Iki
gitaramo cyateguwe na Team Production, kikazaba ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata
2026, kikaba giteganyijwe nk’igitaramo cyihariye (Live Concert) kizibanda ku
ndirimbo zaranze urugendo rurerure rwa Alexis Dusabe mu kuramya Imana, ndetse
n’izindi nshya yagiye asohora mu bihe bitandukanye.
Alexis Dusabe azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya
no guhimbaza Imana, barimo Tracy Agasaro n’umugabo we René Patrick, bazafatanya
kumushyigikira muri iki gitaramo cyitezweho guhuriza hamwe Abanyarwanda
n’inshuti zabo batuye mu Bubiligi n’ibihugu bituranye nabwo.
Iki
gitaramo kije gikurikira urugendo rurerure rw'imyaka 25 Alexis Dusabe amaze mu muziki wa
Gospel, aho yagiye asohora indirimbo zafashije benshi mu by’iyobokamana, izo
ndirimbo zikaba zaramuhesheje izina rikomeye mu Rwanda no mu mahanga.
Mu
myaka 25 amaze muri uyu muziki, Alexis Dusabe azwi nk’umwe mu bahanzi bagize
uruhare runini mu guteza imbere indirimbo zo kuramya Imana mu Rwanda.
Abategura
iki gitaramo kigiye kubera i Burayi, bagaragaje ko kizaba umwanya mwiza wo gushimira Imana ku byo
yakoze mu buzima bwa Alexis Dusabe, ndetse no gusangira n’abafana be umunezero
w’uru rugendo rwe rw’imyaka 25, binyuze mu ndirimbo, ubuhamya n’ibihe byihariye
byo kuramya.
Justin
Karekezi washinze Sosiyete ya Team Production yatumiye Alexis Dusabe mu Bubiligi,
yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cyubakiye ku myaka 25 ishize ari mu muziki
aho yamamaye mu ndirimbo nka “Umuyoboro” yanitiriye ibi bitaramo.
Asobanura
ko Alexis Dusabe, Tracy Agasaro n’umugabo we René Patrick bazagera mu Bubiligi
tariki ya 1 Mata 2026, mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo mbere.

Alexis Dusabe agiye kwizihiriza imyaka 25 mu muziki wa Gospel mu gitaramo kizabera i
Bruxelles ku wa 4 Mata 2026

René
Patrick na Tracy Agasaro bazafasha Alexis Dusabe kwizihiza imyaka 25 mu muziki mu
gitaramo kizabera i Bruxelles

