Ali Kiba yasinyishije umukobwa w’i Rubavu muri Label ye ya Kings Music Records – AMAFOTO

Imyidagaduro - 31/12/2025 4:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Ali Kiba yasinyishije umukobwa w’i Rubavu muri Label ye ya Kings Music Records – AMAFOTO

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania, Ali Kiba yatangaje ko yasinyishije muri Label ye umuhanzikazi w’umunyarwandakazi witwa Mutima wari umaze igihe kirekire atuye muri Tanzania.

Ibi Ali Kiba yabitangje bwa mbere mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura igitaramo “The Last Night” cya Kevin Kade kiba mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025 mu mbuga ya KCC.

Ubwo yahabwaga umwanya kugira ngo agire icyo avuga kuri iki gitaramo, uyu muhanzi wuje ibigwi mu muziki wa Tanzania ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange, yavuze ko ashaka kugira icyo avuga ku iterambere ry’umuziki w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko kugira ngo umuziki utere imbere bisaba ko n’abahanzi ubwabo bafatanya ndetse ufite impano agashyigikirwa akaba ari yo mpamvu yumvise impano y’umuhanzikazi Mutima agahita yiyemeza kumufasha.

Yavuze ko bwa mbere amwumva, yari mu gihugu cya Canada ariko yumva ari umuhanzikazi ufite ahazaza heza ndetse ukwiye gushyigikirwa, yiyemeza kuzamufasha agashyira itafari ku rugendo rwe rw’umuziki.

Mutima watangajwe bwa mbere na Ali Kiba muri label ya Kings Music Records, yavuze ko ari kubaho inzozi ze kuko yihirinze kuva cyera, abura aho amenera ariko ubu ari gushima Imana ko yumvishe gutakamba kwe.

Avuga ko mu myaka ine amaze mu gihugu cya Tanzania, yize ururimi rwa Kiswahili n’imico y’abanya-Tanzania bityo akaba yizeye ko ubwo bumenyi buziyongera ku mpano ye y’umuziki hanyuma akagera kure.

Umuhanzikazi Mutima agiye kujya afashwa na Ali Kiba mu muziki

Ali Kiba yatangaje ko yumvishe impano y'umuhanzikazi Mutima ikamukururira kumufasha

AMAFOTO: KARENZI Rene/Inyarwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...