Album y’impinduka 'Levitation', kubengukwa na Label 'Kauris Records' no gukorana na Dorty: Vex Prince twaganiriye

Imyidagaduro - 29/10/2025 10:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Album y’impinduka 'Levitation', kubengukwa na Label 'Kauris Records' no gukorana na Dorty: Vex Prince twaganiriye

Umuhanzi ugezweho cyane mu muziki nyarwanda, Vex Prince, yatangaje byinshi ku rugendo rwe mu muziki, avuga uko yawinjiyemo, uko yisanze muri Label ireberera umuziki we n'uko yakoze Album ya mbere "Levitation" afata nka "Album y'impinduka".

Prince Eric Munezero uzwi nka "Vex Prince", ni umuhanzi utanga icyizere mu muziki nyarwanda, akaba atuye i Kigali mu Rwanda. Akora injyana ya Afrobeat, akaba akunzwe mu ndirimbo "Wahala" na "Money" - zose zikaba zararebwe n'abarenga miliyoni mu gihe gito. Yavutse tariki ya 1 Werurwe, atangira umuziki mu 2022. Indirimbo ze zivuga ku rukundo, ubuzima, n’imbaraga za Afrobeat.

Uko Vex Prince yivumbuyemo impano yo kuririmba

"Mbere yo kubimenya, sinari nzi na gato ko umuziki ari yo mpano yanjye, mvugishije ukuri. Ariko nakundaga cyane kumva umuziki kuva nkiri muto". Yavuze ko mu mashuri yisumbuye, ari bwo ibintu byatangiye guhinduka cyane. Yaretse ibintu yakundaga gukora akiri umwana nko gukina umupira yakundaga cyane icyo gihe, agerageza kwinjira mu muziki.

Yatangiye kwiga amagambo y’indirimbo z’abaraperi yakundaga icyo gihe nka Riderman na Bulldogg. Mu biruhuko, yaricaraga akiga buri jambo ry’indirimbo zabo, yagera ku ishuri akajya aziririmbira abanyeshuri.

Ati: "Nyuma natangiye kuziririmba no mu birori by’ishuri n’ibindi bikorwa. Ni bwo natangiye kubona ko hari ikintu nshobora kuba ngomba gukora kijyanye n’umuziki. Nyuma mu mwaka wa nyuma wa segonderi mu 2019, inshuti zanjye zantumiye kujyana na zo muri studio gufata amajwi y'indirimbo. Bari bafite itsinda ryitwa 2forTrap."

Barangije gufata indirimbo yabo, bamubwiye ko bakeneye umuntu ubashyiriramo igitero (verse) kandi ni Vex Prince wari uhari, bamubaza niba yabigerageza. Ati: "Narabyemeye, n’ubwo ntari nzi icyo ndi gukora. Hari ibyo nanditse mu minota mike, ndabyandika ndabifata. Abantu bose bari muri studio batangajwe n’uburyo byagenze."

"Nyuma y’iminsi mike turayisohora, ntangirira kuyiririmba ku ishuri n'ahandi hose nabonaga amahirwe. Inshuti zanjye ni zo zabaye abafana banjye ba mbere koko, zanyishyuriraga studio ngo nkomeze gufata amajwi y'izindi ndirimbo. Uhereye ubwo, nakomeje kwandika no gukora indirimbo."

Vex Prince avuga ko bitangaje cyane kuba umuziki we ukomoka ku kurapa, ariko ubu akaba ari umuhanzi uririmba. Kuva yakora indirimbo ya mbere, "namenye neza ko umuziki ari umuhamagaro wanjye. Nahisemo no gucikiriza amashuri kubera umuziki; n’ubwo hari n’izindi mpamvu, ariko umuziki wankijije agahinda n'ubwoba n’ibibazo byinshi nari ndimo."

Vex Prince ari mu bahanzi bo guhangwa amaso mu muziki nyarwanda

Vex Prince avuga ko umuvandimwe we mukuru yakundaga kumva hip-hop, bituma nawe akura ayikunda cyane. Ati: "Abahanzi, mukuru wanjye yakundaga nka Riderman na Bulldogg, bahise baba abanjye nanjye [yabaye umufana wabo]. "

Uyu muhanzi wo guhangwa amaso mu muziki nyarwanda na Afrika nzima, yavuze kandi ko yakuze akurikirana umuziki mpuzamahanga kuri Trace Urban na Star Music TV, akaba ari ho yamenyeye abahanzi nka Wizkid, Davido na Burna Boy kugeza n’ubu bakaba ari bamwe mu bo akunda cyane.

