Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2021, ibinyamakuru bitandukanye birimo n’ibyo mu kirwa cya Guadeloupe aho uyu mugabo yabarizwaga, byanditse ko yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19.
Kuva tariki 12 Nyakanga 2021, Jacob Désvarieux wari ufite imyaka 65 y’amavuko yari mu bitaro yivuza Covid-19; ndetse hari igihe yabitswe ari muzima.
Urubuga Francetvinfo rwanditse ko abaganga bakoze uko bashoboye kugira ngo bagarure ubuzima bwe biranga. Byageze n’aho bamushyira muri coma biranga, umutima we uhagarara inshuro ebyiri, imyanya y’ubuhumekero n’ubwonko birahagarara asoza urugendo rwe ku Isi uko.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, abo mu muryango we bagiye kumureba mu bitaro nyuma yo kumenyeshwa ko arembye cyane, ariko yarinze atabaruka nta n’umwe ubashije kumusezeraho bwa nyuma.
Jacob Désvarieux yari nyambere mu itsinda Kassav’, ndetse hari benshi babyirutse bazi ko ari we Kassav’ bitewe n’uko yakundaga kugaragara cyane kurusha bagenzi be.
Ari kumwe n’itsinda rye mu 2008, bakoreye igitaramo gikomeye kuri Sitade Amahoro i Remera cyari cyateguwe n’umuhanzi akaba n’umujyanama wa Alain Bernard Mukuralinda [Alain Muku]. Nyuma y’iki gitaramo, we n’itsinda rye batemberejwe mu Akagera no kuri Muhazi.
Alain Muku yabwiye INYARWANDA, ko Jacob Désvarieux yari igihangange muri muzika, ariko akanicisha bugufi bishoboka 'kwose'.
Yavuze ko uyu mugabo yari azi kuganira agasabana n’uwo ariwe wese kandi kuri byose atari kuri muzika gusa “kuko yari afungutse mu mutwe ku buryo bushoboka bwose."
Alain Muku avuga ko mu 2008 ubwo yatumiraga Kassav’ i Kigali yagiranye ibiganiro byihariye n’uyu mugabo ‘barasabana’. Avuga ko Jacob Désvarieux ari umwe mu batumye yinjira mu muziki, kuko yarezwe n’indirimbo zabo.
Ati “Ari muri bamwe rwose batumye ndirimba kuko nabyirukanye, nderwa, nkuzwa kandi n’indirimbo zabo."
Hejuru yo kuba yaratangiye umuziki kubera uyu mugabo, Alain Muku anavuga ko urugendo rw’umuziki we rwakomejwe n’abahanzi nka Bob Marley, Boney M, ABBA, Michael Jackson, Zaiko Langa Lana, Koffi Olomide n’abandi.
Alain Muku yifurije iruhuko ridashira Jacob Désvarieux ashima Imana ko yamubashishije kumenyana nawe. Ati “Imana imwakire mu bayo kandi ishimwe kuba naragize amahirwe yo guhura n’umuntu nka Jacob!
Itsinda rya Kassav’ riheruka gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Center ku munsi w’abakunda [St Valentin] tariki 14 Gashyantare 2020, kitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.
Kubera ubwitabire bwinshi, Kassav’ yakoze igitaramo cya kabiri ku munsi ukurikiyeho, hari tariki 15 Gashyantare 2020. Kassav’ yakoze igitaramo iri kumwe n’umuhanzi Muneza Christopher [Christopher].

Alain Muku yavuze ko Jacob Désvarieux yari umunyamuziki w’igihangange ku Isi

Jacob Désvarieux yitabye Imana ku myaka 65 azize icyorezo cya Covid-19
Mu 2008, Alain Muku yatumiye Kassav’ bakorera igitaramo gikomeye kuri Sitade Amahoro i Remera



Kassav’ yakoze ibitaramo bibiri muri Kigali Convention Center, itanga ibyishimo ku bayikunze kuva mu 1979 yashingwa

Christopher na Jacob Désvarieux [Ubanza ibumuso witabye Imana]