Alice Zahabu amaze imyaka myinshi aririmba muri korali, ariko avuga ko nyuma yo kwiherera n'Imana mu gihe cy’amasengesho yahishuriwe ko afite impano yo kwandika no guhimba indirimbo ndetse no kuramya.
Ibi byatumye afata icyemezo cyo gutangira urugendo rwe nk’umuhanzikazi wigenga, cyane ko yari asanzwe afite indirimbo nyinshi yanditse. Yahise ajya muri studio akora indirimbo ya mbere "Nasema Asante” ari nayo yashyize hanze.
Alice Zahabu, ni umubyeyi wubatse akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Indiana, aho asengera muri City View Church i Avon, Indiana.
Ku bijyanye n’izina “Zahabu”, uyu muhanzikazi yavuze ko ryaturutse ku muryango we, cyane cyane ku ruhande rwa sekuru aho hari higanje abahungu benshi, we akaba yaraje ari mu bakobwa b’imfura mu buzukuru.
Alice Zahabu yabwiye inyaRwanda ko bamwise “Zahabu” kuko bamubonaga nk’umwana wihariye kandi ufite agaciro gakomeye, nk’uko zahabu na yo ari ikintu cy’agaciro kandi kidapfa kuboneka.
Ati: "Kwa sogokuru, hari higanje abahungu benshi rero naje ndi mu mfura z'abakobwa (abuzukuru), rero babonaga nsa na zahabu kandi izahabu biragoye kuyibona".
Alice Zahabu yabajijwe impamvu ubu ari bwo atangiye gukora umuziki ku giti cye mu gihe amaze imyaka myinshi ari umwanditsi w'indirimbo. Yavuze ko abantu bashobora kugira impano zihishe muri bo batabizi, kugeza igihe bazimenye cyangwa bakazihishurirwa.
Yagize ati: “Abantu dufite impano zihishe muri twe tutazi! Namenye impano yanjye ubwo nari mu gihe cy’amasengesho, Imana impishurira ko mfite impano yo kwandika no guhimba indirimbo no kuramya.”
Nyuma yo kumenya izo mpano, Alice Zahabu yafashe iya mbere atangira kuzishyira hanze. Ibi byaje byoroshye kuri we kuko yari asanzwe afite indirimbo nyinshi yari yaranditse ariko akazibika.
Ben na Chance bamubereye icyitegererezo
Mu bahanzi akunda kandi bagize uruhare mu rugendo rwe rwa gikirisitu, Alice avuga ko akunda abahanzi bose baramya Imana babikuye ku mutima. Ariko ko Ben na Chance ni bo bamubereye umugisha by’umwihariko binyuze mu ndirimbo yabo “Urupfu Rubabaje.”
Avuga ko iyo ndirimbo yagize uruhare rukomeye mu kumufasha kurushaho kwegera Imana no gukomeza urugendo rwe rw’agakiza. Ati: "Ben na Chance ni bo bambereye umugisha kubera indirimbo yabo yitwa "Urupfu Rubabaje", niyo yatumye ninjira mu gakiza cyane!"
“Nasema Asante” ni yo ndirimbo imwinjije mu muziki
Alice Zahabu yavuze ko indirimbo ye ya mbere yise “Nasema Asante” yayanditse mu gihe yari ari mu masengesho. Avuga ko ubwo yarimo asenga, Imana yamwibukije ibyiza byinshi yamukoreye, bituma ahita yandika indirimbo ndetse afata n’umwanzuro wo kuyishyira hanze.
Indirimbo “Nasema Asante” iri mu rurimi rw'Igiswahili, ikaba ibumbatiye ubutumwa bwo gushima Imana no kuyishimira ku bw’ibyo yakoze mu buzima bwa Aline.
Mu myaka itanu iri imbere, Alice Zahabu afite intego yo gukomeza gukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu benshi. Ati: “Ndifuza ko ubutumwa buri mu ndirimbo zanjye bugera ku isi hose, ariko cyane cyane zihindure imitima y’abantu.”

Alice yifuza ko indirimbo ze zabera abantu umugisha, zikabafasha guhinduka no kwegera Imana

Alice Zahabu, amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
REBA INDIRIMBO NSHYA "NASEMA ASANTE" YA ALICE ZAHABU
