Ni
igitabo avuga ko ashaka kuzanyam ibyo yanyuzemo, ibyo yamenye ndetse n’amasomo
yakuye mu rugendo rurerure amaze agira uruhare mu muziki nyarwanda, aho yagiye
akorana n’abahanzi batandukanye, bamwe muri bo bakaba baraje kuba ibyamamare
bikomeye.
Muyoboke
si izina rishya mu muziki nyarwanda. Ni umwe mu bantu bagiye bagira uruhare mu
rugendo rw’abahanzi benshi, cyane cyane mu bijyanye no kubafasha gucunga no
guteza imbere umwuga wabo.
Mu
myaka isaga 20 amaze muri uru ruganda, yakoze imirimo itandukanye, kuva mu
bucuruzi bw’amakaseti y’indirimbo, gutegura ibitaramo, kugeza ku kuba
umujyanama w’abahanzi.
Muyoboke
avuga ko igitekerezo cyo kwandika igitabo kivuga ku rugendo rwe amaze igihe
agitekerezaho.
Nubwo
ataragera ku rwego rwo gutangira kwandika igitabo ubwacyo, yatangiye gukusanya
amakuru no kuganira n’abantu banyuranye bagize uruhare mu bikorwa yagiye
akoramo, kugira ngo ibyo azashyira mu gitabo bizashingire ku makuru afatika.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Muyoboke yavuze ko imyaka amaze mu muziki ari myinshi
ku buryo atifuza ko ibyo yanyuzemo, ibyo yize n’amakuru afite byazimira cyangwa
ngo bigume mu mutwe we gusa.
Ati:
“Cyane rwose! Ahubwo reka mbitangarize aha. Ntabwo ndi umwanditsi, kandi iyo ugiye
kwandika igitabo urabanza ugaha ibitekerezo umwanditsi cyangwa uzagufasha
kucyandika.”
Yakomeje
avuga ko urugendo rwe mu nganda z’ubuhanzi rwatangiye kera, ndetse ko hari
byinshi yagiye abona kandi akagiramo uruhare ku buryo yumva bikwiye kubikwa mu
nyandiko.
Ati:
“Iyi myaka ni myinshi ndi mu rugendo rw'inganda z'ubuhanzi, uhereye mu 1990
ncuruza ‘Cassette’, gufasha abahanzi, gutera ibitaramo kugeza muri 2006
ntangiye kureberera inyungu abahanzi (Management).”
Muyoboke
avuga ko ubu ari kuvugana n’abantu batandukanye kugira ngo bazamufashe
gukusanya amakuru azamufasha kubaka icyo gitabo.
Ati:
“Ndabitekereza, kandi koko nkegera abantu tukaganira, nkavuga nti ni gute ibi
bintu mbyamvamo nkazagira aho mbisiga. Kuko ni byinshi, abenshi wenda batabizi,
njya mbona babihakana ariko twebwe buriya dukoresha ibimenyetso.”
Yongeraho
ati: “Ntabwo ndatangira kwandika igitabo, ahubwo ndacyaganira n'abo bantu,
mbaza nti bikorwa gute? Bikora gute? Kugira ngo ibindimo mbisohore mbitange.”
Kugira
ngo umuntu yumve impamvu Muyoboke yumva afite byinshi byo kuvuga ku muziki
nyarwanda, bisaba gusubira inyuma gato mu mateka ye.
Yisanze
mu bikorwa bifitanye isano n’umuziki kuva mu 1997, ariko we ubwe avuga ko
yatangiye gukora ibikorwa by’umuziki mu buryo bweruye cyane cyane mu 2006.
Akiri
mu mashuri yisumbuye, Muyoboke yacuruzaga amakaseti [cassettes] yariho
indirimbo. Ubu bucuruzi bwatumye arushaho kwegera umuziki no kuwumenya, mbere
y’uko aza kwinjira mu bijyanye no gufasha abahanzi mu buryo bw’umwuga.
Nyuma
yatangiye gutegura ibitaramo bito i Butare afatanyije n’umunyamakuru David
Bayingana. Muri urwo rugendo ni bwo yamenyanye n’abahanzi bamwe mu ba mbere,
barimo Tom Close.
Icyo
gihe, ibikorwa bye byari bitangiye guhinduka buhoro buhoro, kugeza ubwo yinjiye
mu micungire y’abahanzi.
