Al Pacino uherutse kwibaruka umwana wa kane akaba
uwa mbere abyaranye n’umukunzi we Noor Alfallah w’imyaka 29 y’ubukure, yatangaje
ko igihe abona kimushirana kandi yifuza kubona abana be bakura.
Uyu mukinnyi w’imyaka 83 n’umukunzi we Noor Alfallah, bakiriye umwana wabo wa mbere bamwita
Roman Pacino nk'uko babitangarije ikinyamakuru People cyo muri America.
Umwaka ushize muri Gicurasi, Al Pacino yatangaje ko
ategerezanije amatsiko umwana azabyarana na Noor akiyongera ku bandi bana afite
aribo Olivia na Anton b’impanga yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Beverly D'Angelo, n’umukobwa we Julie Marie w’imyaka
33 yabyaranye na Jan Tarrant.
Al Pacino uryohewe no kwibaruka no kurera abana be, yatangaje ko, abona ibihe bimucika agendeye ku myaka ye, ndetse ko yifuza gukuza abana be nubwo ageze mu zabukuru.
Yavuze ku nyungu zo kubyara mu myaka yigiye hejuru atangaza ko, abana bateganyirizwa ku buryo bakura batavunitse
Ati “ Njye n’umugore
wanjye twateganirije abana bacu amafaranga afatika azabafasha mu myigire yabo no
gukura ". Al Pacino yatangarije Business Insider ko, byabagoye kubona umwana we
na Noor umukunzi we, none Imana ikaba yarabibutse.
Yatangaje ko afite ubwoba ko, asigaranye igihe gito
ku Isi cyo kumarana n’abana be, akababona bakurira mu maso ye bakamubura ari bato.
Pacino yavuze ko, azakoresha uburyo bwose abana be bakamukumbura bitewe n"ibyiza abaha akiri muzima.
Noor Alfallah yahuye na Al Pacino muri Mata 2022 baba inshuti z’akadasohoka, nubwo inkuru zavuzwe zigaruka ku itandukaniro riri hagati y’imyaka yabo, bakomeje umubano wabo urukundo rurogera.
Pacino na Alfallah bahujwe kuva muri Mata 2022.
Nk’uko ikinyamakuru Deadline kibitangaza, Alfallah
ni umuhanga mu gutunganya ama filime ndetse yize mu ishuri ry’ubuhanzi rya kaminuza y’amajyepfo
ya Californiya, aho yakuye impamyabumenyi ihanitse
mu bijyanye no gutunganya ama filime.
Al Pacino umaze kugeza imyaka 83 yamamaye binyuze muri filime zikinirwa Hollywood ndetse yakinnye nyinshi zirimo The Godfather movie.