Yago
Pon Dat yagize uruhare muri uyu mushinga binyuze mu ndirimbo ye “Vis-à-vis”,
yashyizwe muri The World Album, album ifatwa nk’umwe mu mishinga ihambaye
kurusha indi yose yigeze ikorwa mu mateka y’umuziki mpuzamahanga.
The
World Album yakozwe binyuze muri International Artists Project, umushinga
wihariye ugamije guhuza abahanzi bakomoka mu bihugu byose byo ku Isi.
Ni
yo album ya mbere mu mateka yahuje umuhanzi umwe wavukiye muri buri gihugu
cyose ku Isi, ikaba ifatwa nk’ikirango cy’ubumwe n’imikoranire y’abantu binyuze
mu muziki.
Uyu
muzingo ugizwe n’indirimbo 200, zakozwe mu ndimi 93 zitandukanye, zishingiye ku
njyana 121, zose hamwe zigize igihe kirenga amasaha 12.
Abateguye
uyu mushinga bawusobanura nk’“album y’Isi yose, yakozwe n’Isi yose” bagaragaza
ko umuziki ari ururimi rudafite imbibi, rushobora guhuza abantu bose hatitawe
ku gihugu, ururimi cyangwa umuco.
Mu
bihembo bya Global Music Awards, imishinga ibihumbi n’ibihumbi iva hirya no
hino ku Isi yarahiganwe.
Nubwo
hari iyahawe ibihembo bya Bronze na Silver, ndetse n’iyegukanye Gold, umushinga
umwe gusa ni wo wahawe igikombe kiruta ibindi cyiswe Best in Show, gihabwa
umushinga uba wahize indi yose mu bwiza, umwimerere n’ingaruka ku rwego
mpuzamahanga.
Icyo
gihembo cyahawe The World Album, biyishyira ku mwanya wa mbere w’umushinga
mwiza w’umwaka wa 2026 muri Global Music Awards.
Global
Music Awards ni ibihembo mpuzamahanga byashinzwe mu 2011, bigamije gushimira no
guteza imbere umuziki wigenga, bishyira imbere ubuziranenge bw’ibihangano
n’ubutumwa bwabyo aho kwibanda ku bwamamare cyangwa imbaraga z’ibigo bikomeye
by’umuziki. Ibi bihembo bitangwa hashingiwe ku isuzuma ry’akanama k’inzobere mu
muziki, atari ku matora y’abafana.
Iyi
ntsinzi ifite igisobanuro gikomeye kandi ku rwego mpuzamahanga, kuko ari bwa mbere
umuhanzi wo mu gihugu nka Maldives, Ahmed Adhuham, agize uruhare mu mushinga
wegukanye igihembo kiri ku rwego rwo hejuru rwa Global Music Awards.
Adhuham
yavuze ko iyi ntsinzi ari intambwe ikomeye ku muziki w’igihugu cye, agaragaza
ko abahanzi bo mu bihugu bidakunze kugaragara ku ruhando mpuzamahanga bashobora
guhatana n’abo ku rwego rwo hejuru bahabwa amahirwe yo gukorana n’abandi.
Ku
ruhande rwa Yago Pon Dat, iyi ntsinzi ni ikimenyetso gikomeye cy’uko impano
nyarwanda ikomeje kwambuka imipaka, ikinjira mu mishinga ihindura amateka
y’umuziki ku Isi.
Ni intambwe igaragaza ko umuhanzi nyarwanda ashobora kugira uruhare mu bikorwa bikomeye mpuzamahanga, bikanamufungurira amarembo yo kumenyekana ku rwego rwo hejuru.

Yago
Pon Dat ari mu bahanzi bagize uruhare kuri The World Album yegukanye Best in
Show muri Global Music Awards 2026

Indirimbo
‘Vis-à-vis’ ya Yago igaragara mu mushinga wa Album ‘Globa Music Awards’
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA YAGO IRI KURI ALBUM MPUZAMAHANGA
