Alicia na Germaine ni abahanzikazi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bamazemo imyaka ibiri. Bakunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibendera", "Uriyo", "Ndahiriwe", "Urufatiro", na "Ibanga" baherutse gushyira hanze ikaba yarishimiwe cyane dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 493 mu byumweru bitatu. Ku murimo bakora, bongeyeho n'ibikorwa by'ubugiraneza.
Mu butumwa basangije abakurikira ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko gushinga uyu muryango byaturutse ku gusobanukirwa n’ijambo ry’Imana rivuga ko “Kwizera kudafite imirimo kuba gupfuye” (Yakobo 2:26), ndetse n’iryanditswe mu Abaheburayo 13:16 rigira riti: “Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.”
Ni muri urwo rwego batangije Ufitimana Foundation, ifite intero igira iti “Ngira Nkugire”, bavuga ko izajya itegura ibikorwa byo gufasha abatishoboye no gukomeza kugaragaza urukundo mu bikorwa.
Ku bufatanye na ABA Music Team n’abagiraneza batandukanye, basuye abarwayi bo mu Bitaro bya Gisenyi, barabasengera, babaha ihumure ndetse banabashyikiriza ubufasha burimo amata, isukari, isabune, ibisuguti n'ibindi bifasha abantu mu buzima bwa buri munsi.
Alicia Ufitimana usanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, mu bijyanye n’ubuganga, yavuze ko yagize igitekerezo cyo gufasha abatishoboye nyuma yo kuboba ubuzima bugoye bw'abarwayi mu bitaro bitandukanye birimo n'ibyo yakoreyemo 'stage' aho bamwe baba badafite ababagemurira, abandi bakabura amafaranga yo kwishyura imiti bahawe kwa muganga.
“Twahisemo guhera iwacu kuko ijya kurisha ihera ku rugo”
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Innocent Ufitimana, ushinzwe kureberera inyungu za Alicia na Germaine ndetse akaba n'umubyeyi wabo, yavuze ko yakiriye neza cyane igirekerezo cy’aba bahanzi cyo gutangiza ibikorwa by’ubugiraneza, ashimangira ko ari intambwe igaragaza ko ubutumwa baririmba batangiye no kubushyira mu bikorwa.
Yagize ati: “ Iki gikorwa nacyakiriye neza cyane. Kubona abana bawe bafite umutima w’impuhwe n’umutima wo gufasha abandi narabikunze cyane. Bivuze ko ubutumwa bwiza baririmba mu ndirimbo batangiye no kubutanga mu bikorwa. Imana ishimwe.”
Ufitimana Innocent yavuze kandi ko bahisemo gutangiriza ibikorwa byabo aho aba bahanzi bakomoka, mbere yo kubigeza no mu tundi turere tw’igihugu. Yagize ati: “Twahisemo guhera iwacu aho abana bavukiye, kuko ijya kurisha ihera ku rugo. Tuzakomereza n’ahandi.”
Yakomeje asaba abantu bose bafite umutima wo gufasha kwifatanya na bo muri uyu murimo mushya, agaragaza ko inkunga y’abagiraneza izatuma ibikorwa byabo birushaho kwaguka no kugera kuri benshi bakeneye ubufasha. Ati: “ Turifuza ko badushyigikira muri iki gikorwa dutangije, kubera ko gutanga bihesha umugisha mwinshi.”
Alicia na Germaine batangaje ko bifuza ko ibikorwa bya Ufitimana Foundation bizajya bikorwa nibura rimwe gihembwe, banahamagarira abantu bose babyifuza kwifatanya na bo muri uru rugendo rwo gufasha abatishoboye no kubereka urukundo mu bikorwa.
Bati: “Ku bifuza kwifatanya natwe, amarembo arafunguye. ‘Ngira Nkugire’, maze turangwe n’ubuntu, ubupfura, ubukristo n’urukundo.” Abifuza gushyigikira cyangwa kwifatanya n’uyu muryango kandi bashobora kubahamagara kuri +250 788 945 200.
Uyu muryango mushya uje wiyongera ku bindi bikorwa by’ubugiraneza bikomeje gukorwa n’abahanzi n’abakorera umurimo w’Imana mu Rwanda, hagamijwe gufasha abafite ibibazo no kwimakaza umuco wo kugira neza no gusangira n’abatishoboye.
Alicia na Germaine batangije 'Ufitimana Foundation', basura abarwayi mu Bitaro bya Gisenyi banateguza ibindi bikorwa cy’urukundo bitandukanye

Alicia na Germaine basuye abarwayi mu bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu
REBA INDIRIMBO NSHYA IBANGA YA ALICIA AND GERMAINE
ALICIA NA GERMAINE BASOBANURA BYINSHI KURI 'UFITIMANA FOUNDATION'
