mu muziki. Ni igihembo bahawe tariki 24 Gicurasi 2025 mu irushanwa rya Rubavu Music Awards & Talent Detection ryari ribaye ku nshuro ya mbere.
Aba bakobwa b'impano idashidikanwaho babwiye inyaRwanda ko iki gihembo bahawe ari intambwe nziza bateye, kandi byabongereye imbaraga. Ufitimana Alicia yagize ati: "Ni intambwe nziza twateye, ni ikintu cyiza twagezeho kuko cyatwongereye imbaraga, biduha n'icyizere cy'uko n'ibindi bizakunda. Ni ikibazo cy'igihe gusa (It's a matter of time)"
Bafite imishinga myinshi bifuza gukora mu muziki usingiza Imana. Bunzemo bati: "Twifuza gukora album, abakunzi bacu bazajya bagenda babibona byose. Banifuza kugera ku rwego mpuzamahanga, bati: "Turifuza ko byaba International, ubutumwa bukagera hose, birumvikana tuzajya dukora indirimbo no mu zindi ndimi."
Barakunzwe cyane mu muziki dore ko buri ndirimbo yabo nshya isamirwa hejuru. Urugero, indirimbo yabo "Rugaba" itaramara umwaka isohotse, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 595 kuri Youtube. Babajijwe niba bajya batekereza ku gitaramo cyabo cya mbere n'igihe cyazabera, bati: "Yego, igitaramo turagiteganya rwose. Nta byinshi twabivugaho, gusa byose tuzajya tugenda tubibamenyesha."
Mu mwaka wa 2024 ni bwo Alicia na Germaine binjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko ni bwo bashyize hanze amashusho y'indirimbo yabo ya mbere yitwa "Urufatiro" yanditswe n'umubyeyi wabo [Se] ari na we ubafasha byihariye mu muziki wabo binyuze muri kompanyi ye yitwa ABA Music.
Umuziki bawufatanya n'ishuri, kandi bavuga ko kubifatanya "biroroshye cyane" kuko buri wese yashyizeho ingengabihe [Time table] ye agenderaho ku buryo ntakigongana n'ikindi cyangwa ngo kimwe kibangamire ikindi. Ufitimana Alicia yiga muri Kaminuza y'u Rwanda muri Medecine and Surgery akaba yitegura kujya mu mwaka wa gatatu, naho murumuna we Ufitimana Germaine yiga kuri Ecole de Lettre de Gatovu mu Indimi n'Ubuvanganzo (LFK).
Inama z'abahanga mu muziki ku bahanzi bifuza kugera ku rwego mpuzamahanga ziruzuzanya n'imikorere ya Alicia na Germaine
Abahanga mu muziki nka Duane Levi, washinze Kansai Music Conference, na Pepe del Río, washinze urubuga Sesh, bagaragaje ko gukorana n’abandi bahanzi, gukoresha ikoranabuhanga, no kwitabira ibitaramo mpuzamahanga ari ingenzi mu rugendo rwo kugera ku rwego mpuzamahanga nk'uko bitangazwa na businessinsider.com
Gukora indirimbo mu ndimi zumvwa na benshi no gukorana n’abahanzi bo mu bindi bihugu ni inzira ikomeye yo kwagura izina ryawe no kugera ku bafana bashya. Ubu buryo bufasha mu guhuza imico itandukanye, bikabyara umwimerere wihariye mu muziki wawe. Ibi birahura n'ibyo aba bahanzikazi batangarije inyaRwanda aho bateguje indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye.
Urubuga HogoNext rugaragaza ko gukorana n’abahanzi bo mu bindi bihugu, kwitabira ibitaramo mpuzamahanga, no gukorana n’abanditsi cyangwa abatunganya indirimbo bakomeye bishobora gutuma umuhanzi agera ku isoko mpuzamahanga. Kuba Alicia na Germaine bandikiwe indirimbo na Niyo Bosco ni intambwe nziza bateye iganisha umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga ugendeye ku nama z'abahanga mu muziki aho bavuga ko ireme ry'ibihangano rigira uruhare runini mu kwamamara kw'ibihangano.
Kugira izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok, YouTube, na Spotify ni ingenzi mu kugera ku rwego mpuzamahanga. Alicia na Germaine bahishuriwe iri banga kera dore ko indirimbo yabo "Uri Yo" yamamaye ku mbuga nkoranyambaga mbere y'uko isohoka. Cari Cole Voice & Music Co batanga inama kandi ku bahanzi zo gukora ibihangano birimo bifite ireme, no kubaka umubano ukomeye n’abafana. Ibi bifasha mu gukurura abafana bo mu bice bitandukanye by’isi.
Sinach [Osinachi Kalu Okoro Egbu] wamamaye mu ndirimbo ye "Way Maker", yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Afurika waje ku isonga ku rutonde rwa Billboard Christian Songwriters. Mu nama ze ku bahanzi yaragize ati: “Kugira ubutumwa bwiza, kwihangana no gukorana n’abandi ni ingenzi mu rugendo rwo kugera kure.” Yongeyeho ko gukora indirimbo zifite ubutumwa bukomeye kandi zigezweho bifasha kugera ku bafana benshi ku isi.
Alicia na Germaine bateguje Album ya mbere banakomoza ku kugeza umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga
Alicia na Germaine hamwe n'umubyeyi wabo ubakorera indirimbo mu buryo bw'amajwi akanakurikirana umuziki wabo
Alicia na Germaine bavuga ko igikombe begukanye ari intambwe nziza mu rugendo rw'umuziki wabo
REBA INDIRIMBO "RUGABA" YA ALICIA NA GERMAINE IKUNZWE CYANE
REBA INDIRIMBO NSHYA "URI YO" YA ALICIA NA GERMAINE BARANGAMIYE KOGEZA YESU KU ISI HOSE