Alejandro Garnacho ashobora kuba igitambo muri Manchester United

Imikino - 24/05/2025 10:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Alejandro Garnacho ashobora kuba igitambo muri Manchester United

Ikipe ya Manchester United irateganya kugurisha Alejandro Garnacho muri iyi mpeshyi kugira ngo ibone amafaranga yo kugura rutahizamu wa Sporting CP, Viktor Gyokeres.

Nk’uko ikinyamakuru The Telegraph kibitangaza, Manchester United ishobora kwemera ubusabe bwa miliyoni £60 kuri Garnacho, ayo mafaranga akaba ariyo yakoreshwa mu kugura Gyokeres, n’ubwo uyu mukinnyi afite 'release clause' ya miliyoni £83.6.

Gyokeres, umukinnyi mpuzamahanga ukinira Suwede, amaze gutsinda ibitego 53 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino, akaba ari we uri ku isonga ku rutonde rw’abakinnyi Manchester United yifuza kugura kugira ngo yubake ikipe nshya.

Garnacho, ukinira Argentina, yari yarifujwe na Chelsea ndetse na Napoli muri Mutarama, ariko nyuma yo kutitabazwa bihagije mu mukino wa nyuma wa Europa League batsinzwe na Tottenham, ntakizere afite ku hazaza he muri United.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Garnacho yagize ati:  "Kugeza ku mukino wa nyuma nari narakinnye buri mukino nkafasha ikipe, none kuri uyu munsi mpabwa iminota 20 gusa. Sinzi. Uko umukino wa nyuma wagenze bizagira ingaruka ku byemezo byanjye, ariko nanone nzareba uko umwaka wose wagenze n’uko ikipe ihagaze. Mbere na mbere, ngiye kwishimira ibiruhuko, ibindi tuzareba nyuma."

Umuvandimwe we, Roberto Garnacho, abinyujije kuri Instagram, yavuze ko Garnacho "yajugunywe munsi y’imodoka", ashimangira ko atahawe agaciro.

Abajijwe niba yari akwiye kumwinjiza kare mu kibuga, Rúben Amorim, umutoza wa Manchester United, yasubije ati: "Ni kangahe twagiye tugirana ikiganiro nk’iki kinyuranye? Hari abakinnyi baza mu kibuga nka Mason Mount bagahindura umukino, nk’uko byagenze batsinda Athletic Club. Noneho rero biroroha kuvuga. Ariko se, ni nde wapfushije ubusa amahirwe akomeye mu gice cya mbere? Ni Garnacho. None se ubwo ni gute twabivugaho ukundi?".

Kuba Garnacho atacyifuzwa na Amorim bishobora gusoza urugendo rwe muri United. Ariko ngo kugira ngo bamusimbuze, United igomba kubanza kumugurisha ku mafaranga menshi, bityo ikazabona ubushobozi bwo kugura Gyokeres.

Icyakora, kubera ko United itazitabira amarushanwa y’i Burayi umwaka utaha, bishobora gutuma Gyokeres asubira ku cyemezo cye, cyane ko ubuyobozi bwa United nabwo bukomeje kugaragaza intege nke.

Alejandro Garnacho mu bakinnyi bashobora kuva muri Manchester United

Garnacho ntabwo yishimiye uko afatwa na Ruben Amorim 

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...