Nk’uko ikinyamakuru The Telegraph kibitangaza, Manchester
United ishobora kwemera ubusabe bwa miliyoni £60 kuri Garnacho, ayo mafaranga
akaba ariyo yakoreshwa mu kugura Gyokeres, n’ubwo uyu mukinnyi afite 'release
clause' ya miliyoni £83.6.
Gyokeres, umukinnyi mpuzamahanga ukinira Suwede,
amaze gutsinda ibitego 53 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino, akaba
ari we uri ku isonga ku rutonde rw’abakinnyi Manchester United yifuza kugura
kugira ngo yubake ikipe nshya.
Garnacho, ukinira Argentina, yari yarifujwe na Chelsea
ndetse na Napoli muri Mutarama, ariko nyuma yo kutitabazwa bihagije mu mukino
wa nyuma wa Europa League batsinzwe na Tottenham, ntakizere afite ku hazaza he
muri United.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Garnacho
yagize ati:
"Kugeza ku mukino wa nyuma nari narakinnye buri mukino nkafasha ikipe,
none kuri uyu munsi mpabwa iminota 20 gusa. Sinzi. Uko umukino wa nyuma wagenze
bizagira ingaruka ku byemezo byanjye, ariko nanone nzareba uko umwaka wose wagenze
n’uko ikipe ihagaze. Mbere na mbere, ngiye kwishimira ibiruhuko, ibindi
tuzareba nyuma."
Umuvandimwe we, Roberto Garnacho, abinyujije kuri Instagram,
yavuze ko Garnacho "yajugunywe munsi y’imodoka", ashimangira ko
atahawe agaciro.
Abajijwe niba yari akwiye kumwinjiza kare mu
kibuga, Rúben Amorim, umutoza wa Manchester United, yasubije ati: "Ni
kangahe twagiye tugirana ikiganiro nk’iki kinyuranye? Hari abakinnyi baza mu
kibuga nka Mason Mount bagahindura umukino, nk’uko byagenze batsinda Athletic
Club. Noneho rero biroroha kuvuga. Ariko se, ni nde wapfushije ubusa amahirwe
akomeye mu gice cya mbere? Ni Garnacho. None se ubwo ni gute twabivugaho
ukundi?".
Kuba Garnacho atacyifuzwa na Amorim bishobora gusoza
urugendo rwe muri United. Ariko ngo kugira ngo bamusimbuze, United igomba
kubanza kumugurisha ku mafaranga menshi, bityo ikazabona ubushobozi bwo kugura
Gyokeres.
Icyakora, kubera ko United itazitabira amarushanwa y’i Burayi umwaka utaha, bishobora gutuma Gyokeres asubira ku cyemezo cye, cyane ko ubuyobozi bwa United nabwo bukomeje kugaragaza intege nke.
Garnacho ntabwo yishimiye uko afatwa na Ruben Amorim