Alicia na Germaine bategerejwe muri ADEPR Gatsata muri 'Rabagirana Festival Season 2'

Iyobokamana - 03/11/2026 1:42 PM
Share:

Umwanditsi:

Alicia na Germaine bategerejwe muri ADEPR Gatsata muri 'Rabagirana Festival Season 2'

Abahanzikazi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alicia na Germaine, bategerejwe mu gitaramo cyiswe 'Rabagirana Festival Season 2', cyateguwe na Rabagirana Choir yo muri ADEPR Gatsata.

Iki gitaramo kizaba umwanya wo guhurira hamwe mu kuramya no guhimbaza Imana, mu gihe aba bahanzikazi bp mu Karere ka Rubavu bakomeje urugendo rwabo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu muziki.

Rabagirana Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Gatsata, ahazwi nka Gariraya mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko gutegura 'Rabagirana Festival' ari mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo by’ivugabutumwa no kurushaho kwegera abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Kuri ubu, Alicia na Germaine ni bamwe mu bahanzi bazifatanya na Rabagirana Choir mu gitaramo cya kabiri cy’iri serukiramuco, kizaba ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026, muri ADEPR Gatsata. Ni nyuma y'uko Rabagirana Festival Season 1 yari yatumiwemo Bosco Nshuti.

Perezida wa Rabagirana Choir, Eric Kagiraneza, yabwiye inyaRwanda ko impamvu nyamukuru bateguye iki gitaramo ari uguhembuka kw'aba Christo.  Yanavuze ko impamvu batumiye Alicia na Germaine ari ukugira ngo batere imbaraga urubyiruko rwo mu Gatsata.

Yagize ati: "Impamvu twatumiye aba bana ni ukugira ngo duhe imbaraga urubyiruko rwigiremo icyizere tubifashijwemo n'aba bana bataramara igihe mu muziki ariko bamaze gukorera Imana mu buryo bwagutse".

Alicia na Germaine bakora umuziki mu njyana zigezweho zikundwa cyane n'urubyiruko bemeje ko biteguye gusangira n’Abanya-Gatsata n’abandi bazitabira iki gitaramo ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu butumwa ABA Music, Label aba bahanzi babarizwamo, yashyize hanze, yatumiye abakunzi babo muri iki gitaramo, igira iti: “Umunezero, guhimbaza Imana no gusangira ibihe byiza biragarutse!

ABA Music irabatumira mu gitaramo gikomeye cya Rabagirana Festival Season 2, aho Alicia & Germaine bazaba bari kumwe na Rabagirana Choir mu bihe byihariye byo kuramya no guhimbaza Imana.”

ABA Music yakomeje ishishikariza abakunzi b’aba bahanzi kutazacikwa n’iki gitaramo, igaragaza ko kizaba umwanya w’ibyishimo, umuziki n’umugisha.

Rabagirana Choir ifite icyerekezo cyo kugeza ubutumwa bwa Kristo kuri benshi bitarenze 2030

Rabagirana Choir igizwe n’abaririmbyi 75, biganjemo urubyiruko. Imaze gushyira hanze indirimbo icyenda na album imwe, ikaba ikomeje gukora ibihangano bigamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.

Gutangiza Rabagirana Festival ni imwe mu ntambwe iyi korali ishaka gutera mu kwagura ibikorwa byayo, ikarushaho kwegera abakunzi b’umuziki wa Gospel no kubagezaho ubutumwa bwa Yesu Kristo.

Perezida wa Rabagirana Choir, Eric Kagiraneza, yabwiye InyaRwanda ko ibi bitaramo biri mu mishinga yayo yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu mpano yo kuririmba, no guha abakunzi bayo amahirwe yo kwifatanya na yo mu kuramya no guhimbaza Imana.

Yavuze ko icyerekezo cyayo ari ugukomeza kwagura ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, kugira ngo ubutumwa bwa Kristo bugere ku bantu benshi bashoboka. Ati: “Icyerekezo cya Rabagirana ni ivugabutumwa ryagutse mu ndirimbo zo kwamamaza ubutumwa bwiza.”

Iyi korali kandi ifite intego y’uko bitarenze umwaka wa 2030, ubutumwa izaba imaze gushyira hanze mu ndirimbo buzaba bwarafashije abantu benshi kwakira Kristo nk’Umukiza wabo.

Eric Kagiraneza yagize ati: “Twifuza ko mu mwaka wa 2030 hazaba hari umubare munini w’abantu bakiriye Kristo, binyuze mu butumwa bwiza buzaba bwamaze gusohoka mu ndirimbo za korali.”

Alicia na Germaine bakomeje kwagura izina ryabo muri Gospel

Alicia na Germaine bategerejwe mu Gatsata, ni itsinda ry’abahanzikazi b’Abanyarwanda bavukana, bakorera umuziki wabo muri ABA Music Ltd.

Mu rugendo rwabo rwa muzika, bamaze kwigaragaza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, zirimo ‘Uri Yo’, 'Ibanga' na ‘Ndahiriwe’. Banataramiye kandi muri BK Arena kuri Pasika y'uyu mwaka mu gitaramo batumiwemo na Ben na Chance, ibi bikaba ari inzozi z'abahanzi hafi ya bose bakora umuziki nyarwanda.

Mu bihembo, Alicia na Germaine begukanye igihembo mpuzamahanga cya Best Star New Gospel Artist in Africa muri Shining Stars Africa Awards 2026, byabereye i Kigali ku wa 7 Werurwe 2026, mu muhango wabereye muri Olympic Hotel. Iki gihembo cyabaye ikimenyetso cy’iterambere ryabo n’uko umuziki wabo ukomeje kumenyekana.

Aba bahanzikazi bakomeje gukora umuziki no kwagura ibikorwa byabo, bafashijwe n’ikipe ya ABA Music, mu gihe bagamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo zabo.

Mu gitaramo cya Rabagirana Festival Season 2 batumiwemo mu Gatsata, abakunzi babo bazaba bafite amahirwe yo kongera kubabona baririmba imbonankubone, bakifatanya na bo mu kuramya no guhimbaza Imana.

Alicia na Germaine bakunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibanga" yujuje miliyoni kuri Youtube mu gihe gito

Alicia na Germaine bagiye gukorera ivugabutumwa mu Gatsata mu gitaramo batumiwemo na Rabagirana Choir

Rabagirana Choir  ya ADEPR Gatsata igiye gukora ku nshuro ya kabiri igitaramo yise 'Rabagirana Festival'

Rabagirana Choir yahamagariye abantu kuzazana n’inshuti zabo bakifatanya na yo muri iki gitaramo

Rabagirana Choir ikunzwe mu ndirimbo zirimo "Wa Musaraba" yakoranye na Gad Byiringiro na Manzi Tecquero

REBA INDIRIMBO "WA MUSARABA" YA RABAGIRANA CHOIR FT GAD BYIRINGIRO & MANZI TECQUERO

REBA INDIRIMBO NSHYA "IBANGA" YA ALICIA NA GERMAINE IHERUTSE KUZUZA MILIYONI MU GIHE GITO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...