Avuga ko yakuze yumva indirimbo z'abahanzi nka Bruce Melodie, King James Rwanda, The Ben, Sauti Sol, Diamond Platnumz, Runtown, Simi n’abandi benshi cyane. Amaze gukura, ubwoko bw’umuziki ari kumva cyane ni Afrobeats, Amapiano, R&B, UK Rap, na Drill — "ibyo ni byo nishimira cyane muri iyi minsi."

Mu 2025 yasohoye album ye ya mbere yise "Levitation", ikubiyemo urugendo rwe mu rukundo, agahinda n'ibyishimo. Indirimbo nka "Wahala", "Bad Energy" na "Holy Water" zamuhesheje abakunzi benshi mu Rwanda no muri East Africa, no gukorana na Dorty kuri "Money" na Fior2Bior kuri "Laler" bimuha umubare ukomeye w’abafana muri Côte d’Ivoire.

Umuziki we uvanga Afrobeat, Pop na R&B, ukurangwa n'ijwi rye ry'umwihariko. Ashobora guhuza amarangamutima no kubyina mu buryo abantu bose bumva. Hanze y’umuziki, Vex Prince akunda gusohokana n’inshuti n’umuryango, gukina umupira no kureba firime.

Album ye ya mbere yise "Levitation" igizwe n'indirimbo 12 ari zo: Wahala, Laler ft Fior 2 Bior, Bad Energy, Make You Mine, Holy Water, Lalala, Swear, Normally, Money Ft Dorty, Somebody, Turn Up na Bad Energy [Acoustic]. Ni Album afata nk'iy'umwihariko kuko yamuciriye inzira mu muziki nyarwanda ndetse arangamiye ko izamufasha kurenga n'imbizi z'igihugu akogera i mahanga.

Uko yakoze Album ye ya mbere "Levitation" y'indirimbo 12

Vex Prince yavuze ko bitamugoye gukora album ye ya mbere, ati: "Gukora album ntibyari ibintu bikomeye cyane kuri jye kuko igihe nasinyaga kontaro nari mfite indirimbo zirenga 250 nanditse. Ikibazo cyari ugutoranya izo gufata no gushyiraho.

Nari mfite indirimbo 3 nari nizeye neza ko zigomba kujyaho: Holy Water, Bad Energy, na Somebody, nazishyize imbere zemerwa ako kanya. Nyuma nafashe izindi ndirimbo harimo na Wahala yahise ituma ikipe inyurwa cyane bahitamo ko iza kuba iya mbere isohotse muri album."

Nakomeje gukora izindi ndirimbo n’abatunganyamajwi batandukanye harimo n’iyo nafatiye muri Ivory Coast yitwa “Normally”. Nakomeje kuzohereza kugira ngo duhitemo 'tracklist' ya nyuma neza. Byari urugendo rwuje ubwuzu n’ibyishimo. Gukorana n’abatunganya umuziki batandukanye byampaye uburambe bukomeye mu buzima bwanjye".

Vex Prince yagaragaraje Album ya mbere "Levitation" nk'intangiriro y'urugendo rwe rugana ku rwego mpuzamahanga

Vex Prince yahishuye ko gushaka izina rya album ya mbere "byarangoye kuko nari mfite ibitekerezo byinshi mu mutwe". Ati: "Nagombaga kwitonda kuko izina rigomba kubanza kugira icyo risobanuye kuri njye, bityo rigafasha n’abandi kumva icyo risobanuye."

"Nayise Levitation ku mpamvu yoroshye: nizeye ko izamfasha kuva ku rwego rumwe njya ku rundi rwo hejuru. Buri uko numvaga album yanjye, numvaga meze nk’ugurutse mu bicu. Ni bwo natekereje ko izina ry’iki gitekerezo gikomeye kigomba kuba ari "LEVITATION", kuko nizeraga ko n’abazayumva bazahabwa ubwo buryohe."

Uko Vex Prince yakoranye na Dorty kuri “Money” iri kuri Album ye ya mbere

"Gukorana na Dorty ntibyari bigoye na gato, ni umuhanzi uzi no kwandika. Ikibazo twahuye na cyo cyari ururimi kuko ntabwo avuga cyane Icyongereza. Aza mu Rwanda, twari dufite iminsi 3 gusa: gufata indirimbo, kuyivanga no gufata amashusho. Twabikoze byose akiri hano" - Vex Prince avuga ku nzira yamugejeje ku gukorana na Dorty wo muri Côte d'Ivoire.

