Alarm Ministries yerekeje muri Kenya mu gitaramo Groove Party kizitabirwa n’abasaga ibihumbi 35

Iyobokamana - 30/12/2015 12:18 PM
Share:
Alarm Ministries yerekeje muri Kenya mu gitaramo Groove Party kizitabirwa n’abasaga ibihumbi 35

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2015 ahagana isaa kumi z’umugoroba, itsinda Alarm Ministries rya hano mu Rwanda ryamamaye mu ndirimbo “Hariho impamvu, Songa Mbele,Asiye Badirika " n’izindi ryahagurutse Nyabugogo muri Bus ya Simba ryerekeza muri Kenya mu gitaramo Groove Party ryatumiwemo na Mo Sound.

Icyo gitaramo Groove Party cy’amakesha kizaba mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2015 kibere kuri sitade ya Safaricom Kasarani. Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 35. Kuri uwo munsi w'icyo gitaramo, ahagana isaa mbiri na saa yine z’ijoro za hano mu Rwanda, nibwo Alarm Ministries izaba iri kuri stage yifatanya n'abanya Kenya mu gusoza umwaka.

Alarm Ministries izataramira abasaga 35.000

Egide Bizima, umwe mu bayobozi ba Alarm Ministries, yatangarije Inyarwanda.com ko bishimiye cyane gutumirwa mu gitaramo Groove Party kibaye ku nshuro ya 10 (10th Annual Groove Party) mu ntego igira iti “Come as you are” bisobanuye ngo “Ngwino uko uri”. Alarm Ministries igiye muri Kenya nyuma y’iminsi mike itwaye igikombe nka Korali y’umwaka mu irushanwa Groove Awards 2015 riherutse kubera mu Rwanda ku nshuro ya 3.

Kuba ari ku nshuro ya kabiri Alarm Ministries igiye kujya muri Kenya, nyuma yo kuvayo mu mezi make ashize , benshi bakayishimira, Egide Bizima, yadutangarije ko ari umugisha ukomeye bagize bikaba bibahamiriza ko hari icyo Imana ishaka kubakoresha yo. Yakomeje avuga ko kuri bo basanga atari Mo sound yabatumiye ahubwo ari Imana. Yagize ati:

Yeah ni kunshuro ya 2 mu gihe kitarenze amezi 4 ibi bivuze ko Imana ishaka ko hari icyo tugomba muri kiriya gihugu, Twatumiwe na Mo - Sound & Groove awards muri Event yabo nini cyane ariko twe twumva ari Imana idutumiye. Imana yatubwiye kenshi ko izadukuma mu mahanga menshi kw'Isi, ndabona rero na Kenya habaye hamwe muho idutumye muri iyi minsi.

Alarm Ministries niyo yatwaye igikombe cya korali y'umwaka muri Groove Awards, Rwanda 2015

Egide Bizima yabwiye Inyarwanda.com ko hari ubutumwa bwihariye abaririmbyi ba Alarm Ministries bashyiriye abanya Kenya, yagize ati “Impamba dushyiriye abanyakenya, ni ibyo Imana yashyize ku mitima yacu, kuramya Imana no kuyihimbaza nk'imwe mu ntego z'ubuzima bwacu”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...