Iyi nkuru y'akababaro yatangajwe na Adam Slander,Umunyamerika wamamaye muri filime za Hollywood, avuga ko Alec Musser atagihumeka umwuka w'abazima bitunguranye.
Yanditse agira ati " Nakundaga uyu mugabo, kwizera ko yapfuye biragoye. Yari umuntu mwiza, umugabo ushimishije".
Alec Musser yamenyekanye nka Del Henry muri filime " All My Children" yavutse kuya 11 Mata 1973 yitaba Imana tariki 12 Mutarama 2024, ababaza abarimo umuryango,inshuti n'abo bakinanye muri uyu mwuga byumwihariko i Hollywood.
Uwari umukunzi we yatangarije Ikinyamakuru TMZ ko nyakwigendera Alec yashizemo umwuka iwe hazwi nka Del Mar California, ahitanywe n'ikintu kitaramenyekana.
Ati" Ruhukira mu mahoro rukundo rw'ubuzima bwanjye."
Yakomeje ati" Uyu niwo munsi mubi mu buzima bwanjye, wambereye umukunzi mwiza nifuje kugira".
Uyu mukinnyi wapfuye benshi barimo abakunzi be ntibazamwibagirwa nk'uko Hollywood Reporter.
Alec musser yitabye Imana ku myaka 50