Album ya Cardi B yanditswe muri Guinness World Records

Imyidagaduro - 20/09/2025 2:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Album ya Cardi B yanditswe muri Guinness World Records

Album ‘Am i the Drama’ y’umuraperikazi watsindiye Grammy, Belcalis Marlenis Almanzar wamamaye nka Cardi B, yanditswe mu gitabo cy'abaciye uduhigo ku Isi ‘Guiness Wordl Records’, kubera kuyamamaza yifashishije ikoranabuhanga rya ‘Drones’.

Iyi Album yagiye ku isoko kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, ni nyuma y’imyaka irindwi (7) yari ategereje kuva yasohora album ye ya mbere “Invasion of Privacy”.

Album ye igizwe n’indirimbo 23, yasohowe na Atlantic Records, kandi yahise ijya ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa iTunes muri Amerika.

Irimo abashyigikiye bamenyekanye nka Kehlani, Megan Thee Stallion, Selena Gomez, Tyla wo muri Afurika y’Epfo, na Janet Jackson. Ikinyamakuru Rolling Stone cyayihaye inyenyeri 4.5 kuri 5, kivuga ko iyi album yuzuyemo imbaraga nyazo n’uburyo budasanzwe bwo gutanga ubutumwa bw’indirimbo.

Mu rwego rwo kwamamaza album, Cardi B yashyize hanze video y’indirimbo ye “Safe”, agaragara kandi mu gikorwa cya Apple Music i New York City, ndetse yateguye urugendo rwo kumurika album ku isi hose mu mwaka wa 2026.

Guinness World Records nayo yemeje Cardi B nk’umuhanzi w’akataraboneka, nyuma yo gukoresha uburyo budasanzwe bwo kugeza album hakoreshejwe indege zidafite abapilote (drones). Mu isaha imwe gusa, indege 176 zashoboye kugeza album ku bakunzi b’umuziki, bituma Cardi B yandika izina rye mu mateka y’isi binyuze muri ‘Guiness Wordl Records’.

Iyi album isohotse kandi mu gihe Cardi B yemeje ko ategereje umwana hamwe na Stefon Diggs, umukinnyi wa New England Patriots. Mu kiganiro na CBS, yavuze ati: “Ndishimye cyane. Ntewe ibyishimo.”

Byongeye, album isohotse nyuma y’intsinzi mu rubanza rwa Miliyoni $24 aho urukiko rwo muri Los Angeles rwanzuye ko adafite uruhare mu gukomeretsa umukozi ushinzwe umutekano muri Emani Ellis mu 2018.

Ubu, Cardi B yinjiye mu gice gishya cy’umwuga n’ubuzima bwe bwite, aho yegukanye intsinzi mu muziki, yandika amateka muri Guinness World Records, kandi ategereje umwana.

Abakunzi b’umuziki bari gushimishwa n’iyi album, aho ibonekamo ubuhanga mu guhanga indirimbo, ubutumwa bukomeye, n’uburyo bwo gukorana n’abandi bahanzi b’icyamamare.

 

Cardi B yasohoye ‘Am I The Drama?’, nyuma y’amasaha macye yandikwa muri Guinness World Records 

Album ‘Am I The Drama?’ yageze ku mwanya wa mbere kuri iTunes muri Amerika


Cardi B yerekanye uburyo abahanzi bashobora gukoresha ikoranabuhanga mu muziki


KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZOSE ZIGIZE ALBUM YA CARDI B


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...