Muyoboke
avuga ko igitekerezo cyo kuba umujyanama w’abahanzi yagikuye muri Uganda.
Ni
ho yabonye umuhanzi Michael Ross Kakooza, bituma atangira kubona ko umuhanzi
ashobora kugira umuntu umufasha gucunga umwuga we, kumushakira amahirwe no
kumufasha mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’umuziki.
Iki
gitekerezo yaje kugishyira mu bikorwa mu Rwanda, aho yatangiye gukora
Management mu buryo bweruye mu 2006.
Mu
myaka yakurikiyeho, Muyoboke yakoranye n’abahanzi batandukanye, bamwe mu bafite
amazina akomeye mu muziki nyarwanda.
Yabaye
mu bikorwa bya Tom Close kuva mu 2006 kugeza mu 2010, akorana na The Ben kuva
mu 2008 kugeza mu 2010, Dream Boyz mu 2011-2012, Urban Boyz mu 2012-2013,
Social Mula kuva mu 2013 kugeza mu 2016, Davis D mu 2013-2014, ndetse na Charly
& Nina kuva mu 2013 kugeza mu 2018, n’abandi.
Ibi
byatumye aba umwe mu bantu bafite ubunararibonye budasanzwe mu bijyanye
n’imikorere y’abahanzi, kuko yagiye abona impande zitandukanye z’urugendo
rw’umuhanzi: kuva ku gutangira kuzamuka, kubaka izina, gushaka abafana, gukora
ibitaramo, kugeza ku micungire y’amafaranga n’amasezerano.
Ni
ubunararibonye avuga ko ashaka kuzashyira hamwe, bukazavamo igitabo kizaba ari
nk’ubuhamya bw’umuntu wabaye hafi y’umuziki nyarwanda mu bihe bitandukanye.
Mu
rwego rwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo bye, Muyoboke ni we washinze Decent
Entertainment, kompanyi yanyuzemo mu bikorwa byo gufasha abahanzi no guteza
imbere ibikorwa byabo.
Nyuma
y’imyaka myinshi mu micungire y’abahanzi, ibikorwa bye byagiye byaguka.
Muri
iki gihe, Muyoboke yashinze Voxa Group, ari nayo anyuzamo ibikorwa bitandukanye
birimo gutegura ibitaramo.
Ibi
bigaragaza ko urugendo rwe rutagarukira gusa ku micungire y’abahanzi, ahubwo ko
yagiye akora no mu bindi byiciro by’inganda ndangamuco n’imyidagaduro.
Igitekerezo
cya Muyoboke cyo kwandika igitabo kije mu gihe umuziki nyarwanda umaze gutera
imbere cyane, ariko hakaba hakiri ikibazo cyo kubika mu buryo burambye amateka
y’abawugizemo uruhare.
Mu
gihe abahanzi, abajyanama babo, abatunganya umuziki, abanyamakuru, abategura
ibitaramo n’abandi bagize uru ruganda bakomeza guhindura isura y’umuziki, hari
inkuru nyinshi z’ibyabaye zitajya zigera mu nyandiko.
Muyoboke
we avuga ko afite byinshi byo gusangiza abantu, haba ku byagenze neza ndetse no
ku byananiranye.
Ni
yo mpamvu adashaka ko icyo gitabo kiba inkuru y’ibyamamare gusa, ahubwo ashaka
ko cyagaragaza n’uruhande rutajya ruvugwa cyane: uko uru ruganda rwubatse,
ibibazo rwanyuzemo, amakosa yakozwe, ibyo abantu bize n’uko ibisekuru
bizakurikiraho byabyigiramo.
Kandi kuba yarabaye hafi y’abahanzi benshi mu bihe bitandukanye, akagira uruhare mu rugendo rwabo, bituma ubuhamya bwe bushobora kuzaba bufite umwihariko.

Kuva
ku gucuruza amakaseti akiri umunyeshuri, gutegura ibitaramo i Butare, kugeza ku
gukorana n’abahanzi bakomeye no gutegura ibitaramo binini, Alex Muyoboke afite
urugendo rurerure rushobora kuvamo igitabo cy’ubuhamya bw’umuntu wabaye hafi
y’umuziki nyarwanda mu myaka isaga 20
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALEX MUYOBOKE
