Yavuze ko Album ye nshya yise ‘Flight 420’ ari uburyo bwo
gusubira ku nkomoko y’umuziki we, ndetse agaragaza ko hari indirimbo yategereje
imyaka irindwi yose mbere yo kuyishyira kuri Album.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Daily Nation cyo muri
Kenya, Bensoul yasobanuye urugendo rwe mu muziki, agaruka ku mpamvu yatumye
afata icyemezo cyo kongera kwibanda ku njyana zamurangaga agitangira.
Uyu muhanzi yavuze ko agitangira gukora umuziki yakundaga
kuririmba indirimbo za Reggae n’izigaruka ku mahame n’imibereho y’abemera umuco
wa Rastafari. Icyakora, uko yagendaga amenyekana, yatangiye kwibanda ku
ndirimbo zishobora gukundwa n’abantu benshi no kumufasha kugera ku ntsinzi
yihuse.
Yagize ati: “Nkigera mu muziki, naririmbaga cyane Reggae
n’indirimbo zivuga kuri Rastafari. Nyuma, ubwo nahigaga gukora indirimbo
zakundwa cyane n’izigezweho, natangiye gutandukana n’umuzi wanjye.”
Yavuze ko ari imwe mu mpamvu zatumye afata icyemezo cyo
gukora Album imusubiza ku njyana yakundaga kuva kera, aho guhora atekereza ku
ndirimbo zishobora kuba izigezweho muri icyo gihe.
Bensoul yashyize hanze Album yise ‘Flight 420’ igizwe
n’indirimbo 13, ikaba yarasohotse ku wa 30 Ukwakira 2026. Iyi Album ihuza
injyana za Reggae, Dancehall na Afrosoul, ari na zo zigaragaza uburyo uyu
muhanzi yifuje guhuza umuziki yakuriyemo n’ubunararibonye amaze kugira.
Yasobanuye ko gukora Album yibanda kuri Reggae na Dancehall
ari igitekerezo yari amaze imyaka myinshi afite, ariko ko zimwe mu ndirimbo
yari yarakoze muri iyo njyana yazishyiraga hanze imwe imwe, aho kuzihuza mu
mushinga umwe.
Igitangaje ni uko hari indirimbo iri kuri iyi Album yari
imaze imyaka irindwi itegereje gushyirwa hanze nk’igice cy’umushinga wuzuye.
Ibi bigaragaza ko ‘Flight 420’ atari Album yatekerejweho mu
gihe gito, ahubwo ari igikorwa cyari kimaze igihe mu bitekerezo by’uyu muhanzi,
wifuzaga kubona inzozi ze z’umuziki zibaye impamo.
Mu gusobanura igitekerezo cy’iyi Album, Bensoul yavuze ko
yayubatse ku mabara atatu agize ibendera ry’umuryango wa Rastafari: umutuku
ugereranya urukundo n’ishyaka, umuhondo ukagaragaza ibyishimo, naho icyatsi
kikagaragaza ubuzima.
Iyi Album iriho indirimbo 13, ikaba ihuriyemo abahanzi
batandukanye bo muri Kenya no mu bindi bihugu.
Mu bakoranye na Bensoul harimo Savara, Coster Ojwang, Spyro,
Scar Mkadinali, Hornsphere, Watendawili, Kasiva Mutua na Ywaya Tajiri.
Mu ndirimbo zigarukwaho harimo ‘Tears of Joy’ yakoranye na
Savara na Coster Ojwang, ‘A Glass of Wine’ yakoranye na Spyro ndetse na ‘NYR’
yakoranye na Scar Mkadinali.
Bensoul yavuze ko indirimbo ‘Tears of Joy’ ifite igisobanuro
cyihariye kuri we, kuko ivuga ku byishimo umuntu agira mu buzima, ku buryo n’iyo
yaba arira, bishobora kuba ari amarira y’ibyishimo.
Yagarutse kandi ku ndirimbo ‘Nobody Wins, Nobody Loses’
yakoranye n’Umunyarwanda Mike Kayihura, avuga ko ivuga ku bantu bakundana,
bagashobora no kugirana amakimbirane ariko ntibashobore gutsindana kuko baba
bagenewe kubana.
Uretse kuvuga ku muziki we, Bensoul yanagarutse ku masomo
yakuye muri Sol Generation, inzu ifasha abahanzi yashinzwe n’abagize itsinda
rya Sauti Sol, aho yari umuhanzi wa mbere wasinyishijwe amasezerano.
Yavuze ko kuba muri iyi nzu byamufashije kumenya byinshi ku
bijyanye n’imicungire y’abahanzi, ubucuruzi bw’umuziki no kubaka umubano
n’abandi bantu bakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.
Nyuma yo gutangira kwikorera no kwiyobora mu muziki,
yatangiye guhura n’izindi nshingano zirimo gucunga umutungo, gutegura ibikorwa
byo kumenyekanisha indirimbo no guha icyerekezo ikipe ikorana na we.
Yavuze ko rimwe mu masomo akomeye yakuye muri uru rugendo
ari uko amafaranga ashobora gushira vuba cyane iyo atacungiwe neza, bityo ko
umuhanzi agomba kumenya gucunga neza ibyo yinjiza kugira ngo umuziki we ukomeze
kumubeshaho.
Nta mubare w’amafaranga yihariye yatangaje muri iki
kiganiro, ahubwo yashimangiye ko imicungire yayo ari imwe mu mbogamizi zikomeye
yahuye na zo amaze gutangira kwikorera.
Bensoul kandi yagaragaje ko umuhanzi adakwiye kwitega ko
hari umuntu uzahora amukemurira ibibazo, ahubwo ko agomba kwihagurukira,
kwandika indirimbo, gukora amashusho no gushaka abantu bamufasha kugera ku
ntego ze.
Mu gusoza ikiganiro, Bensoul yavuze ko gahunda afite ari
ukumenyekanisha iyi Album mu bihugu bitandukanye, ndetse ko ari kwitegura
ibitaramo n’urugendo rw’ibitaramo bizafasha abakunzi be kumva izi ndirimbo mu
buryo bw’umuziki w’umwimerere.
Uyu muhanzi afite n’uruhare mu muziki mpuzamahanga, kuko
yanditse mu bahimbye indirimbo ‘Time Flies’ iri kuri Album ‘Twice as Tall’ ya
Burna Boy, yegukanye igihembo cya Grammy mu 2021.
Mu gihe amaze mu muziki, Bensoul yagiye agaragaza ubushobozi
bwo guhuza injyana zitandukanye, ariko kuri iyi nshuro yahisemo gusubira ku
njyana zamurangaga akiri mushya muri uru ruganda.
‘Flight 420’ ni Album ye nshya igaragaza icyerekezo yifuza
gukurikiza: gukora umuziki ujyanye n’amarangamutima ye, amateka ye n’ibyo
yanyuzemo, aho guhora ahindura umuziki we kugira ngo ahuze n’ibyo abantu
bashaka kumva.

Bensoul yashyize hanze Album nshya yise ‘Flight 420’ iriho indirimbo 13, ihuriyemo abahanzi batandukanye barimo Umunyarwanda Mike Kayihura, Savara, Spyro na Scar Mkadinali

Bensoul yahishuye ko indirimbo imwe iri kuri Album ye nshya ‘Flight 420’ yari imaze imyaka irindwi itarasohoka, asobanura ko yari amaze igihe yifuza gukora Album yibanda kuri Reggae na Dancehall