Yakomeje agira ati: "Akimara kugera mu Rwanda, namujyanye muri studio dukorana na Quba wakoze beat ya "Money". Twamaze nk’iminota 30 dutekereza injyana, nyuma twemeranya guhuza Afrobeat ye n'Amapiano. Quba ahita akora beat, dushakamo amagambo — mu masaha atatu indirimbo irarangiye."

Vex Prince yavuze ko n’umunsi wakurikiyeho batekereje ku mashusho y'iyi ndirimbo, bukeye bafata amashusho yayo, mu masaha arindwi indirimbo iba irangira. Ati: "Uru rugendo rwihuse rwatumye dukora indirimbo nziza dufite ishema ryayo."

Yavuze ko impamvu yakoranye na Dorty ni uko uyu muhanzi "yazanye ijwi rishya muri Côte d’Ivoire mu njyana ya “Afrobeat Ivoire”, ndetse mu buzima busanzwe akaba ari inshuti ye, ibintu byamworoheye kumuhitamo.

Ati: "Nkunda uburyo atekereza — ni 'Game changer' [azana impinduka]. Mu gihugu gifite abahanzi bakomeye mu Hip-Hop na Coupé-Décalé, we yavuyemo afungura inzira nshya. Gukorana nawe, nashakaga kuzana ikintu gishya ku bafana bo mu Rwanda no muri Côte d’Ivoire — kandi byagenze neza."

Ni iki cyahaye imbaraga umushinga we wa Album ya mbere?

Vex Prince ati: "Levitation ni ishusho y’ubuzima bwanjye. Ni urugendo rwanjye: urukundo, agahinda, kwigunga, gukomeretswa umutima— ibihe numvaga ndi gusenyuka no kwibura — ariko bikansigira ubwisanzure, ibyishimo n’ihungabana ryakijijwe n’umuziki." Ati: "Ni album y’impinduka."

Yakomeje avuga ko Album ye ya mbere isobanuye guhitamo kubaho, gukunda no kunezerwa n’ubuzima n’ubwo bwagushwanyagura. Ati: "Levitation si indirimbo gusa, ni inkuru yanjye, ni comeback yanjye, kandi ni kwibutsa abantu ko n’ubwo uburemere bushobora kukumanura hasi — ushobora kongera kuzamuka."

Vex Prince yahishuye uko yageze muri Kauris Records

Yavuze ko yasinye muri Kauris Music muri Werurwe 2024, kandi "sinzibagirwa uwo munsi kuko ari wo munsi w’amavuko yanjye. Ni wo munsi ubuzima bwanjye bwahindutse ubwo nari ngiye gucika intege mu muziki nyuma y’imyaka myinshi ndwana no kugerageza".

Yakomeje agira ati: "Nari nicaye njyenyine mu cyumba nijoro mbona Alik Bulan ampamagaye kuri telefone. Twari inshuti cyane, kandi yari azi indirimbo zanjye. Ni we wanyeretse Kauris Music."

Ati: "Iryo joro Alik yampamagaye ari kumwe na Max Konan, CEO wa Kauris Music. Bambaza uko natangiye umuziki, impamvu nawinjiyemo, aho mba, niba hari ahandi naba narasinye . Banambwiye ko bari basanzwe bambona ku mbuga nkoranyambaga."

Bamuteguje kontaro, hashize iminsi 3 arayakira, mu minsi 2 arayisinya. Ati: "Uhereye ubwo, ikipe ya Kauris yanteye ishema nk’umuryango. Yahishuye ko banamuhaye impano yo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko.

Ati: "Kuva mpageze, nageze kuri byinshi: gukora amashusho y’indirimbo ziri ku rwego rwo hejuru, gusohora album yanjye ya mbere (inzozi zanjye kuva cyera), no kujya kuri stage ninini ziriho nka Diamond Platnumz narotaga. Umubano wacu na Kauris Music ni mwiza cyane, kandi nshimira kuba ndi mu kipe ikomeye kandi inkunda."

Vex Prince akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo "Money" imaze kurebwa n'abarenga miliyoni

REBA INDIRIMBO "WAHALA" YA VEX PRINCE WO GUHANGWA AMASO MU MUZIKI

REBA INDIRIMBO "MONEY" YA VEX PRINCE FT DORTY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...